DIGP Namuhoranye yahaye impanuro abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’amahoro muri Santrafurika

Ku wa Kane tariki ya 19 Gicurasi 2022, Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, DIGP Felix Namuhoranye, yabwiye abapolisi bitegura kujya mu butumwa bw’Umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro muri Santrafurika, kutirebaho kandi bagakora kinyamwuga mu gihe cy’umwaka bagiye kumara muri aka kazi.

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu, itsinda ry’Abapolisi 140 riyobowe na CSP Vincent B. Habintwari, bagize icyiciro cya karindwi (RWAPSU-7), bazahaguruka ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali bagiye mu butumwa bwo kubungabunga amahoro (MINUSCA), aho bazasimbura bagenzi babo 140 bayobowe na ACP Innocent Rutagarama Kanyamihigo, bakaba bamaze igihe cy’umwaka bakora akazi ko kurinda abanyacyubahiro bo muri Santrafurika.

Abaha impanuro, DIGP Namuhoranye yababwiye ko ishyaka bafite mbere yo kugenda rikwiye kuzabaranga no mu kazi bagiye gukora mu gihe cy’umwaka, abasaba kuzarangwa n’ikinyabupfura kandi bagashyira mu bikorwa ibyo bize.

Yagize ati “Muhe agaciro akazi mugiye gukora, mube aho mugomba kuba, muhagerere ku gihe kandi muhakorere ibyo mugomba kuhakorera. Mufite akazi gakomeye ko kurinda abayobozi ba Santrafurika ndetse n’abanyacyubahiro b’Umuryango w’Abibumbye, kuhaba kwanyu nibyo bizabaha umutekano n’umutuzo, ibi muzabigeraho nimuba tayari ku kazi, mukigirira icyizere, kandi mukaba tayari buri gihe cyose.”

Yabibukije ko bagiye bahagarariye u Rwanda bityo bakwiye guharanira ko idarapo ry’Igihugu rizamuka.

Iri tsinda ry’abapolisi barinda abayobozi muri Santrafurika, bafite inshingano zo kurinda Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu, Minisitiri w’Intebe, Minisitiri w’Ubutabera, Intumwa yihariye y’Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (SRSG) n’abamwungirije babiri, bakanarinda umuyobozi wa Polisi y’Umuryango w’Abibumbye ikorera muri icyo gihugu.

DIGP Namuhoranye yabibukije ko u Rwanda ari igihugu gitekanye, kandi n’abagituye batekanye, bityo rero ko uwo mutekano bazawushakira n’abaturage bagiye kurinda.

Yabasabye kujya bubahana kandi bakagirana inama kuko ari byo bizabafasha kugera ku nshingano zabo kandi bigahesha isura nziza itsinda ryabo, banirinda amagambo adafite umumaro, ubusinzi, bakazirikana kubaha imico y’ahandi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka