Bugesera: Bakomeje gushakisha uko buri muturage yagerwaho n’amazi meza

Mu Karare ka Bugesera, ikibazo cy’amazi kimaze igihe kitari gito gishakirwa umuti urambye, ndetse hakozwe na byinshi birimo kubaka inganda zitunganya amazi, harimo n’urwa Kanzenze rutunganya ahabwa Umujyi wa Kigali, andi agahabwa Akarere ka Bugesera, ariko ikibazo ntikirangira, gusa ngo hari gahunda yo kugikemura burundu.

Uruganda rwa Kanzenze ntirwigeze rushobora gukemura ikibazo cy'amazi mu Bugesera
Uruganda rwa Kanzenze ntirwigeze rushobora gukemura ikibazo cy’amazi mu Bugesera

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera Mutabazi Richard yabisobanuye, ubwo yari mu mwiherero w’iminsi itatu ihuriwemo n’abakozi b’Akarere, ab’Imirenge n’ab’Utugari, yavuze ko ibikorwa bigamije gukemura icyo kibazo burundu birakomeje.

Yagize ati “Amazi aho ataragera si ho honyine, si na yo yonyine, hari aho tutarageza amashanyarazi, aho tutarageza imihanda, aho tutarageza ibyumba by’amashuri, amavuriro, ni urugendo turimo. Aho amazi atagera n’ubundi dufite intego ko tuzayahageza, twifuza ko buri muturage, yaba abasha kubona amazi akoze urugendo ruri munsi ya kilometero, kuko mwabibonye ko duherutse gutaha umuyoboro wa Mwogo na Juru, na wo utaruzura neza ngo na Juru ibone amazi”.

Ati “Hari n’ubundi buryo burimo bukoreshwa na WASAC kugira ngo amazi agere hose. Kuba hari imiyoboro rero ntabwo bivuze ko amazi arimo. Icyo ni ikindi cyo gukurikirana, kuko iyo habayeho ikibazo amazi ntaboneke, wa muyoboro ntacyo uba umariye abaturage”.

Arongera ati “Igikenewe rero ni ya serivisi tugarukaho, kuko mu bo twari twatumiye muri uyu mwiherero harimo n’abakozi ba WASAC n’ab’ibindi bigo dukorana, kugira ngo tumenye ngo ni iki cyatuma umuturage akomeza kubona amazi, aho yageze nibura ya miyoboro, hanyuma aho itaragera na ho tuhafite muri gahunda kugira ngo tuzayihageze”.

Ibyo Meya Mutabazi asobanura, birasubiza ibibazo abaturage bamwe bahoraga babaza ku cyo Akarere karimo gukora ngo amazi agere kuri bose, kandi mu by’ukuri bafite imiyoboro yayo. Mu nkuru Kigali Today yanditse ku kibazo cy’amazi mu Karere ka Bugesera, n’ingamba zifatwa mu rwego rwo kugikemura, hari abasomyi bayigejejeho ibibazo by’amazi uko bihagaze mu duce baherereyemo mu Karere ka Bugesera, harimo utuye mu Murenge wa Musenyi uvuga ko bajya bamara n’amezi abiri batarabona amazi ya WASAC, kandi bafite imiyoboro yubatse.

Hari uwandikiye Kigali Today agira ati “Ko numva bibanda mu Mirenge ya Ntarama na Nyamata gusa kandi Kamabuye, Ngeruka na Rweru barumiwe. Abaturage baho baragowe rwose binywera Cyohoha na Rweru. Abayobozi rwose bisubireho abaturage bose basaranganywe amazi boye kuyaharira Nyamata gusa. Ni gute imiyoboro yamazi yubatse neza imara imyaka 6 cyangwa 7 itageramo amazi?”

Undi yanditse agira ati “Na Gashora arahabura kandi ariho aturuka, Juru na Mwogo ho barihanaguye kuva bakupirwa ava Karenge, kandi ubwo imiyoboro y’ava muri Ngenda irahari. Ibigega birahari bihagije nibikoreshwe neza”.

Ubuyobozi bw’ishami rya WASAC mu Karere ka Bugesera, buvuga ko amazi asaranganywa mu mirenge ari metero kibe 3,500 aturuka ku ruganda rwa Ngenda, na metero kibe 4,000 bisaga gato aturuka ku ruganda rwa Kanyonyomba, ndetse na metero kibe 500 aturuka ku isoko ya Rwakibirizi, hakiyongeraho andi aturuka ku ruganda rwa Kanzenze.

Uruganda rwa Kanzenze, ku munsi rutunganya amazi angana na metero kibe 40,000, muri zo 30,000 zikoherezwa mu Mujyi wa Kigali na ho Bugesera igahabwa 10,000 nk’uko byasobanuwe na Kananga Jean Damascène, ushinzwe amazi n’isukura mu Karere ka Bugesera.

Gusa, ayo mazi ya Kanzenze yari ategerejweho igisubizo ku baturage bahoraga bataka ko batayabona, Akarere ka Bugesera ngo katangiye kuyahabwa mu 2020, ariko kuko metero kibe 10,000 ari amazi menshi, ntibyakunze kuyafatira rimwe kuko hari imiyoboro mito itashobora kuyakira yose icyarimwe.

Icyakozwe rero, ni uko ku ikubitiro mu 2020, bafasheho metero kibe 4000, umwaka wakurikiyeho wa 2021, bagura imiyoboro bongeraho metero kibe 1000, muri iki gihe mu 2024, bakira ari hagati ya metero kibe 5000-6000.

Kananga yasobanuye ko amazi asigara, bitavuze ko batayakeneye, ahubwo ngo ni uko imiyoboro igenda yagurwa buhoro buhoro bijyanye n’ubushobozi, kuko ngo ibikorwa remezo bijyanye n’amazi bihenda cyane.

Uruganda rw’amazi rwa Kanzenze ngo rufasha kubona 50% gusa y’amazi akenewe mu Karere kose ka Bugesera, ariko rukaba rufite akamaro gakomeye, nk’uko byemezwa na Meya Mutabazi.

Yagize ati “Icyo rutumariye cya mbere ni uko ruduha amazi abaturage bacu bakoresha, kuko twari dusanzwe dufite make, turwitezeho ko ruzakemura ikibazo cy’isuku n’isukura, kuko ayo mazi ruduha ku munsi metero kibe 10.000, navuga ko ari 50% by’amazi dukenye mu Karere. Icyo turimo turakora ubu ni ukongera imiyoboro igeza amazi henshi hashoboka”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka