Abadafite iby’ibanze ntiwabasaba Ubumwe n’ubwiyunge - Depite Izabiriza
Depite Izabiriza Marie Mediatrice aratangaza ko ashingiye ku bibazo bikigaragara mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, no kuba hari Abanyarwanda benshi badafite iby’ibanze, bigoye kwemeza ko ubumwe n’ubwiyunge bwagerwaho uko bikwiriye.
Yabitangarije mu nama nshingwabikorwa y’Ubumwe n’ubwiyunge mu Karere ka Ruhango, ahagaragajwe ibibazo byinshi byugarije umuryango Nyarwanda, bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge.
Depite Izabiriza avuga ko hari umugani w’Ikinyarwanda uvuga ko ‘inda irimo ubusa itumva’, bivuze ko umuntu ushonje ntacyo wamusaba ko akumarira ngo agishobore, kuko ntacyo yakora atekereza aho ashakisha icyo ashyira mu nda.
Uwo mugani ujyana na bimwe mu bibazo bigaragara ko bibangamiye ubumwe n’Ubwiyunge bw’Abanyarwanda, harimo kuba hari abarokotse Jenoside batarabona inzu zo guturamo, kuba hari imanza gacaca zitararangizwa ngo abangije cyangwa basahuye imitungo muri Jenoside bishyure.
Hari kandi kuba hari abafunguwe ku cyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi, n’abandi Banyarwanda batahigwaga muri Jenoside, badatanga amakuru y’ahakiri imibiri y’abazize Jenoside ngo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ibindi bibazo bibangamiye ubumwe n’ubwiyunge ni ukuba hakigaragara ingengabitekerezo ya Jenoside, mu bakuru n’abato, aho bapfobya bakanahakana Jenoside bangiza imitungo y’abarokotse cyangwa ibimenyetso bya Jenoside.
Kuba kandi hari abarokotse Jenoside batagira aho barambika umusaya, cyangwa abahafite bakarara bavuga ko nibucya butira, ni ikindi kibazo kibangamiye ubumwe n’ubwiyunge kuko ngo hari abatita ku bibazo by’abarokotse, ahubwo bakihugiraho bakagwiza imitungo ntibarebe abo basize inyuma ngo nabo bazamurwe.
Kutagira icumbi nyuma y’imyaka 28 hari abazamura imiturirwa, ntibyageza ku bumwe n’ubwiyunge
Ingero zitangwa ni ukuba hari abarokotse cyangwa abandi Banyarwanda batahigwaga muri Jenoside, bashishikajwe no kuzamura amazu y’imiturirwa kandi abo bazi bene wabo n’abaturanyi, bakinyagirirwa mu mazu yenda kubagwaho cyangwa ku gasozi.
Nk’urugero mu Karere ka Ruhango, umuyobozi w’Umuryango uharanira inyungu z’abarokotse Jenoside (IBUKA), Mukaruberwa Jeanne d’Arc, agaragaza ko nibura imiryango 90 y’abarokotse Jenoside idafite aho ikinga umusaya, mu gihe imiryango isaga 1700 yo ikeneye gusanirwa amazu.
Mukaruberwa avuga ko zimwe mu mpamvu zatumye abo barokotse batagira amazu, byatewe n’uko hari abahise bajya kurererwa mu miryango yabitayeho nyuma ya Jenoside, bamaze gukura bakaba bakeneye kwibana.
Hari kandi n’ababaye mu mazu yabo ashaje cyangwa yangiritse ntibubakirwe, ariko akaba yarabasaziyeho akanasenyuka nta bushobozi baragira bwo kwiyubakira, mu gihe amazu akenewe gusanwa yo ari ayubatswe huti huti nyuma ya Jenoside.
Ibyo byose ngo biri mu bitumye abarokotse Jenoside bamwe babayeho nabi, ku buryo kwiyunga n’ababahemukiye cyangwa kubasaba gutanga imbabazi ntacyo bivuze imbere yabo.
Kubaka ubushobozi bw’ibanze ni igisubizo kirambye cyo kugera ku bumwe n’ubwiyunge
Depite Izabiriza agaragaza ko hakwiye gushakishwa imbaraga mu Gihugu, zituma Abanyarwanda bose bagira iby’ibanze bakeneye, bibaha umutuzo n’umudendezo bakagira ubuzima bwiza maze bakabona gusabwa kwiyunga kwa nyako.
Izabiriza avuga ko nta muntu ubayeho nabi usabwa kugira icyo atanga, kuko yatanga ya nabi yibitsemo, bityo ko hakwiye kurebwa uko abantu batera imbere, bakagira ibyo baheraho nabo bagasabwa kugira ibyo batanga.
Agira ati “Niba nyuma y’imyaka 28 Abanyaruhango uko tungana hari abarokotse basaga 90 batagira aho baba, ubwo twavuga ko dutekanye! Niba wajya kubaka umuturirwa i Kigali hari umuntu dufite mu murenge muri abo 90, ubuyobozi burebera ngo abone iby’ibanze akeneye, amatwi arimo urupfu ntiyumva, dusubize abantu ubuzima bizatuma bumva ubumwe n’ubwiyunge”.
Avuga ko niba urubyiruko rutabona ibyo rukora rurangije amashuri byoroshye kubashuka ngo bajye mu ngengabitekerezo ya Jenoside, nyamara barangiza bakabona ibyo bakora babihugiraho bagakora bakiteza imbere, aho kwitekerezaho nk’uko bigenda mu Gihugu cy’u Bushinwa, aho abana batangira gufashwa kuzamura impano zabo bakivuka.
Agira ati “Umwana wiga nta mushinga afite akarangiza ayisumbuye na kaminuza ntacyo afite akora, kumushyira mu ngengabitekerezo ya Jenoside bizoroha. Turebe ibikorwa by’iterambere byatuma abantu bagira inyungu zibahuza”.
Asaba ko abantu batekereza ku cyatuma batera imbere bakarya bagahaga, noneho ibindi bikaza byuzuza ibyagezweho.
Ruhango igiye kwikubita agashyi
Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens, ari nawe muyobozi w’ihuriro ry’ubumwe n’ubwiyunge muri ako karere, ashimira ibitekerezo by’abitabiriye ihuriro, kuko byabafashije kwiminjiramo agafu bakanibuka aho bakomoka.
Avuga ko abantu bakwiye gutekereza ibibateza imbere ntibihugireho, ahubwo bakagira ibyo bakora byabateza imbere, kugira ngo iterambere rigerweho kandi ingengabitekerezo ya Jenoside irusheho kuranduka.
Avuga ko ku bijyanye n’imanza gacaca hakiri akangononwa ko imanza zarangijwe koko, kuko hari abarokotse bashobora kuba bararetse kurangirisha imanza zabo ngo bihe amahoro, ariko bagifite intimba.
Agira ati “Tuzongera dushakishe mu bice bitandukanye, aho kugendera kuri raporo gusa kugira ngo twumve ko byose byakemutse kandi nyamara hari ahakiri ibibazo”.
Naho ku mishinga y’iterambere, Habarurema avuga ko bagiye kurushaho kwita ku cyakorwa ngo haboneke imishinga y’iterambere yatuma abaturage babaho neza, hakazitabazwa uburyo bwo guhura bakaganira ku bibazo byaba bigihari, kandi nyamara bishobora kubonerwa ibisubizo.
Avuga ko abanyaruhango bakwiye kwicarana mu byiciro bitandukanye bakaganira ku bitagenda, kugira ngo babitangeho ibitekerezo, kandi ibyongerwamo imbaraga nabyo bigashakirwa ibisubizo byihuse.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|