Icyo abantu batandukanye bavuga ku mushinga w’Itegeko ku mpinduka muri gatanya

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine, tariki 18 Werurwe 2024, nibwo yagejeje ku Nteko umushinga w’itegeko rigenga abantu n’umuryango.

Uyu mushinga uteganya guhuriza hamwe itegeko rigenga umuryango n’irigenga imicungire y’umutungo w’abashakanye, impano n’izungura hakajyaho itegeko rimwe, ariko rijyanye n’ibihe kubera impamvu zirimo ikibazo cy’abashyingirwa, umwe muri bo agambiriye kuzanyaga imitungo ya mugenzi we binyuze mu butane.

Uyu mushinga w’itegeko uha umucamanza ububasha bwo gusuzuma ibijyanye no kugabana umutungo, no kuba yakwemeza kutawugabana mu buryo bungana mu gihe ubutane bubaye mbere y’imyaka itanu.

Uyu mushinga w’itegeko uteganya ko inkiko zizamburwa ububasha bwo kunga abashaka ubutane. Iyi gahunda yo kunga abashakanye, biteganyijwe ko izagenwa n’iteka rya Minisitiri n’imiterere n’imikorere by’Inama y’Umuryango.

Uteganya ko kudahuza kw’abashyingiranywe byonyine bishobora kuba impamvu Urukiko ruzajya rushingiraho rubatandukanya.

Imiterere y’iri tegeko abantu batandukanye bavuze ko nirimara kwemezwa, rizaha abashakanye uburenganzira busesuye bwo kurengera imitungo y’umwe muri bo igihe batandukanye.

Munyeshyaka Anicet ni umusore w’imyaka 34, avuga ko muri iki gihe ibintu byo gushyingiranwa umwe akurikiye imitungo kuri mugenzi we byeze cyane, kandi ugasanga mu gihe gito baratandukanye urugo rutamaze kabiri.

Ati “Nk’ubu umukobwa nkamushima nkamurambagiza tugakora ubukwe nkamugira umugore, akaza tukabana ariko atankunda akaza akurikiye imitungo mfite, twagira icyo dupfa tukayigabana yose turinganije, urumva ko mba mpombye ibintu naruhiye n’uwo nakunze nkamubura”.

Robert Mugabe, umunyamakuru akaba n’umunyamategeko, asanga iri tegeko rizakemura byinshi ku bantu bashakanaga umwe agamije gutwara imitungo ya mugenzi we.

Ati “Erega amategeko hari aho adatanga ubutabera, none se niba umuntu aje nta kintu afite mwagera mu rugo mwagirana ibibazo akayoboka inkiko, hanyuma babatandukanya agatwara icya kabiri cy’umutungo yagusangaye urumva uba utarenganye?”

Mugabe asanga iri tegeko rizatuma abantu bazahindura imyumvire yo gushaka umuntu bamukurikiyeho imitungo, kuko azaba azi ko igihe bazatandukana ntacyo azabona.

Umwe mu bakobwa utarashatse ko amazina ye ajya mu itangazamakuru, avuga ko ubu agize imyaka 40 atarashaka umugabo, kubera ko abasore bose ahuye nabo bamurambagiza bakurikiye imitungo n’akazi kamuhemba neza afite.

Ati “Iri tegeko rizatuma abantu banabohoka bashake kuko batazaba bikanga ko igihe urugo rwabananiye bazatakaza imitungo yabo, yakabarengeye igihe batakiri kumwe n’abo bashakanye”.

Uyu mukobwa avuga ko gushakana hagati y’umugabo n’umugore, umwe akurikiye ubushobozi ku wundi, ubisanga mu ngeri z’abantu batandukanye mu gihe kera akenshi byabaga biri ku mukobwa gusa.

Ati “Ari abasore ari inkumi bose bareba ahari ubushobozi, iri tegeko rero ndabona ari ryiza kuko rizagira ibyo rirengera hagati y’abashakanye batanganya ubushobozi, kuko igihe bananiwe kubana umwe rizamurengera ku mitungo”.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Dr Uwamariya Valentine, yabwiye Abadepite ko hari icyo iri tegeko rizakemura.

Ati "Hari ikibazo cyagaragaye mu nkiko cy’uko hari abashyingirwa, nyuma y’igihe gito bagasaba ubutane bagamije kugabana imitungo. Mu gukemura iki kibazo, uyu mushinga uraha umucamanza ububasha bwo gusuzuma ibijyanye no kugabana umutungo mu buryo bungana, igihe abasaba ubutane bari barashyingiranywe mu buryo bw’ivangamutungu rusange. cyangwa uburyo bw’ivangamutungo muhahano ndetse no kuba yakwemeza kutagabana mu buryo bungana, mu gihe ubutane bwabaye mbere y’imyaka itanu.”

Mu gihe cyo gushinga urugo, uyu mushinga uteganya ko gutangaza mu ruhame uburyo bw’imicungire y’umutungo w’abashakanye bitazongera kubaho, ahubwo bizajya bikorerwa imbere y’umwanditsi w’irangamimerere mu ibanga, hasigaye nibura iminsi irindwi ngo ubukwe bube.

Unemerera abagiye gushyingiranwa kwigenera ubundi buryo bw’imicungire y’umutungo wabo uko babyumva, mu gihe cyose ubwo buryo butanyuranya n’amategeko ndemyagihugu n’imyifatire mbonezabupfura.

Ubusanzwe habagaho uburyo butarenze butatu gusa, ari bwo ivangamutungo rusange, ivanguramutungo risesuye n’ivangamutungo w’umuhahano.

Umushinga w’iri tegeko rigenga abantu n’umuryango, unateganya ko umuntu wujuje imyaka 18 y’amavuko yemererwa gushyingirwa, ariko bigatangirwa uburenganzira n’umwanditsi w’irangamimerere.

Mu gihe cyo gushyingirwa, umwanditsi w’irangamimerere ni we gusa uzajya afata ku ibendera.
Minisitiri Dr Uwamariya avuga ko gushyingirwa ari isezerano nk’ayandi, kandi ibijyanye no kurahira abantu bafashe ku ibendera hari ababikerensaga bakavuga amagambo aterekeranye n’ibindi, akaba ari yo mpamvu kurahira bafashe ku ibendera bitazongera kubarimo basezerana.

Mu bindi, uyu mushinga w’itegeko uteganya harimo ko irage rizajya rikorwa mu buryo bw’inyandiko mpamo, hagamijwe kwirinda impaka zivuka nyuma y’urupfu rwa nyakwigendera hagati y’abazungura zishingiye ku ihindurwa rya bimwe mu bikubiyemo, aho bamwe bashinja abandi gukora inyandiko mpimbano, ugereranyije n’inyandiko bwite yakozwe na nyakwigendera.

Nubwo ariko ingeri zitandukanye zigaragaza ko igihe iri tegeko rizaba ryemejwe, rizafasha byinshi mu gukemura igabana ry’umutungo mu gihe abashakanye barimo batandukana, Abadepite bo bagaragaje impungenge kuri uyu mushinga w’itegeko, bavuga ko uri koroshya uburyo bwo gutanga gatanya ku buryo ushobora kuzitiza umurindi.

Mu mwaka wa 2022/23, inkiko z’u Rwanda zemeje gatanya za burundu 3075 ku bashakanye mu buryo bwemewe n’amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 11 )

Mbanje kubazuhuza iryo tegeko niryiza cyane. hari benshi rizarengera kumitungo yabo. najye byambayeho nashakanye numudamu byemewe namategeko tumaranye imya 2 ahita ashaka impamvu yatuma dutandukana. ubu tumaze umwaka umwe dutandukanye imitungo yange twarayigabanye kd ntakintu ke twigeze tugabana! murakoze.

ndababonye ildephonse yanditse ku itariki ya: 23-03-2024  →  Musubize

Bibayengombwa itegeko ryakwihutishwa kuko abantubenshi barabangamiwe,mujye munkiko nirebe gatanya zirimo ukozingana’gutindakwabyo nibyobivamo imfu hagatiyabashakanye bapfimitungo.rero urukundo sagahato kd ubuzima nta pièce bujyira.reta nibirebeho murakoze.

François Xavier bizimana yanditse ku itariki ya: 21-03-2024  →  Musubize

Uyu mushinga ndabona ugiye kwivanga mu RUKUNDO. Iyo abantu bavuga ku MURYANGO bibanda KUMUTUNGO cyane,ariko birngagiza ko UBUKOMERE bw’INZU buhera muri FOUNDATION yayo.URUKUNDO nubwo ari amarangamutima,ariko nirwo RUFUNGUZO N’URUFATIRO BY’umuryango.UBUKIRE cg UBUKENE bw’umuryango biza biwusangaho.Inama nagira ABASORE N’INKUMI batarashaka bareba URUKUNDO bakundana bombo rukaba ISHINGIRO RY’INZOZI z’UMURYANGO wabo bombi.
Mugire amahoro

MUKIZA Innocent yanditse ku itariki ya: 20-03-2024  →  Musubize

Uyu mushinga ndabona ugiye kwivanga mu RUKUNDO .Nubwo urukundo ari AMARANGAMUTIMA,ariko ni inzira yo gutangira umuryango ndetse no kuwusigasira.Muby’ukuri UBUKOMERE BW’INZU buhera muri FOUNDATION yayo.IMITUNGO abantu bavuga nk’aho arirwo RUFATIRO rw’itangira ry’UMURYANGO sibyo URUFATIRO ni URUKUNDO.Ibibazo bibaho ariko bidashingiye kubukire cg ubukene UMURYANGO ufite.Inama natanga KUBASORE N’INKUMI batarashaka ni uko babanza URUKUNDO imbere nk’URUFUNGUZO ry’UMURYANGO uri mu NZOZI zabo bombi.
Mugire amahoro.

MUKIZA Innocent yanditse ku itariki ya: 20-03-2024  →  Musubize

Ariko haraho abashakanye batasezeranye usanga ngo bakwiriye kugabana imitungo kandi umwe muribo ntaruhare yabigizemo ngwiyo mitungo iboneke. Aha naho babihe umurongo kuko abenshi babihomberamo. Yego barabanye baranabyarana, ariko ntibakagombye kunganya mukugabana. Nibura udafitemo ibyo yashoyemo yahabwa icya gatatu cyimitungo ariko ntibagabane ngo banganye.

Gatambira Joseph yanditse ku itariki ya: 20-03-2024  →  Musubize

Rwose nabyo babyigeho kuko abenshi baharenganira

Gatambira Joseph yanditse ku itariki ya: 20-03-2024  →  Musubize

Ndabona atari koroshya gatanya kuko uko abantu barambagizanya bitandukanye nibyo babona bamaze kubana, ahubwo uwabishyira ku irembo ntitwirirwe tujya mu nkiko,nubundi se ko aba yakwanze.Bazaduhe uburenganzira bwo kuzajya umuntu ahita yishakira undi nubwo yaba ataratandukana n’uwa mbere,si byiza gutandukana ariko iyo bije urabyakira.

Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 20-03-2024  →  Musubize

Ndabona atari koroshya gatanya kuko uko abantu barambagizanya bitandukanye nibyo babona bamaze kubana, ahubwo uwabishyira ku irembo ntitwirirwe tujya mu nkiko,nubundi se ko aba yakwanze.Bazaduhe uburenganzira bwo kuzajya umuntu ahita yishakira undi nubwo yaba ataratandukana n’uwa mbere,si byiza gutandukana ariko iyo bije urabyakira.

Jean de Dieu yanditse ku itariki ya: 20-03-2024  →  Musubize

Iritegeko nirisinwe vuba ku ko benshi iri risanzwe ryaradushavuje abandi bakiri murugendo ryarabakanze arikorero niriyamyaka 5 ivugwa muriyimbanzirizamushinga nivanweho ku ko nubundi ababagore bajya bayitegereza ku ko iriyamishinga baba barayipanze long time,ese reka mbaze abanyamategeko ukuntu baturenganya umugabo ananiranwa n’umugore kandi umugore ariwe ntandaro(umunyamakosa)umugabo akarega maze akanatsinda urubanza ariko ugasanga umucamanza atanze ubutane kuwabusabye ariko imitungoye yose ikagabanwa kuburyo bungana ndetse ugasanga uwatsinze anategetswe kujya atanga indera z’abana iyobahari ese mubona uwatsinze aba atarenganyijwe bikabije?icyonsaba ababishinzwe :bazemere maze abo iri tegeko ryanyaze ibyabo duhabwe uburenganzira bwo kujuririra kandi iriya minsi iteganwa yubujurire izakurweho maze Leta yongere inkiko mu gihugu ku ko ubu usanga burikarere ko mucyaro gafite urukiko rwibanze rumwe narwo rufite akazi karurenze kubera ubwinshi bw’imanza iki kibazo nigisuzumanwe ubushishozi.

MUGABO Giaume yanditse ku itariki ya: 19-03-2024  →  Musubize

Iritegeko nirisinwe vuba ku ko benshi iri risanzwe ryaradushavuje abandi bakiri murugendo ryarabakanze arikorero niriyamyaka 5 ivugwa muriyimbanzirizamushinga nivanweho ku ko nubundi ababagore bajya bayitegereza ku ko iriyamishinga baba barayipanze long time,ese reka mbaze abanyamategeko ukuntu baturenganya umugabo ananiranwa n’umugore kandi umugore ariwe ntandaro(umunyamakosa)umugabo akarega maze akanatsinda urubanza ariko ugasanga umucamanza atanze ubutane kuwabusabye ariko imitungoye yose ikagabanwa kuburyo bungana ndetse ugasanga uwatsinze anategetswe kujya atanga indera z’abana iyobahari ese mubona uwatsinze aba atarenganyijwe bikabije?icyonsaba ababishinzwe :bazemere maze abo iri tegeko ryanyaze ibyabo duhabwe uburenganzira bwo kujuririra kandi iriya minsi iteganwa yubujurire izakurweho maze Leta yongere inkiko mu gihugu ku ko ubu usanga burikarere ko mucyaro gafite urukiko rwibanze rumwe narwo rufite akazi karurenze kubera ubwinshi bw’imanza iki kibazo nigisuzumanwe ubushishozi.

MUGABO Giaume yanditse ku itariki ya: 19-03-2024  →  Musubize

IBIBIZATUMA ABANA,BATWARA INDA BIYONGERA,KUBERAKO NUWATINYAGA’RIB’KUBANABATONTABWOBA AZONGERA KUGIRA KD UMWANAWA18 ABA KIRI MURI ADOLES

ONESME yanditse ku itariki ya: 19-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka