Imishinga y’abiga muri IPRC ntitunga bene yo

Mu ntangiro za 2024, Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), cyatangiye ingendo mu mashuri makuru y’ubumenyingiro (IPRC), no mu mashuri makuru yigenga y’Ubumenyingiro, hagamijwe guhugura abanyeshuri uburyo imitungo yabo mu by’ubwenge yasigasirwa ikarushaho kubagirira akamaro.

Ubwo bukangurambaga bwatangiriye muri uyu mwaka mu mashuri makuru y’ubumenyingiro yo mu Ntara y’Amajyaruguru, kukozwe nyuma y’uko bigaragaye ko bamwe mu banyeshuri, barangiza amashuri bakajya mu bushomeri, nyamara bari baravumbuye imishinga ishobora kubagirira akamaro ndetse n’igihugu, ariko kuba itandikishijwe igatwarwa n’abifite.

Ni muri urwo rwego hateguwe ubukangurambaga muri ayo mashuri makuru yose y’ubumenyingiro, hagamijwe gusobanurira abanyeshuri bafite imishinga yaba iyatangiye gukora yaba n’ikiri mu nyigo, berekwa inyungu ziri mu kuyandikisha.

Ni mu rwego rwo kubarinda ko hari abandi bayiyandikishaho, nyamara yaravunnye abayitekereje, nk’uko Umukozi muri RDB mu ishami ry’umutungo kamere muby’ubwenge, Kelen Turinamatsiko yabitangarije Kigali Today, ubwo RDB yari yasuye abiga muri IPRC Musanze muri Gashyantare 2024.

Yagaragaje ko hakomeje kugaragara ubuvumbuzi bw’udushya mu rubyiruko rw’iga muri ayo mashuri y’ubumenyingiro, ndetse abenshi bakegukana n’ibihembo mu marushanwa atandukanye.

Ariko ntibahe agaciro iyo mishanga yabo ngo bayandikishe mu rwego rubishinzwe, ngo isigasirwe inongererwe agaciro, aho usanga imwe muri iyo mishinga yabo ibabeyeye imfabusa, aho ikiza abandi bo bagasigara mu bukene.

Yagize ati “Turi mu bukangurambaga mu mashuri cyane cyane ay’ubumenyingiro akora ubushakashatsi agakora ubuvumbuzi, twasanze ahenshi urubyiruko bakora ubuvumbuzi ariko ntibabuhe agaciro bakabibona nk’ikintu kikiri gito giciriritse, nyamara bajya mu marushanwa ugasanga uwo mushinga uratsinze, bamuha miliyoni eshanu bikagarukira aho, niho usanga n’umwegereye aramushukisha amafaranga y’intica ntikize”.

Arongera ati “Muri uku gukangurira abashakashatsi kwandikisha ubuvumbuzi bwabo, twiteguye ko bazunguka, baha agaciro ubwenge n’ubuvumbuzi bwabo, bikaba byababyarira umusaruro ku bijyanye n’amafaranga bigafasha n’igihugu kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi, abavumbura ni batugane tubafashe ibisabwa ntibigoye, ni baze bandikishe ibihangano byabo babiheshe agaciro birusheho kubabyarira inyungu”

Ubwo bukangurambaga bukorerwa mu mashuri atandukanye y’ubumenyingiro, muri uyu mwaka wa 2024, bwatangirijwe muri IPRC-Musanze, ahari amashuri makuru atandukanye y’imyuga n’ubumenyingiro, arimo na INES-Ruhengeri, IPRC-Tumba n’andi.

Imwe mu mishanga yagiye ihangwa n’abiga muri ayo mashuri

Mu mashuri makuru y’ubumenyingiro, hagiye hagaragara imishinga minini aho yagiye itsinda mu marushanwa atandukanye, imwe muri iyo mishanga igakomera igateza imbere ba nyirayo, hakaba n’abo ipfiriye ubusa bitewe n’ubushobozi buke, ahubwo bikarangira ikijije abifite.

Umushinga wo gukora intebe hifashishijwe amakoro

Muri 2015, nibwo abasore batatu ari bo Simbi Aimé Jules, Ndahimana Tharcisse na Nshimiyimana Eric batangije umushinga wo kongerera agaciro amakoro bayakoramo intebe, ameza n’amavazi byo mu busitani.

Iki gitekerezo bakigize bakiri ku intebe y’Ishuri rikuru ry’Ubumenyingiro rya Musanze (IPRC Musanze), aho bibazaga uko nyuma yo kurangiza amasomo bazabaho.

Umwe muri aba basore witwa Simbi Aimé Jules yagize ati “Icyo gihe twibazaga icyo tuzakora mu gihe tuzaba turangije amasomo, kugira ngo bitume dukomeza kubaho tudateze amaboko”.
Arongera ati “Nibwo twese twatekereje duhuriza ku mushinga wo kongerera agaciro amakoro aboneka mu gice kinini cy’Intara y’Amajyaruguru n’Uburengerazuba, aya makoro abantu bayarebera mu ndorerwamo yo kuba yakubakishwa uruzitiro cyangwa inzu gusa, nyamara twagerageje uburyo bwo kuyabyazamo ibindi bikoresho dusanga ari ibintu byiza, byagirira abantu akamaro natwe bikaduteza imbere”.

Aba basore ngo bibanda kuri ibi bikoresho, mu rwego rwo kurushaho kubungabunga ibidukikije dore ko u Rwanda n’isi yose bihangayikishijwe n’ikibazo cyo kwangirika kw’ikirere, kubera gutema ibiti kwa hato na hato.

Banavuga kandi ko bari no mu mugambi wo guteza imbere gahunda y’ibikorerwa mu Rwanda (Made in Rwanda), bahereye kuri aya makoro abantu bamaze imyaka myinshi bafata nk’aho nta kindi yakoreshwa.

Nyuma yo kurangiza Kaminuza, bakomeje gufatanya gutunganya uyu mushinga wabyaye sosiyete yitwa RCGF Rwanda, aho batangiye buri kwezi bose bakusanyaga ibihumbi 30 bamara amezi arindwi, ariyo yaje kugwira havamo ibihumbi 200 FRW batangiriyeho.

Ni umushinga wakunze guhiga indi mu marushanwa atandukanye, haba ku rwego rw’Akarere, Intara no ku rwego rw’Igihugu, aho wagiye ubahesha ibihembo bitandukanye, kimwe mubyabafashije kwagura uwo mushinga.

Bavuga ko bafite gahunda yo kurushaho kwagura ibikorwa bakazagera ku rwego rwo gukora ibikoresho bikenerwa mu ngo n’ibitanda, utubati n’ibindi bahereye ku mutungo kamere w’amakoro aboneka mu gace k’Intara y’Amajyaruguru.

Umushinga w’icyumba gikonjesha imboga n’imbuto

Itsinda ry’abanyeshuri biga mu Ishuri ry’ubumenyingiro rya IPRC Musanze, riyobowe n’umwarimu wabo witwa Niyonsenga Evergiste, riherutse kuvumbura umushinga w’icyumba gikonjesha imboga n’imbuto, hagamijwe kugabanya umusaruro wangirika utarakoreshwa.

Ni icyumba cyubakwa mu butaka, mu nkuta enye mu matafari, hasi bagasasamo andi matafari naho inyuma bakacyubakiraho izindi nkuta, hagati y’izo nkuta ebyiri bashyiramo umucanga usukirwa amazi ubukonge bugahora muri icyo cyumba, ariho haturuka ubuhehere butuma ibyakibitswemo bitangirika.

Uwo mwarimu avuga ko icyo cyumba gishobora kubika imboga za dodo zikamara iminsi itanu zitangiritse, mu gihe ubusanzwe zitarenza iminsi ibiri, naho karoti inyanya n’amashu byo bikaba byamara ibyumweru bibiri, akavuga ko icyo cyumba kucyubaka bidahenda, aho cyakubakwa n’amafaranga atarenze bihumbi 200.

Avuga ko uwo mushinga bawutekereje mu buryo bwo kwirinda kwangiza ibidukikije, dore ko ngo Frigo igira uruhare mu kwangirika kw’akayunguruzo k’imirasire y’izuba, kubera imyuka y’ubinyabutabire isohorwa n’ibyo byuma bikongesha, ibyo byuma bikaba binasaba amikoro, aho bikoreshwa n’umuriro n’ibindi bidashobora korohera umuturage utuye mu cyaro.

Umushinga w’Uruziga Management System

Ni umushinga wahanzwe n’abiga muri IPRC-Tumba, hagamijwe gufasha za Koperative gucunga neza umutungo, hakumirwa abakomeje kuzihombya, nk’uko Izere Hirwa Roger umwe mubavumbuye uwo mushinga abivuga.

Ati “Nyuma yo gukora ubushakashatsi mu makoperative atandukanye tugasanga ahura n’ibibazo by’imicungire mibi, bikabyara amakimbirane n’ibihombo, aho abanyamuryango batamenyeshwa imigabane bafite. Niho twahereye dukora uyu mushinga aho uzajya ufasha amakoperative gucunga umutungo wabo, hifashishijwe ubu buryo bw’ikoranabuhanga twavumbuye, buzajya bufasha abanyamuryango kubika amakuru ya koperative”.

Yavuze ko ayo makuru bazajya bayamenyera ku matelefoni yabo bifashishije akanyenyeri n’imibare bazamenyeshwa bitewe na Kopetative barimo, bakamenya amafaranga koperative yinjije n’ayo yasohoye, uyisahuye bagahita bamufata bitabagoye.

Imashini itonora ibinyampeke ikanabigosora

Abanyeshuri muri IPRC Tumba, kandi bavumbuye n’imashini ihura ibishyimbo n’ibindi binyampeke ikanabigosora, aho mu kuyikora yabahagaze Amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe.
Ngo bayitekereje mu rwego rwo gufasha abaturage gukora byinshi mu gihe gito, nk’uko Niyibizi Gilbert wiga mu ishami rya Mecatronics abivuga.

Ati “Iyi mashini twakoze ihura ibishyimbo, soya, amashaza, ibigore n’izindi mbuto ikanabigosora. Twaricaye turatekereza tuti ni ibihe bibazo abaturage bagira mu buhinzi bwabo, tujya Iburasirazuba nk’ahantu bahinga cyane tuganira nabo tureba icyo bakeneye”.

Arongera ati “Twahise dutekereza kuri iyi mashini, yaje ari igisubizo ku baturage kuko nk’ubu mu isaha imwe ihura ibiro 500 by’ibishyimbo, ikanahura toni ebyiri z’ibigori. Turagerageza n’ibindi ngo turebe ko yabikora, gusa imashini yacu ni nziza, irahura neza kandi ikanagosora mu gihe gito”.

Ikoranabuhanga ribuza inyoni konera abahinzi (Rindisha Crop Protection)

Umusore w’imyaka 24 witwa Mustapha Nshimiyimana wiga mu ishuri rukuru IPRC-Tumba, arishimira ubumenyi amaze kugeraho mu ikoranabuhanga, aho amaze kuvumbura ikoranabuhanga rifasha abahinzi kurinda inyoni mu mirima yabo bibereye mu kandi kazi.

Ni umushinga yise Rindisha Crop Protection, aho yamaze gukora Porogaramu (Software) ishobora kubona ibyonnyi, hifashishijwe camera ahuza n’iryo koranabuhanga riri muri mudasobwa ye.
Uwo musore iyo afashe ifoto iriho inyoni akayegereza kuri mudasobwa yavunguye iyo program, urusaku rurirangira, ariko yakwegerezaho indi foto itari inyoni ntihagire urusaku rwumvikana.

Uwo mushinga wafashwe nk’agashya uwo musore yavumbuye, aho washimwe na benshi ubwo bari mu imurikabikorwa ryateguwe na IPRC-Rumba muri 2023, bagaragaza udushya twahanzwe n’abanyeshuri biga muri iryo shuri, imishinga itandatu yahize indi irahembwa, harimo n’uwo mushinga wa Nshimiyimana.

Yavuze ko muri iyo porogaramu, ari kubakamo ubundi buryo bwo gufata umujura uje kwiba mu murima.

Muri IPRC Tumba kandi bamuritse n’imishinga irimo ubyaza imbaho mu myanda ya Pulasitike, bamurika n’umushinga w’uturima tw’igikoni dukoze mu ikoranabuhanga, ndetse n’umushinga uzifashishwa mu kubika amanota n’izindi nyandiko z’amashuri.

Umuyobozi wa IPRC Tumba, Eng. Mutabazi Rita Clemence, mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, ashimishwa n’ubuhanga bw’abiga muri IPRC Tumba, aho avuga ko mu nshingano z’iryo shuri harimo gufasha abanyeshuri mu mpano zabo, bakomeza guhanga udushya dufasha Igihugu mu iterambere ry’abaturage.

Yavuze kandi ko ishuri rizakomeza gushakira abo banyeshuri abafatanyabikorwa mu rwego rwo kwagura iyo mishanga, ikazifashishwa no mu gihe bavuye ku ntebe y’ishuri kandi ikabagirira akamaro.
Umushinga w’Ikoranabuhanga rikumira inyamaswa hifashishijwe urumuri n’urusaku
Abanyeshuri babiri biga muri IPRC-Kitabi nabo bahimbye uburyo bw’ikoranabuhanga bwo gukumira inyamaswa ziva muri pariki zije konera abaturage.

Abo ni Tito Niyomugabo na mugenzi we Eric Nsengimana biga mu wa gatatu mu ishami ryo kubungabunga ibidukikije.

Niyomugabo uvuga ko ari we wazanye iki gitekerezo, aho ngo yagikomoye ku bibazo bikunzwe kugezwa Umukuru w’Igihugu iyo asuye uturere dukora kuri pariki, igihe cyose abaturage bamugezaho ikibazo cy’uko inyamaswa zibonera.

Agira ati “Mu rwego rero rwo kugira ngo icyo kibazo tugikumire, natekereje gukora sisiteme ikoze ku buryo iyo inyamaswa igeze aho twayishyize icana amatara, hanyuma igatanga n’impuruza y’urusaku inyamaswa zitinya.”

Asobanura ko iyo inyamaswa ibonye urumuri rutunguranye ruyikanga, byakubitiraho na rwa rusaku rwagiye rugenwa hafatiwe ku rusaku inyamaswa runaka zikunze guca mu gace kashyizwemo ya sisitemu zitinya.

Umushninga wa Robo iterura ibiremereye hifashishijwe amazi n’imirasire y’izuba

Gadi Nishimwe, Umunyeshuri warangije amasomo muri INES-Ruhengeri, akiri ku ntebe y’ishuri yavumbuye, yavumbuye Robo ikoreshwa n’amazi n’imirasire y’izuba aho yagiye atwara ibihembo bitandukanye mu marushanwa mpuzamahanga, avuga uburyo yateguye umushinga we.

Ati “Umushinga wanjye ni Robo nakoze ibasha gukoreshwa mu mpande zitandukanye, haba mu buhinzi, mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro ndetse no mu bwubatsi aho mu mikorere yayo itagora kuko ikoreshwa n’amazi n’imirasire y’izuba."

Umushinga Ireme Bridge System

Ni umushinga wateguwe n’abanyeshuri ba IPRC Musanze, mu gufasha ubuyobozi n’abarimu kumenya ibiri kubera mu kigo, kumenya abanyeshuri basibye mu buryo bworoshye hifashishijwe telefoni.
Umushinga urwanya Nkongwa mu bihingwa (Bio-Pesticide Production)

Irasubiza Louange na mugenzi we bakoze umushinga wo gukora imiti irinda nkongwa ibihingwa mu buryo budahenze.

Avuga ko bajya kugira icyo gitekerezo bashinghiye ku dusimba twa nkongwa aho babonaga ko hari abahinzi bahomba biturutse ku miti bahawe yica nkongwa iyo miti ntigire icyo ibamarira.
Abo banyeshuri bamaze amezi ane bavumbuye uwo mushinga bamaze kuwubyaza amafaranga agera kuri miliyoni imwe n’ibihumbi 200.

Bamwe ntibazi uko basigasira imishinga yabo

Mustapha Nshimiyimana wakoze umushinga urinda imyaka konerwa n’inyoni, ubwo yaganiraga na Kigali Today mu 2023, yavuze ko bagira ikibazo cy’ubushobozi bubafasha kubaka neza imishinga baba batekereza gukora.

Ati “Turi urubyiruko rurara amajoro, ndetse n’amanywa kugira ngo tubashe kuzana ikoranabuhanga mu buzima bwacu bwa buri munsi, turakora cyane kuko ubumenyi turabufite, ariko ikibazo kitugora ni ukubura ubushobozi bukomeza ibyo twubaka”.

Arongera ati “Ngira igitekerezo cyakubaka igihugu, ariko nabura umuterankunga bikaguma mu bitekerezo gusa, ugasanga n’uwo ubonye arishakira kugurtwara umushinga wawe ugasango wowe nyirawo ntacyo ukumariye, icyo dusaba abaterankunga abo ari bo bose, uwo ari we wese wakunda imishinga nk’iyi, turamusaba uburyo bwo kudushoboza kuko ibitekerezo biva mu mutwe wacu, biramutse bifashijwe byabyarira Igihugu umusaruro”.

Ngabonziza Elie umwe mu banyeshuri batatu bavumbuye umushinga Ireme Bridge System, avuga ko ari bamwe mubamenye agaciro ko kwandikisha umushinga wabo, bituma umenyekana kandi ubabyarira inyungu, ubu ukaba umaze umwaka wifashishwa mu ishuri ryabo rya IPRC Musanze.

Yavuze kandi ko kuba barandikishije uwo mushinga wabo muri RDB, byatunye bitabira amarushanwa akomeye yabereye mu gihugu cya Kenya, muri gahunda yiswe Kenya Innovation Week.

Naho Irasubiza Louange umwe mubavumbuye umushinga w’imiti yica idusomba twangiza imyaka, avuga ko batinze kwandikisha umushinga wabo kubera amakuru batari bafite kuri byo, yemeza ko amahugurwa bahawe na RDB abafashije gusobanukirwa neza akamaro ko kwandikisha imitungo muby’ubwenge.

Ati “Twaburaga amakuru yizewe ajyanye no kwandikisha imishinga, wabaza umuntu ibisabwa akaguha amakuru atari ukuri akaba yagukura n’umutima ukabifata nk’ibikomeye kandi byoroshye, ariko baradusobanuriye tugiye guhita tuwandikisha, kugira ngo hatagira abawiyitirira”.

Izo mpungenge z’abo banyeshuri zagarutsweho n’Umuyobozi w’Ishuri rikuru rya IPRC Musanze Eng. Emile Abayisenga, aho nawe ahamya ko bagihura n’imbogamizi yo kubona imishinga myinshi ivumburwa n’abanyeshuri babo, ariko bikarangira itwawe n’abandi abanyeshuri bagahomba.

Ati “Urubyiruko rwacu ruvumbura imishinga myinshi, ariko hari igihe baba batazi uburyo bayirinda kugira ngo hatagira uyibatwara, umunyeshuri aravumbura umushinga hirya mu rindi shuri ugasanga bawiganye ikibaza nyirawo, rimwe na rimwe uwawuhanze akawuhomba”.

Arongera ati “Ibi rero byo kwandikisha umutungo mu by’ubwenge bizabafasha cyane, kuko uzajya agira innovation cyangwa igitekerezo azajya ahita acyandikisha, kugira ngo hatagira undi wiyitirira ibye, niyo mpamvu RDB yaje kubahugura kugira ngo babimenye, bandikishe imishinga yabo basigare bayinoza ariko yanditse”.

Ikoranabuhanga ririnda inyamazwa zo muri pariki konera abaturage
Ikoranabuhanga ririnda inyamazwa zo muri pariki konera abaturage

Umukozi muri RDB mu ishami ry’umutungo kamere muby’ubwenge, Kelen Turinamatsiko, avuga ko u Rwanda ari igihugu cyoroheje gahunda yo kwandikisha ubuvumbuzi, aho uwandikisha impamyabuvumbuzi asabwa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 30, uwandikisha umutungo kamere muby’ubwenge birimo ibirango by’ubucuruzi asabwa amafaranga ibihumbi 35.

Hari n’uwandikisha ibihangano aho we nta mafaranga asabwa, aho agasabwa kuzuza ifishi yabigenewe n’ibindi bya ngombwa bisabwa, naho uwandikisha ibishushanyo byo mu rwego rw’inganda nawe agasabwa ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka