Ibyerekezo na Kompanyi bishya: Amavugurura mu gutwara abantu muri Kigali

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buratangaza ko ibiciro bishya by’ingendo, bizatangirana n’ibyerekezo na Kompanyi nshya, zizajya zitwara abantu mu Mujyi wa Kigali, aho Kompanyi zisanzwe zitwara abantu zavuye kuri eshatu zikagera kuri 18.

Habaye amavugurura mu gutwara abantu muri Kigali
Habaye amavugurura mu gutwara abantu muri Kigali

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, atangaza ko hasanzweho gare zirindwi mu Muyji wa Kigali ari zo Nyabugogo, Downtown, Kimironko, Remera, Nyanza, Kabuga na gare ya Batsinda, ariko hakaba hari na gahunda yo kuzongera hakurikijwe uko Igishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali kijyanishwa n’imiturire.

Meya Dusengiyumva avuga ko ubu mu Mujyi wa Kigali hagiye gutangira gukorera bisi zigera kuri 500 zivuye hagati ya 200-300, ubwo buke bwazo bukaba bwarateraga ubukererwe bw’abagenzi, kuko mu minsi y’imibyizi abagenda mu Mujyi wa Kigali ku munsi babarirwa mu bihumbi 250 n’ibihumbi 150 mu minsi y’ikiruhuko.

Meya Dusengiyumva avuga ko kugira ngo abantu n’ibigo bishya bahabwe uburenganzira bwo gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali, harebwe ubuziranange bw’imodoka bafite nibura zitarengeje imyaka 15 zikozwe, ku buryo hamaze kuboneka ibigo 14 n’abantu bane bahawe uburenganzira bwo gutwara abantu muri uwo mujyi.

Agira ati “Harebwe niba izo modoka zikiri nzima (zidashaje cyane), tunareba umubare wa Coaster cyangwa bisi nini bafite, kugira ngo hanarebwe abahabwa zimwe mu zo Leta yari imaze kugura, bituma tubona abantu bane n’ibigo 14 by’ubucuruzi bazajya batwara abantu mu Mujyi wa Kigali”.

Umuhora wa mbere uva mu Mujyi cyangwa Nyabugogo-Remera-Kanombe, kugera Nyanza ya Kicukiro, hakazajya hakorera ibigo bine ari byo, Kigali Buss Service (KBS), Koperative Nyabugogo, RITCO Ltd na Volcano Express.

Dusengiyumva avuga ko muri uwo muhora harimo imirongo itandukanye izajya ikoreshwa, n’indi mishya izongerwamo nk’umurongo wa Remera ugana mu cyanya cy’Inganda, Remera ugana Busanza unyuze ahitwa mu Itunda, n’umurongo wa CBD-Downtown.

Naho umuhora uva mu Munjyi cyangwa Nyabugogo werekeza mu Karere ka Kicukiro, uzakorerwamo n’ibigo bitanu ari byo, KBS, RITCO, 4G Transport Ltd, Nsengiyumva Jean Paul na Koperative Remera.

Aha na ho hakaba hariyongereyemo imirongo mishya ari yo, Masaka-kabuga unyuze ku bitaro, Rubirizi-Remera, Masoro-Remera, Masaka-mu Cyanya cy’Inganda na Masaka-Rusheshe.

Umuhora wa gatatu uzakorerwamo n’ibigo bitatu, ari byo BTL Ltd, Royal Express na Yahoo Car Express, bizajya byerekeza mu muhora Nyanza ya Kicukiro zivuye Remera na Nyabugogo, habakaba hariyongereyeho imirongo mishya ya Nyanza ya Kicukiro ugana Karembure, Nyanza- Nunga-Gahanga na Nyanza-Kacyiru.

Naho umuhora wa kane uzakorerwamo n’ibigo bitatu ari byo Royal Express, Yahoo Car Express na SU Direct Service Ltd, zizakore zerekeza Kicukiro-Niboye, mu gihe umuhora wa gatanu uzakorerwamo na Volcano Express, Royal, City Centre, Ebenezer Transport, Jali Transport, ibyo bigo bikazanakorera ku mirongo ibiri mishya iva Kimironko-Bumbogo na Gasanze-Kinyinya.

Umuhora wa gatanu uzakoreshwa na ba rwiyemezamirimo babiri n’ibigo bitatu ari byo, Shallom Transportation, City Centre, Jali Transport, Iwacu Ltd na Mberimfura Donacien, ibyo bikazakorera mu mirongo isanzwe igana za Batsinda hiyongeyeho imishya yo mu byaro bya, Nyacyonga-Rutunga na Nyacyonga-Masoro.

Umuhora wa gatandatu wo uzakorerwamo n’ibigo bitandatu bya RITCO Ltd, Volcano Express, Jali Transport, Remera, Murinda Raphael na KBS.

Umuhora wa karindwi, uzakorera mu gice cya Nyarugenge n’igice gihuza Nyabugogo na Bishenyi, Nyabugogo-Gihara, Nyabugogo-Jali, Nyabugogo-Nyabyondo, Karama-Norvege na Nyabugogo-Kanogo-Cyumbati.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali avuga ko abandi ba rwiyemezamirimo bazaboneka bazakomeza gukorera mu bice abaturage bifuzaho imirongo, kandi ko abakeneye imodoka zo gutwara abantu, ubu hari bisi 30 zibategereje ngo bagirane amasezerano n’Umujyi wa Kigali ngo bazikoreshe.

Umuvugizi wa Guverinomo wungirije, Alain Mukurarinda, avuga ko kongera ibigo bitwara abagenzi, bikuraho ibyavugwaga ko gutwara abantu mu Mujyi wa Kigali, harimo igisa nk’ikimenyane cyangwa kwiharira kwa bamwe.

Avuga ko na za bisi ntoya (Twegerane), zishobora kujya gukorera ku mihanda yo mu nkengero z’Umujyi wa Kigali, zibanje kwegera ubuyobozi bwawo kandi ko zanishyiriraho ibiciro byazo kugira ngo zoroherezwe mu gutwara abagenzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndavuga kukijyanye natwegerane bahariye kwishyiriraho ibiciro njye mbona ibyiba bajya batubariza ibiciro bikamenwa kuko umuturage harubwo baduca ayumurengera pe,ese wakumva umuntu nyabugogo -nyabyondo batwishyuza 1000frw

Habiryayo yanditse ku itariki ya: 13-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka