“Urubyiruko rugomba kugira uruhare mu mpinduka rushaka” – Perezida Kagame

Ubwo yashyikirizwaga igihembo cy’umuyobozi watanze urugero rwiza ku rubyiruko no kurushishikariza kwiteza imbere cyiswe “Lifetime Achievement Award” yaherewe muri Uganda ejo tariki 11/12/2011, Perezida Kagame yatangaje ko urubyiruko rugomba kugira uruhare mu mpinduka rushaka kubona mu gihugu rutuyemo haba muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse n’ahandi.

Perezida Kagame yatangaje kandi ko abayobozi bafite inshingano zo gukangurira urubyiruko gukorera hamwe no kugira umuco wo guharanira kuzamura igihugu cyabo. Avuga ko urubyiruko rugomba kwiyubakamo icyizere rubifashijwemo n’ubuyobozi mu gufata ibyemezo.

Perezida Kagame yavuze ko mu Rwanda urubyiruko rwakanguriwe kwiha agaciro kandi rurabyakira. Ubu ruharanira kubaka igihugu rugendeye k’umuco no gukunda igihugu rukoresheje ubumenyi n’imbaraga rufite.

Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, asaba rubyiruko kwitoza gufata ibyemezo bizima biruteza imbere. Yavuze ko guhemba urubyiruko ari uburyo bwo gushishikariza urundi rubyiruko kwitabira gukora no guhanda udushya hamwe no kugarura urubyiruko rwatannye mu nzira nziza.

Muri uwo muhango wo guhemba urubyiruko rwitwaye neza “Young Achievers Awards” hahembwe urubyiruko rwaragaragaje ubumenyi mu byo rukora mu bwubatsi, ubuhinzi, ubunyamakuru, ikoranabuhanga, ubuhanzi, ubucuruzi ndetse no guhanga umurimo.

Perezida Kagame yari aherekejwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Louise Mushikiwabo; Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni James hamwe na Minisitiri w’iterambere ry’umuryango, Inyumba Allosia. Hari kandi abahanzi nyarwanda bari bagiye gushimisha abitabiriye uwo muhango.

Sylidio Sebuharara

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka