Abasoje amahugurwa mu kurengera umusivili mu ntambara basabwe kuba intangarugero

Ingabo na Polisi 24 b’u Rwanda basoje amahugurwa ajyanye n’amategeko agenga intambara mu kurengera umusivili, basabwe gushyira mu ngiro ubumenyi bahawe mu gihe icyo ari cyo cyose bibaye ngombwa ko bitabazwa mu bisaba ubwo bumenyi.

Bahawe seritifika
Bahawe seritifika

Ni amahugurwa yateguwe na Komite Mpuzamahanga itabara imbabare (ICRC), yaberaga mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA), yatangiye ku itariki 06 Kamena asozwa ku wa Gatanu tariki 10 Kamena 2022, abantu 24 bayitabiriye barimo ba Ofisiye n’aba sous Ofisiye 15 mu Ngabo z’u Rwanda, n’aba Ofisiye icyenda bo muri Polisi y’u Rwanda.

Eugene Methode Rusindana, Ushinzwe Ubushakashatsi mu Kigo cy’Igihugu cy’Amahoro (RPA), wanasoje ku mugaragaro ayo mahugurwa, yasabye Izo Ngabo na Polisi, kubyaza umusaruro ubumenyi bungutse baba n’Intumwa nziza z’u Rwanda mu gihe bitabajwe mu butumwa bw’amahoro.

Yagize ati “Abayasoje turabasaba ko ibyo bahuguwemo bashobora no kubishyira mu bikorwa igihe cyose bibaye ngombwa y’uko bitabazwa muri ubwo bumenyi, bakabugeza no ku batarabubonye. Ikindi bamenye ko baba bagiye nka ba Ambasaderi b’Igihugu, bikagaragarira mu myitwarire, mu mikorere, mu bufatanye no kuba intangarugero mu bumenyi no mu bushobozi, ni ibyo tubategerejeho, ntabwo ari ukwiga ngo abantu bagende babike, ahubwo ni ugushyira mu bikorwa ibyo bize”.

Abasoje amahugurwa mu kurengera umusivili mu ntambara basabwe kuba intangarugero
Abasoje amahugurwa mu kurengera umusivili mu ntambara basabwe kuba intangarugero

Uwo muyobozi, yashimiye ICRC, yafashije muri byinshi mu migendekere myiza y’ayo mahugurwa, nk’uko yakomeje kubitangariza Kigali Today.

Ati “ICRC yafashije muri byinshi, uretse gutera inkunga ngo ayo mahugurwa agende neza, bashatse n’abarimu, bashaka imfashanyigisho, ariko cyane cyane mu bufatanye ikigenderewe kuri twese, ni ukugira ngo duhugure Abasirikare n’Abapolisi bacu, kugira ngo mu gihe bagiye mu butumwa, bagende bafite ubumenyi buhagije mu byerekeranye n’amategeko agenga intambara n’ubutumwa, bafite intego babahaye, bagende badahuzagurika”.

Abitabiriye ayo mahugurwa baremeza ko bahawe impamba ikomeye igihe kubafasha gutanga serivisi ijyanye no kurengera abasivili mu gihe cy’intambara.

AIP Christine Uwingeneye ati “Ubumenyi naje ntekereza ko nzakura muri aya mahugurwa narabubonye, amasomo twize ahuza ibikorwa bijyanye no gutanga ubumenyi bujyanye no kurengera abasivili, cyangwa se abandi bantu bose batagishoboye gukora nk’abasirikare mu gihe cy’intambara, ICRC yarayateguye iyaduha neza”.

AIP Christine Uwingeneye wo muri Polisi y'u Rwanda
AIP Christine Uwingeneye wo muri Polisi y’u Rwanda

Arongera ati “Mu gihe nakoherezwa mu butumwa bw’amahoro, nta kibazo nakimwe nagira mu mwuga wanjye, kuko ubumenyi nahawe buzamfasha gutunganya neza akazi kanjye, bagenzi banjye dusangiye umwuga batagize amahurwe yo kwitabira aya mahugurwa, niteguye kubasangiza ibyo nize”.

Intumwa za ICRC yateguye ayo mahugurwa, zishimiye imyitwarire myiza yaranze Ingabo na Polisi y’u Rwanda, zivuga ko iyo Komite Mpuzamahanga Ishinzwe kurengera imbabare, itazigera ihwema kugirana ubufatanye n’Ubuyobozi bw’Ingabo na Polisi mu Rwanda, nk’uko Yssouf Traoré, Ushinzwe imikoranire n’igisirikare muri ICRC yabitangarije Kigali Today.

Yagize ati “Imyitwarire y’Ingabo na Polisi bitabiriye amahugurwa yatugaragarije ko ari abanyamwuga, ni amahugurwa yaranzwe n’ubuyobozi bwiza, ndetse n’amasomo atangwa neza ku buryo abayahawe bayishimiye cyane. Twishimiye ubunararibonye abitabiriye ayo mahugurwa bungutse”.

Yongeye agira ati “ICRC ifitanye imikoranire irambye na Minisiteri y’Ingabo z’u Rwanda, RDF, Polisi y’u Rwanda n’Ikigo cy’igihugu cy’amahoro. Niyo mpamvu mfashe umwanya nshimira Ubuyobozi bw’Ingabo na Polisi ku bw’imikoranire myiza ifasha Ingabo na Polisi kuzamura ubumenyi, mu guharanira amahoro ahabera imirwano”.

Uwo muhango wo gusoza ayo mahugurwa yiswe “The Military in Internal Security Operations Course” witabiriwe kandi n’abarimu bahagarariwe na Col Wils Rienks n’Itsinda ry’Abasirikare bifashishijwe mu mitangire y’ayo masomo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka