Kibuye: Ntigurirwa Leandre yagizwe umwere
Umwe mu bakurikiranyweho kunyereza umutungo mu bitaro bya Kibuye yagizwe umwere abandi babiri basabirwa igifungo cy’iminsi 30.
Ejo, ubwo bagezwaga imbere y’urukiko rwa Bwishyura, urukiko rwasanze Ntigurirwa Leandre ntaho ahuriye n’ibirego aregwa rutegeka ko arekurwa by’agateganyo naho bagenzi be basabirwa igifungo cy’iminsi 30.
Semvumba Innocent ndetse na Nzanana Dominique Savio bagiye gufungirwa muri gereza ya Muhanga.
Semvumba na Nzanana bakurikiranyweho kunyereza amafaranga arenga miliyoni 31 z’amafaranga y’u Rwanda.
Ubwo bafatwaga, aba bagabo basabye ko babonana n’abakoze igenzura rw’imari bagasobanura imikoreshereze y’amafaranga nyamara ntibabashije gusobanura uko yakoreshejwe yose kuko hakigaragara amafaranga agera kuri miliyoni 24 adafite ibisobanuro.
Sylidio Sebuharara
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|