Ingabo z’u Rwanda n’iza Amerika zirimo kuvura abaturage ku buntu

Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Leta zunze Ubumwe z’Amerika, zikorera ku mugabane wa Afurika (USAFRICOM) n’izo muri Nebraska National Guard (NENG), zatangiye ibikorwa by’ubuvuzi ku baturage bo mu turere twa Rwamagana na Kayonza.

Ibi bikorwa by’iminsi 10 byatangiye ku wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024, bikaba biteganyijwe ko bizasozwa ku ya 21 Werurwe 2024, abaturage bahabwa ubuvuzi bw’indwara zitandukanye ku buntu.

Amatsinda y’abaganga b’inzobere mu Ngabo z’u Rwanda bafatanyije n’iza Leta Zunze Ubumwe za Amerika, azagabanywa mu bitaro bya Rwamagana, ibya Gahini n’ikigo nderabuzima cya Mwulire.

Col Prof Alex Butera ukuriye ibijyanye n’amasomo y’ubuvuzi n’ubushakashatsi, mu Bitaro bya Gisirikare bya Kanombe, yijeje abaturage ko izi nzobere mu buvuzi ziri muri ibyo bitaro, ziyemeje ko buri wese azahabwa ubuvuzi akeneye.

Yakomeje ashimangira ko, mu gihe ibibazo by’uburwayi bwabo byaba bisaba ubundi buvuzi bwisumbuye, bazoherezwa mu bitaro bya gisirikare bya Kanombe kugira ngo barusheho kwitabwaho.

Serivisi zizatangwa muri iki gikorwa harimo kuvura indwara z’amenyo, amagufwa, indwara z’abagore, iz’abana, diyabete, umutima, izo mu matwi, izo mu kanwa, izijyanye no mu mutwe n’izindi nyinshi zitandukanye.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka