Gicumbi: Abagore barashimirwa uruhare rwabo mu mihigo y’Akarere

Ni kenshi uzabona amatsinda y’abagore mu Karere ka Gicumbi mu mihanda no mu birori, bakenyeye imishanana, bikoreye ibiseke, ari nako banyuzamo bagacinya akadiho mu mbyino zinyuranye.

Bitwaje ibiseke birimo ubufasha bageneye abatishoboye
Bitwaje ibiseke birimo ubufasha bageneye abatishoboye

Uzababona kandi bafungura ku mugaragaro ibikorwa bitandukanye baba bagejeje ku batishoboye, inzu bubakira abatishoboye, kubaremera amatungo no kubashyikiriza ibiribwa.

Ni gahunda zikomeje gushimwa n’inzego z’ubuyobozo bw’Akarere ka Gicumbi, aho bwemeza ko abagore bari imbere mu kumva vuba gahunda z’Akarere zigamije guteza imbere imibereho myiza y’abaturage, bakazishyira no mu ngiro mu buryo buri ku kigero gishimishije.

Ibyo bikomeje kugaragarira mu bikorwa by’udushya twatekerejwe n’Akarere, turimo agashya kiswe “Muturanyi, ngira nkugire tugeraneyo mu iterambere”.

Mu kumenya neza uruhare rw’abagore mu kuzamura iterambere n’imibereho myiza y’abaturage by’umwihariko abatishoboye, Kigali Today yegereye Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Uwera Parfaite, avuga kuri iryo banga abo bagore bagendana mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Abagore mubona kenshi bikorera ibiseke, ni agashya twatekereje ko gufashanya, abantu ntibaba bafite ubushobozi bungana, hari ababa barejeje, abandi batarejeje, noneho no mu zindi gahunda zitandukanye zirimo kurwanya igwingira, kurwanya ubukene no kwimakaza isuku n’isukura, burya umuturage ni ijisho ry’umuturanyi, ntabwo mugenzi we akwiriye kubaho nabi amureba kandi ari umuturanyi”.

Arongera ati “Ni icyo agashya gasobanuye ‘Muturanyi ngira nkugire, dufashanye twembi hanyuma tugeraneyo mu iterambere’, ni icyo bivuze, rero by’umwihariko ku bagore bakunda cyane gushyira mu bikorwa aka gashya bafasha bagenzi babo batishoboye, yaba kububakira, baramwubakira ariko bakamuha n’ibyo azarya, abejeje bakamuha ku byo bejeje”.

Akomeza agira ati “Ako gashya, mu mirenge yose bamaze kubyumva, akenshi rero iyo twakoze igikorwa runaka ntabwo ako gashya kajya kaburamo kuko twifuza ko gashinga imizi gakwira hose, umuturanyi akumva ko agomba gufasha mugenzi we noneho tukaboneraho no kuzamura gahunda zose, utishoboye tukamuteza imbere, ufite umwana ugwingiye tukamufasha, mugenzi we akamuha amata niba we afite inka, ni icyo ako gashya kavuze kandi nk’uko twagatekereje turagashyira mu bikorwa”.

Ubwo Akarere ka Gicumbi kizihizaga umunsi mpuzamahanga w’Umugore, aho ku rwego rw’Akarere uwo munsi wizihirijwe mu Murenge wa Mutete, uwo muhango wabimburiwe n’igikorwa cyo gushyikiriza inzu uwitwa Mukantwari Valentine wo mu Kagari ka Musenyi no kumuremera binyuze mu gashya ka Muturanyi, ngira nkugire tugeraneyo mu iterambere.

Abagore bubakiye inzu mugenzi wabo utishoboye
Abagore bubakiye inzu mugenzi wabo utishoboye

Abanyagicumbi, by’umwihariko abagore bakaba bakomeje kwishimira ako gashya, aho bamaze kugafata nk’umuco wo gusangira na bose no gusabana hagati yabo, bityo ntihabeho kwishishanya mu bikorwa by’iterambere bahuriramo, nk’uko umwe mu bagore yabitangarije Kigali Today.

Ati “Aka gashya twamaze kukumva neza, kandi tumaze kukagira umuco, nta muntu ukiburara kandi afite abaturanyi, turahura twese tugasabana byaba na ngombwa tukazamurana, uw’amikoro make agafashwa, twese tukajyana mu iterambere”.

Mukantwari Valentine, umugore wari umaze imyaka 10 umugabo amutanye abana bane, arishimira inzu yujurijwe n’abagore bo mu Karere ka Gicumbi, aho yatwaye asaga miliyoni 6 FRW.

Ni nyuma y’uko uwo mugore yabanaga n’abana be mu nzu y’icyumba kimwe yari yarubakiwe n’umubyeyi we (nyina), mu rwego rwo kumufasha nyuma yo kubona imiruho yatewe n’urushako.

Mukantwari Valentine yishimiye inzu yubakiwe n'abagore bagenzi be
Mukantwari Valentine yishimiye inzu yubakiwe n’abagore bagenzi be

Mukantwari ati “Nyuma yo kubana n’abana banjye bane mu nzu y’icyumba kimwe aho twararaga tubyigana, bagenzi banjye bantabaye, ibi biragaragaza ko hari abagore bashoboye kandi bagira urukundo n’ubumuntu, mbashimiye mbikuye ku mutima”.

Meya Uwera Parfate, yashimiye abagore bo mu Karere ka Gicumbi, ku bw’ubufatanye bwabo, ati “Abagore ndabashimira ibikorwa byiza bakoze byo kubakira abatishoboye mu mirenge inyuranye, banaremera bagenzi babo batishoboye, uretse biriya biseke, babahaye kandi ibiryamirwa, matola, ibyo gusasa, basirimura abatabifite muri bwa bufatanye”.

Arongera ati “Ndabashimira mbasaba ko bakomereza aho aka gashya ka Muturanyi ngira nkugire, gakomeze gushinge imizi mu mirenge yose, ba Mutimawurugo babigizemo uruhare, bakomeze gufashanya bazamurana, bakorera mu matsinda, bahuza imbaraga kugira ngo uri inyuma abashe kuzamuka maze bose batere imbere kurushaho”.

Yasabye abagore kandi gukomeza gukorana n’ibigo by’imari, ati “Umugore iyo atinyutse agakorana n’ikigo cy’imari kikamuguriza agakora umushinga usobanutse, akawukora neza atera imbere. Dufite ingero nyinshi z’abazamutse bakagera ku bikorwa bifatika, icya mbere ni ugutinyuka bakumva ko bashoboye, gahunda zose bakazijyamo bagakomeza gusigasira agaciro bahawe n’Umukuru w’Igihugu”.

Kubana mu buryo bwemewe n'amategeko bizabafasha kumva bafite uburenganzira n'umutekano mu ngo zabo
Kubana mu buryo bwemewe n’amategeko bizabafasha kumva bafite uburenganzira n’umutekano mu ngo zabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka