Abaguzi bakwiye kumenya uburenganzira bwo gusaba no kwakira ibyo bifuza

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda (MINECOM), ivugaa ko ari ngombwa ko abaguzi bamenya uburenganzira bwabo, kugira ngo babashe kuba bakwakira bakanasaba ibyo bifuza, kandi bakabibona mu buryo bifuza.

Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n'umuguzi ndetse n'umucuruzi zifatanyije mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurengera umuguzi
Inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n’umuguzi ndetse n’umucuruzi zifatanyije mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe kurengera umuguzi

Ibyo ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 15 Werurwe 2024, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi mu birori byo kwizihiza umunsi Mpuzamahanga wahariwe kurengera Umuguzi (World Consumer Rights Day), uba buri mwaka ku ya 15 Werurwe.

Ubutumwa bwibanzweho bwari bujyanye n’insanganyamatsiko y’uyu munsi igira iti “Twubake Icyizere mu bucuruzi bwifashishije ikoranabuhanga”, aho abantu bashishikarizwa gukoresha ikoranabuhanga mu kugura no kwishyura, ariko hanakomozwa ku nzitizi zikigaragara mu gukoresha ubu buryo, uko zakemurwa na gahunda zihari zo gukomeza gusobanurira abaturage uburenganzira bwabo mu bucuruzi bwifashishije ikoranabuhanga.

Kuba ubucuruzi bukoresheje ikoranabuhanga burimo gutera imbere, buzanakomeza gutera imbere, ni yo mpamvu Leta y’u Rwanda hari politiki nyinshi zitandukanye yashyizeho zirimo iyo kurinda amakuru (Data Protection Policy), gucuruza hifashishijwe ikoranabuhanga (E-Commerce) n’izindi, zose zigamije kugira ngo bakire banishimire kugura hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Umunyamabanga uhoraho muri MINECOM, Richard Niwenshuti, avuga ko ari ngombwa ko abaguzi bamenya uburenganzira bwabo.

Ati “Iyo umuntu ahisemo gucuruza mu ikoranabuhanga, birasaba ko ibyo ashyizemo bisa kandi bikaboneka ku muguzi nk’uko byagaragaye, kuko hari aho ubona ibintu byiza cyane kuri murandasi, igishushanyo cyiza cyane, watumiza ugasanga biratandukanye. Hari igihe ugura ikintu wakibonye wagikunze pe, ari cyiza, ariko wabona icyo baguhaye, n’ukuntu wari wagikunze, bikagucya intege.”

Akomeza agira ati “Ku muguzi ni ngombwa ko agira uburenganzira bwo kumenya no kwakira amakuru, ndetse no kugura ku bacuruzi bifite icyo bivuze mu gutanga ibihwanye n’ibyo abaguzi bifuza. Turimo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’abaguzi, ariko turimo no gutekereza uburyo twakubaka icyizere, duhuza ibyo dufite bicururizwa ku ikoranabuhanga, ni ibyifuzo by’abaguzi bacu, ni uruhare rwacu twese, kugira ngo twubake icyo cyizere, kugira ngo abantu babone akamaro ko kugurira ku ikoranabuhanga icyo bivuze.”

Ku bijyanye n’ikibazo cyo kuba ururimi akenshi rukoreshwa mu ikoranabuhanga rutisangwamo n’Abanyarwanda benshi, by’umwihariko abacuruzi n’abaguzi bato, MINICOM ivuga ko gusobanura no gukoresha indimi z’amahanga ari byiza kubera ko bagomba kugendana n’aho Isi igeze uyu munsi, ariko kandi ngo n’abatibona muri izo ndimi bafashwa kugira ngo basobanukirwe ibikorerwa ku bucuruzi bw’ikoranabuhanga, nubwo harimo gutekerezwa uko habaho ikoreshwa ry’Ikinyarwanda muri ubwo bucuruzi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umuryango nyarwanda uharanira uburenganzira bw’abaguzi mu Rwanda (ADECOR), Damien Ndizeye, avuga ko abaguzi bafite uburenganzira bwo guhabwa amakuru.

Ati “Amafaranga yacu ni uburenganzira bwacu, ni yo mpamvu iyo tugiye ku isoko tugomba kumenya amakuru y’icyo tugiye kugura, kuko ni uburenganzira bwacu kumenya amakuru, kandi n’abacuruzi bakaduha amakuru ahagije ku byo tugiye kugura, Abaguzi barasabwa kuvuga mu gihe bahuye n’ikibazo, kandi barasabwa kwitonda bakareba ko icyo kintu kitarimo ubujura, cyane ko iyo hakoreshejwe ikoranabuhanga hari ushobora kukubeshya, ukibeshya umubare, amafaranga ukaba ushobora kuyohereza ahandi hantu.”

Ku bijyanye n’izamuka rya hato na hato ry’ibiciro ku isoko, MINICOM ivuga ko kugira ngo igiciro kigenwe biba byagaragaye ko harimo ibijyanye n’ihungabana ku isoko, bakabanza kumenya niba umusaruro uhari, ubundi bakabona kugena igiciro.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka