Banki ya Kigali yatangaje abatsinze muri poromosiyo yagenewe abakiriya baba mu mahanga

Banki ya Kigali (BK Plc) yatangaje abakiliya batatu batsindiye ibihembo biciye muri poromosiyo yagenewe abakiriya baba mu mahanga, "BK Diaspora Banking - Bank Home & Win Big", igikorwa cyabaye ku wa Gatanu tariki 24 Kamena 2022.

Kuva muri Gashyantare kugera muri uku kwa Kamena 2022, abantu bari mu mahanga babitsaga kuri Konti ya BK ’Diaspora Banking’ Amafaranga y’u Rwanda nibura miliyoni imwe(cyangwa amadolari ya Amerika kuva ku 1000$), bari bamenyeshejwe ko hazatoranywamo batatu bagatombora ibihembo.

Gonzalve Twagirayezu na Télésphore Rugema batomboye itike yo kuza mu ndege ya RwandAir ku buntu, ndetse no gusubira aho baje baturuka kubera kwitabira iryo rushanwa ryiswe ’Bank Home and Win Big Diaspora Banking’.

Mu gihe baba bari mu byerekezo Rwandair itageramo bashobora gutega indi ndege ibageza aho Rwandair ibasha kugera, iyo tike na yo bakazayishyurirwa (baba baje mu Rwanda banasubira aho batuye mu mahanga).

Uwitwa Melchiade Ruberintwari wabaye uwa Gatatu muri Tombola yatsindiye itike ya babiri yo gusura Pariki ya Nyungwe, ndetse no kurara amajoro abiri ku buntu muri hoteli yaho yitwa One & Only.

Umuyobozi muri Banki ya Kigali ushinzwe Ibikorwa by’Ubucuruzi, Benjamin Mutimura, yasobanuye iby’iyi gahunda agira ati "Guhera mu cyumweru gitaha aba bantu bazabona ibihembo byabo, ariko utazabasha kuboneka tuzamutegereza mu gihe kingana n’umwaka wose."

Mutimura avuga ko abatomboye uko ari batatu batoranyijwe muri 500 bashoboye kubitsa amafaranga nibura miliyoni imwe y’Amanyarwanda (cyangwa 1000$), muri iyi gahunda yiswe "Bank Home & Win Big" yari imaze amezi atanu.

Avuga ko muri rusange iyo gahunda yitabiriwe n’abantu bagera ku bihumbi bibiri bohereje mu Rwanda agera kuri miliyoni umunani z’Amadolari ya Amerika, ahwanye na miliyari umunani z’Amanyarwanda (n’ubwo harimo benshi batagejeje kuri miliyoni imwe).

Mutimura avuga ko ba nyiri aya mafaranga bashobora kuyaheraho bahabwa inguzanyo, bagashora imari mu gihugu cyabo cyangwa bakahagura inzu n’indi mitungo.

Avuga ko poromosiyo ya ’Bank Home and Win Big’ irangiye, ariko kohereza amafaranga mu Rwanda hakoreshejwe ’Diaspora Banking’ bikomeje, kandi ko nta mafaranga nyiri iyi konti asabwa mu kohereza, gufunguza no gucunga konti.

Ibijyanye na Konti ya ’Diaspora Banking’

Abafite iyi konti bagera kuri serivisi za BK aho baba bari hose ku Isi, harimo kuba bashobora gutumiza ibicuruzwa biva mu Rwanda bikabasanga hanze y’igihugu aho bari, bakishyura bifashishije ’BK Mobile App’ yo muri telefone cyangwa ’Internet Banking.’

Nyiri iyi konti abasha kubitsaho amafaranga ayo ari yo yose yaba Amanyarwanda cyangwa ayo mu mahanga, nk’Amadorali ya Amerika, Amapawundi, Amayero, Amadorali ya Canada, ndetse n’Amafaranga y’Amasuwisi yitwa CHF.

‘BK Diaspora Banking’ ibafasha kandi kohereza amafaranga mu Rwanda ndetse no kubikuza kugera ku madorali ya Amerika 5,000 nta kiguzi nyirayo aciwe.

Umuntu ufite konti yo kubitsa ya BK Diaspora Banking ahabwa inyungu igera kuri 12% buri mwaka mu gihe cyemeranyijweho, kuva ku kwezi kumwe kugera ku myaka itanu guhera k’ufite amafaranga 300,000 Frw.

Mu gihe konti iri mu Madorali umuntu akabitsa ahereye kuri 50,000$ kuzamura, ahabwa inyungu kugeza kuri 1.5% buri mwaka, hamwe n’inyungu ya 8% ku mwaka ku muntu ufite konti yo kwizigamira iri mu mafaranga y’u Rwanda.

Abanyarwanda baba hanze kandi bashobora kwaka inguzanyo mu Madorali no mu Manyarwanda, bakayihabwa vuba bitabaye ngombwa ko bategereza igihe kirekire, bakaba bashobora kwishyura mu gihe kigeze ku myaka 20.

Kugira ngo ubashe gufunguza konti ya ’Diaspora Banking’, ujya ku rubuga www.bk.rw/Diaspora, ukamanura [download] inyandiko iriho, ukayuzuza, ukayijyana kwa noteri kuri Ambasade y’u Rwanda ikwegereye, witwaje fotokopi y’indangamuntu hamwe n’ifoto ngufi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka