CHUB: Umubyeyi yahoraga yiteguye ko abana be bari bupfe

Bisanzwe bizwi ko umwana amara amezi icyenda mu nda y’umubyeyi. Iterambere ry’ubuvuzi risanzwe rifasha abana bavutse bafite ku mezi atandatu bakabaho, ariko abana ba Christine Mukanibarebe bari muri bakeya cyane bavukiye amezi atanu, bakabaho.

Christine Mukanibarebe ati Imana ihabwe icyubahiro yampaye abana b'impanga nyuma y'imyaka 10 ntabyara
Christine Mukanibarebe ati Imana ihabwe icyubahiro yampaye abana b’impanga nyuma y’imyaka 10 ntabyara

Uyu mubyeyi ushima Imana cyane ku bw’uko ngo yamwigaragarije imuha gutwita nyuma y’imyaka 10 ashatse, atanga ubuhamya bw’uko kera yajyaga yibwira ko “Imana yigaragariza mu byiza gusa”, ariko ko inzira abana be banyuzemo, bakabaho nyamara bari bavukiye amezi atanu, yamugaragarije ko Imana yigaragaza n’ahakomeye.

Asobanura ko mu gihe yamaze ategereje kubyara na we, kuva yivuje henshi hashoboka, bikanga, hanyuma muri 2023 aza kumenya ko na we atwite. Ubundi ngo yashinze urugo nuri 2013.

Agira ati “Nagiye kubona mbona Uhoraho akinguye Ijuru, nanjye ndasama nk’abandi babyeyi bose, nje no kwa muganga mbona ntwite impanga! Byari ibyishimo mu rugo iwanjye, nanjye ntangira kwerekana inyinya kandi ubundi nari narayihishe.”

Ibyo byishimo ariko byaje kuyoyoka ubwo ku cyumweru cya 23 atwite (ni ukuvuga ko inda yari imaze amezi atanu), yatangiye kuribwa mu nda, ajya kwa muganga basanga abana bameze neza, banamwandikira umuti umworohereza ububabare.

Nyuma y’iminsi ine ariko yaje kujya ku gise, hanyuma mu ma saa saba z’joro zo ku itariki ya 2 Mata 2023, (ni ukuvuga umnsi umaze isaha 1 utangiye) umwana wa mbere aravuka, ashyirwa mu byuma byabugenewe.

Icyo gihe abaganga batangiye gutekereza ko usigaye mu nda (bari mu ngobyi zitandukanye) ahari we azaguma mu nda akazavukira igihe, ariko ntibyakunze kuko na we yavutse saa yine z’ijoro zo kuri iyo tariki ya 2 Mata n’ubundi (ni ukuvuga ko haburaga amasaha 2 ngo umunsi urangire).

Icyo gihe ngo Dr Anan Mfizi wafashaga Mukanibarebe yatekereje ko abana bavukiye amezi atanu muri rusange batabaho, ni ko guhamagara ababyeyi bombi.

Mukanibarebe ati “Nagiye mfite intimba, mvuga ko Imana ari inyamaswa. Anan aravuga ati amahirwe yo kubaho kw’aba bana ni make, ariko icyo tubasaba mukiduhe nk’ababyeyi natwe turakora icyo dushoboye nk’abaganga. Imana iri hejuru yacu twese ikore icyo yakagombye gukora. Umugabo ahita ahaguruka arigendera.”

Akomeza agira ati “Nari ntarababona, ngiye kubareba neza mu byuma barimo, ndeba utwo twana tumeze nk’inyoni, badushyize mu mapamba no mu mashashi ya aluminium, hasigaye agasura na ko kangana urwara...”

Byabaye ngombwa ko acumbika hafi y’ibitaro, akajya ashyira abana amashereka, kandi uko agiye kubareba agasanga hari umuganga uri kubareba kuko banyuzagamo bakaba nk’abapfuye bikaba ngombwa ko babashitura bakagarura ubuzima.

Ati “Hakaba n’igihe bampamagara bati umwana ataza gupfa nyina w’umwana adahari, nkaza nanjye nkahamagara umugabo nti ngwino baze gupfa turi kumwe. Tukaza tugategereza ko umwana umwe cyangwa bombi bapfa, ariko Imana igakomeza igakinga akaboko.”

Kuri ubu Mukanibarebe arishimira ko abana be bakuze. Bavukanye amagarama 580 na 600 ariko ubu bamaze kurenza ibiro bitatu n’amagarama 500.

Ubwo ku bitaro bya Kaminuza bya Butare (CHUB) bizihizaga umunsi w’abarwayi, tariki 18 Gashyantare 2024, Mukanibarebe yatanze ubuhamya bw’uko ari muri bakeya babyaye abamaze amezi atanu mu nda, bakabaho.

N’ibyishimo byinshi yagize ati “Mpagaze hano nishimye. Mfite abakobwa beza! Bagize ikibazo cyo kutagira utuzuru kubera kumara igihe bahumeka hifashishijwe ibyuma.

Bashobora kuzaba abamisi batagira amazuru, ariko ibyo ntacyo bimbwiye. Iyo nagiye kubavuza i Kabgayi usanga abantu bavuga ngo aba bana ni beza ariko nta mazuru bafite! Nti ni nde wababwiye ko nta mazuru bafite? Nti abana banjye ni beza !”

N’ikiniga aterwa n’ibyishimo akomeza agira ati “Umwana ubungubu ndamwonsa akansekera, ndashyira mu mugongo nkaheka, ise wabo arandebana indoro yuje urukundo. Gupfa utabyaye ni agahinda. Hari Zaburi ivuga ngo iyo tugiye kubiba twikoreye imbuto tugenda turira ariko tukagaruka twishimye twikoreye amahundo. Ubu nanjye ndishimye, kuko amahundo ndayafite.”

Asozereza ubuhamya bwe ku ijambo ry’ibyiringiro afitiye Imana ngo rijya rinavugwa n’abarokore agira ati “ Baravuga ngo iyo Imana itinze iragutegera, ngo kandi iyo ikinguye, akugi irakajugunya kugira ngo sekibi itongera ikakagaruriraho.”

Jean Népomuscène Ntawurushimana ushinzwe inozabubanyi (customer care) muri CHUB avuga ko ikibazo cy’amazuru ya bariya bana amaherezo kizakemurwa kuko kuri CHUK, ku bitaro by’i Kanombe no ku byitiriwe umwami Faisal bashobora kubikemura (chirurgie plastique).

Anasobanura ko uriya mubyeyi yavuze ko ajya kuvuza abana be amaso i Kabgayi kuko iminsi bavukiyeho bari batarabasha kubona neza.

Asobanura kandi ko ubundi umwana ushyitse ari uvukira ku byumweru hagati ya 36 na 40. Abavukira ku byumweru biri munsi ya 36 ni bo bavugwa ko badashyitse kuko hari ibiba bitaratungana neza mu mubiri wabo.

Na none ariko, ngo ku byumweru 28 ni bwo ingingo zose z’umwana ziba zuzuye. Mu nsi yaho ngo haba hari ingingo zitarakura biba ngombwa ko zikura bari mu byuma (couveuse). Ni na ko byari bimeze kuri bariya bana ba Mukanibarebe, ari na yo mpamvu bavuka byavugwaga ko nta cyizere cy’uko bazarenza iminsi itatu bariho. Gusa Imana yakoze ibikomeye nk’uko abumvise iyinkuru bose bavuga.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka