Abagore bashishikarizwa kubyaza umusaro ubutaka bakorana n’ibigo by’imari

Abagore bari mu buhinzi baragirwa inama yo gukoresha uburyo bugezweho butuma bagera ku musaruro mwinshi, bashingiye ku kwitinyuka bakegera ibigo by’imari bagahabwa inama n’inguzanyo, kugira ngo ibyo bakora babibyaze inyungu nyinshi.

Abagore bibukijwe gukorana n'ibigo by'imari kugira ngo bongere umusaruro
Abagore bibukijwe gukorana n’ibigo by’imari kugira ngo bongere umusaruro

Ni nyuma yuko hasohotse raporo y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura iyubahirizwa ry’ihame ry’Uburinganire n’Ubwuzuzanye (GMO), ku miterere y’Uburinganire n’Ubwuzuzanye mu Rwanda, igaragaza ko abagore ari bo bafite ubutaka bwinshi kurusha abagabo, ariko ntibubyazwe umusaruro uhagije.

Mu gihe hakigaragara ubutaka budakoreshwa neza bityo ntibutange umusaruro, abahinzi batandukanye bavuga ko bamaze gusobanukirwa akamaro k’ubuhinzi, ariko bakavuga ko bagifite imbogamizi mu ikoranabunga,bagasaba ko bahabwa amahugurwa ndetse hagashyirwaho gahunda zifasha mu buhinzi kugira ngo bagere ku musaruro uhagije.

Mukansanga wahuguwe mu buhinzi, avuga ko bishimiye ikoranabuhanga bahawe, aho rigiye kubafasha mu kumenya amakuru y’aho bakura amafumbire ndetse bibafashe no guhuriza hamwe, bakizigamira mu matsinda yabo, bakaba banashishikarizwa gukoresha ikoranabuhanga rya telefone mu kwizigamira.

Abashinzwe ubuhinzi bavuga ko gahunda yo kwitabira gufata inguzanyo ku bahinzi n’aborozi, ari bimwe mu bigiye kubazamura mu iterambere.

Abeho Hategekimana Sabine
Abeho Hategekimana Sabine

Abeho Hategekimana Sabine, Umuyobozi muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi (MINAGRI), ushinzwe ibirebana no kugeza umusaruro ku isoko, avuga ko ibi bizabafasha muri gahunda ya Leta y’Ubuhinzi n’Ubworozi yitwa ‘Tekana muhinzi mworozi’, ikazabafasha mu bwishingizi bw’ubuhinzi n’ubworozi bwabo, ku buryo hagize impanuka bakwishyurwa kuko ari gahunda Leta yabashyiriyeho.

Akomeza ashimira abafatanyabikorwa baba bitanze bagafasha abahinzi n’aborozi kubona inguzanyo, kugira ngo babashe kwiteza imbere, akavuga ko iki gikorwa kizatanga umusaruro urambye.

Hategekimana yungamo ko barimo gushishikariza abahinzi n’aborozi kugira ngo bitabire gahunda zo gufata inguzanyo zabagenewe, banagabanyirizwe inyungu ku bwishyu, aho bazajya bishyura 8% gusa.

Placide Shema ukuriye umushinga Opportunity International Organisation, uhuza imishinga n’ibigo by’imari, asaba abagore kwitinyuka bakegera ibigo by’imari.

Ati “Hakenewe kongera ubumenyi ku bijyane n’imari. Abagore bafite ubutaka bw’ubuhinzi kurusha abagabo, ariko hakewe kongera umusaruro ku bwinshi, biturutse ku kubona imari ihagije ku nyungu nkeya.”

Yongeyeho ko byibuze abahinzi-borozi bato 12,000 bazabona inguzanyo zidahenze, bongere ubushobozi bwabo bwo kubona inyongeramusaruro nziza, zituma umusaruro wiyongera.

Ingabire Josiane wahuguwe mu ikoranabuhanga mu buhinzi, yishimira ko rizamufasha kongera umusaruro
Ingabire Josiane wahuguwe mu ikoranabuhanga mu buhinzi, yishimira ko rizamufasha kongera umusaruro
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka