Abasaga 80% mu Rwanda baracyakoresha inkwi mu guteka (Ubushakashatsi)

Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y’Ibikorwa Remezo ifatanyije n’Umuryango w’Ubumwe bw’Ibihugu by’i Burayi mu mwaka wa 2020 mu turere twose tw’ u Rwanda bwerekanye ko ingo zikoresha inkwi gusa mu guteka mu Rwanda zigera kuri 80.37% mu gihe abagikoresha amashyiga y’amabuye atatu bagera kuri 69.4%.

Ubu bushakashatsi bwakorewe ku ngo zigera ku 5,020 ziganjemo izo mu bice by’icyaro, bwakusanyije amakuru ku mikoreshereze y’ibicanwa ndetse n’uburyo bwo guteka bukoreshwa n’Abanyarwanda.

Uretse inkwi n’amashyiga gakondo, ubu bushakashatsi bugaragaza ko ubundi buryo bwo guteka bugenda bwitabirwa gahoro gahoro. Abasubije ko bayobotse gukoresha gaze bagera kuri 5.65%. Ugereranije n’imibare yaherukaga kugaragazwa n’Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu mwaka wa 2017, usanga uyu mubare ugenda wiyongera kuko icyo gihe wari kuri 1.15% gusa. Icyakora mu mijyi uyu mubare uri hejuru ku kigero cya 25.6%.

Abagaragaje ko bagikoresha amakara mu guteka na bo bari ku kigero cyo hejuru kuko babarirwa muri 18.03%, mu gihe abakoresha Biogas bakiri bake cyane batanagera kuri 1%.

Umuyobozi ushinzwe ibicanwa muri Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) Bwana Oreste Niyonsaba, avuga ko bakomeje ubukangurambaga bugamije kugabanya ikoreshwa ry’inkwi n’amakara kuko bikomeje ku kigero biriho ubu byazatuma amashyamba acika bityo bikagira ingaruka ku rusobe bw’ibinyabuzima.

Ati: “buriya n’ubwo tubona abakoresha amakara atari benshi cyane, ariko uriya mubare wabo urahagije kugira ngo amashyamba ahungabane; kugira ngo ukore ikilo kimwe gusa cy’amakara, bisaba gutwika byibura ibiro 12 by’inkwi. Tekereza noneho kugira ngo umufuka umwe w’ibiro 50 uzuzure. Haba hagiye inkwi nyinshi cyane”.

Iyi raporo igaragaza ko impuzandengo y’inkwi zikoreshwa mu guteka mu gihugu hose zisaga ibiro miliyoni 9 na 200. Muri izi nkwi harimo izicanwa mu ziko, izitwikwamo amakara ndetse n’ibishangara bitoragurwa bivuye ku myaka yasaruwe.

Niyonsaba ati: “Ibaze ziriya toni amamiliyoni zitwikwa buri mwaka, imyotsi ivuyemo ikajya mu kirere. Nta kabuza ko Isi yaba igana habi tudafashe ingamba zo kubigabanya. “

Yakomeje agira ati: “Abantu batangire banatekereze guteka ku mashanyarazi kuko ubu amaze kugezwa henshi mu gihugu, kandi ni bumwe mu buryo bwizewe bwanahenduka yewe kuko igiciro cyayo kidakunze kuzamuka. Abayakoresha mu guteka mu Rwanda baracyari bake cyane aho bari ku ijanisha rya 0.21% gusa”.

Umushinga wa nkunganire uzafasha mu gukwirakwiza amashyiga yujuje ubuziranenge

Leta y’u Rwanda yihaye intego ko umwaka wa 2024 uzagera ingo zigikoresha inkwi mu guteka zagabanutse kugera nibura kuri 42%. Kugira ngo ibyo bigerweho ni uko mu mijyi ikoreshwa ry’amakara ryacika. Ibi kandi bijyana no guhindura amashyiga asanzwe akoreshwa agasimbuzwa arondereza inkwi nibura kugera ku kigero cya 50% kandi atarekura imyotsi myinshi yanduza ikirere.

Ni muri urwo rwego Leta y’u Rwanda yatangije umushinga ugamije kugabanya ikoreshwa ry’uburyo gakondo mu guteka butarondereza ibicanwa, ahubwo hagakoreshwa amashyiga avuguruye arondereza ibicanwa ku kigero cya 50%. Aya mashyiga anagabanya umwotsi uhumanya ikirere bityo agafasha mu kubungabunga ibidukikije.

Oreste Niyonsaba ushinzwe ibicanwa muri REG avuga ko byitezwe ko uyu mushinga uzatanga nkunganire ku ngo zisaga ibihumbi magana atanu (500,000) bityo zikoroherwa n’ikiguzi cy’amashyiga arondereza ibicanwa ndetse n’akoresha ibindi bicanwa bitari inkwi cyangwa amakara.

Ati: “Ingano ya nkunganire izatangwa hakurikijwe icyiciro cy’ubudehe umuturage abarizwamo ndetse n’igiciro cy’ishyiga yifuza. Amashyiga azunganirwa muri uyu mushinga ni ayujuje ubuziranenge bwemejwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuziranenge (RSB)”

Uyu mushinga uzamara imyaka itanu ushyirwa mu bikorwa na Sosiyete y’u Rwanda Ishinzwe Ingufu (REG) mu ishami ryayo rishinzwe guteza imbere ingufu (EDCL), ku nkunga ya Banki y’Isi ibinyujije muri Banki y’Iterambere y’u Rwanda (BRD).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka