Ababanaga n’uwiteguraga kuba Umubikira wari wabuze bishimiye ko yabonetse

Ababikira bo muri Paruwasi ya Zaza Diyoseze Gatolika ya Kibungo bavuga ko bafite ishimwe kuri Leta no ku nzego z’umutekano uburyo zakurikiranye ikibazo bari bafite kandi mugihe gito bakabona igisubizo cyacyo.

Bishimiye ko Furaha Florence Drava yongeye kuboneka
Bishimiye ko Furaha Florence Drava yongeye kuboneka

Babitangaje kuri uyu wa gatanu tariki ya 12 Gicurasi 2022, nyuma y’uko Furaha Florence Drava ukomoka muri Congo witeguraga kuba Umubikira yishyikirije Urwego rw’Ubugenzacyaha i Kigali nyuma y’iminsi hafi ine ashakishwa.

Ku Cyumweru tariki ya 08 Gicurasi 2022, saa mbiri za mugitondo Furaha Florence Drava nibwo yaburiwe irengero ariko asiga yandikiye Ababikira babanaga ibaruwa abasaba kutigora bamushakisha kuko aho agiye ahizeye umutekano ndetse anabashimira uburyo babanye.

Bukeye bwaho kuwa mbere tariki ya 09 Gicurasi 2022, nibwo Umubikira witwa Mushimiyimana Beathe yagiye kuri RIB Sitasiyo ya Zaza abamenyesha ko babuze umuntu witeguraga kuba Umubikira ndetse anabasaba ko babafasha mu kumushakisha.

Impungenge bari bafite ahanini zari zishingiye kukuba Furaha Florence Drava baramuhawe n’ababyeyi be b’Abanyekongo Lobo na Zuve Dhimbe kandi akaba nta telefone yari afite kuburyo yamufasha mugihe yahura n’ikibazo.

Nyuma yo kwishyikiriza RIB, Kigalitoday yaganiriye na Mushimiyimana Beathe wagaragaje iki kibazo maze avuga ko bamenye ko uwo bashakishaga yabonetse kandi babyishimiye ku mutima wabo hakaba hariho umunezero n’ishimwe kuri Leta no ku nzego z’umutekano.

Ati “Ntabwo mwakumva ibyishimo dufite, hari igihe umuntu yishima bikamurenga akabura uko abivuga. Nicyo cyifuzo twari dufite cyo kumubona, ibyo rero nibyo byishimo dufite kuko hari ikintu gikomeye cyane cyakozwe dushimira Leta n’Inzego bakorana.”

Mu bintu ngo bituma bishima cyane harimo kuba uwo bashakishaga yarabonetse mu gihe gito nabo batakekaga ko byashoboka.

Yagize ati “Twabagejejeho ikibazo rwo baragikurikirana bakigira icyabo kugeza ubwo umuntu abonetse mugihe gitoya kuko ntabwo ariko twabitekerezaga ko yaboneka mugihe gitoya kingana gutya. Icyo dufite nk’umuryango ni ukubashimira kuko ni ubuhamya bwiza bugaragarira amaso y’abanyarwanda bose n’abatari abanyarwanda uburyo Leta ikorana n’izindi nzego kandi bagatanga igisubizo mugihe gito.”

Soeur Mushimiyimana avuga ko nyuma y’iboneka ry’umuntu bashakishaga bagiye kuganira nawe bakareba icyakorwa.

Avuga ko batigeze bamenya ikibazo cye kuko atigeze ababwira ko adafite umuhamagaro wo kuba Umubikira kuko iyo babimenya bari bumufashe akanyura mu nzira zemewe.

Ati “Turabanza tumwumve, twumve ibyifuzo bye nitumara kubyumva turamenya igikurikiraho. Ntabwo yigeze atugezaho icyifuzo cy’uko atifuza kuba Umubikira kuko iyo akitugezaho tuba twaramufashije agaca mu buryo bwiza.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka