Harigwa uburyo bwo guhashya ubwihebe mu rubyiruko

Urubyiruko rugera 47 ruturutse mu mpande zitandukanye z’isi ruteraniye mu mahugurwa yo kurwanya ubwihebe yateguwe n’ikigo nyafurika kita ku nyigisho z’ingenzi (Africa Center for Strategic Studies). Ayo mahugurwa arimo kubera i Kigali kuva tariki 23/01/2012.

Mu ijambo rye, umuyobozi wungirije muri iki kigo, Karl E. Wycoff, yatangaje ko nta gisubizo kimwe umuntu yabona cyakemura ibibazo cy’urubyiruko. Avuga ko igisubizo cyaturuka mu bantu bo mu bihugu bitandukanye igihe baba bakoreye hamwe.

Abitabiriye iyi nama bagomba kurebera hamwe ibibazo kuri politiki, ubukungu n’imibereho ndetse n’ibindi bijyanye n’umuco bituma abahezanguni bashobora kwigarurira abanyamuryango bashya.

Amakuru azatangwa n’urubyiruko muri iyi nama azifashishwa mu kubaka ibitekerezo byafasha mu bushobozi buke bwo ku mugabane w’Afurika mu kuhangana n’iki kibazo. Urubyiruko rwitabiriye iyi nama rwaturutse hirya no hino muri Afurika, mu Burayi, Amerika no muri sosiyete civile.

Africa Center for Strategic Studies ni umuryango ukora ubushakashatsi muri Afurika no hanze yayo mu rwego rwo gushaka ibisubizo byaramba mu mibanire y’ibihugu.

Emmanuel N. Hitimana

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka