Izindi mpunzi 91 zivuye muri Libya zageze mu Rwanda

Minisiteri y’Ubutabazi yatangaje ko ku mugoroba wo ku wa Kane tariki 21 Werurwe 2024, u Rwanda rwakiriye icyiciro cya 17 cy’impunzi 91 zivuye muri Libya, aho zari zimaze igihe zibayeho nabi zishaka kujya gushakira imibereho ku mugabane w’u Burayi.

Impunzi 91 zageze mu Rwanda
Impunzi 91 zageze mu Rwanda

Amakuru Minisiteri y’Ubutabazi yanyujije kuri X, avuga ko u Rwanda rwakiriye impunzi zikomoka mu bihugu bitandukanye, muri zo 38 zivuye muri Sudani, 33 zivuye muri Eritrea, 11 zo muri Somalia, 7 zo muri Ethiopia n’impunzi 2 zo muri Sudani y’Epfo.

Iyi Minisiteri ikaba yagaragaje ko u Rwanda rutazareka kwakira no guha ubuhungiro abari mu kaga.

U Rwanda rwatangiye kwakira impunzi zishaka ubuhungiro mu mwaka wa 2019, rugamije gufasha Abanyafurika bari mu kaga, bagirirwa nabi mu nzira bagana i Burayi ndetse bamwe bagapfa.

Baturutse mu bihugu bitandukanye
Baturutse mu bihugu bitandukanye

U Rwanda rumaze kwakira impunzi zisaga 2,000 zavuye muri Libya, aho abasaga 1,600 bamaze kubona ibihugu by’amahanga bibakira. Muri abo bajyanywe mu bindi bihugu, 141 bari mu Bufaransa, 201 bari muri Finland, 52 boherejwe mu Buholandi, 26 bari mu Bubiligi mu gihe 237 bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, 255 boherejwe muri Suède, 496 bo bajyanywe muri Canada mu gihe 196 boherejwe muri Norvège.

Impunzi z’abimukira baturuka mu bihugu bitandukanye, bakunze guhura n’ibyago byo kurohama bashaka kujya guhigira ubuzima mu mahanga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka