Iburasirazuba: Mu mwaka umwe abangavu 8,801 batewe inda

Guhera tariki ya 01 Mutarama 2023 kugera tariki ya 01 Mutarama 2024, mu Turere tugize Intara y’Iburasirazuba, habaruwe abangavu 8,801 bari hagati y’imyaka 14 kugera kuri 19 basambanyijwe baterwa inda.

Uturere twa Nyagatare, Gatsibo na Kirehe ni two tuza imbere mu kugira abana benshi batewe inda aho Nyagatare yonyine yihariye 1,725.

Ibi ni ibyagaragarijwe mu nama nyunguranabitekerezo ku kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye yabaye tariki 19 Werurwe 2024, ubwo hasozwaga iki cyumweru mu Ntara y’Iburasirazuba.

Bimwe mu bibazo byagaragajwe bituma abana bashukwa bagasambanywa harimo ubukene, amakimbirane mu miryango, no guteshuka ku nshingano kw’ababyeyi.

Abayobozi basabwe kumva ko kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana bikwiye kuba inshingano ya buri wese, aho kugira abo biharirwa.

Basabwe ko guhera ku Mudugudu bakwisuzuma bakareba niba imbaraga bashyira mu kurwanya ihohoterwa rikorerwa abana zihagije.

Abari mu nama bifuje ko babaho kongerera abana ubumenyi ku buzima bw’imyororokere no kwigishwa imyuga itandukanye kugira ngo babashe kwibonera ibyo bakenera ariko n’imiryango ikegerwa igasubira ku nshingano zo kurera.

Umwe mu bari muri iyo nama yagize ati “Aba bana b’abakobwa bakwiriye kongererwa ubumenyi ku buzima bw’imyororokere ariko bakanafashwa kwiga imyuga itandukanye kugira ngo babashe kwibonera amafaranga batayategereje ku bagabo babashuka ariko nanone umuryango ugashyirwamo imbaraga ukumva inshingano zawo bakibutswa ko kurera neza umwana ari inshingano z’ibanze.”

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, yasabye abaturage n’abayobozi mu nzego zose kwita ku kurengera umwana no gukumira ihohoterwa iryo ari ryo ryose ryamukorerwa.

Yagize ati “Buri muntu ku giti cye inzego z’ibanze uko zubatse guhera kuri mutwarasibo, inshuti z’umuryango, imigoroba y’umuryango, mu nteko z’abaturage, ahagaragara ibyo bibazo tubicukumbure, ikigambiriwe ni ugukumira.”

N’ubwo abangavu basambanyijwe bagaterwa inda barenga 8,000, abagabo 70 ni bo barimo gukurikiranwaho iki cyaha, mu gihe 10 gusa ari bo bamaze gukatirwa n’inkiko.

Abaturage bibukijwe ko mu gihe umwana asambanyijwe bakwiye kwihutira kumujyana kwa muganga badasibanganyije ibimenyetso birinda kubanza kubakarabya cyangwa kubahindurira imyambaro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Statistics zerekana ko ku isi hose,Abangavu bagera kuli 20 millions babyara buri mwaka.Mu bihugu nka Brazil na Costa Rica,hamwe n’ibihugu byinshi by’i Burayi,Abangavu barabyara cyane.Biteye ubwoba. Umuti nyakuli waba uwuhe?Mu idini nsengeramo,ababyeyi bigisha abana babo ijambo ry’Imana hakiri kare nkuko Imana ibidusaba muli Gutegeka 6:6,7.Ibyo bituma abana bakura bumvira Imana,bikabarinda ubusambanyi no kubyara.Abo bana b’abakobwa mukunda kubabona bali mu nzira,babwiriza ijambo ry’Imana,nkuko Yesu yabisabye buri mu Kristu nyakuli wese.Nguwo umuti rukumbi w’Abangavu babyara.

gisagara yanditse ku itariki ya: 22-03-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka