Aracyekwaho kunyereza amafaranga 105.000 ku kigo nderabuzima

Madame Nyirambagare Rosine, wari umyobozi w’ikigo nderabuzima cya Birembo, mu Murenge wa Rambura ho mu karere ka Nyabihu, acumbikiwe kuri sitasiyo ya polisi i Nyabihu akekwaho kunyereza umutungo ungana n’amafaranga 105.000 nk’uko bitangazwa n’umugenzuzi w’imari n’umutungo mu karere ka Nyabihu, Muramutse Fideline.

Muramutse avuga ko ubugenzuzi bwakozwe tariki 23-24/11/2011 bwasanze Nyirambagare Rosine yaranyereje amafaranga agera ku 10.5000. Ubugenzuzi bwakozwe ku mafaranga yakoreshejwe hagati ya 1/7/2010 na tariki 30/6/2011 ndetse n’igikorwa cyo kumena gravier mu kibuga cy’ikigo nderabuzima cyakozwe mu Ugushyingo 2011.

Serivisi y’ubugenzuzi bw’imikoreshereze y’Imari n’umutungo bya Leta mu Karere ka Nyabihu yasanze mu gikorwa cyo kumena gravier mu kibuga cy’ikigo nderabuzima harakoreshejwe ambulance aho gukoreshwa indi modoka yari yateganyije.

Inama nshungamutungo y’iki kigo nderabuzima yateranye tariki 8/11/2011 yari yemeje ko imirimo yo gutunda gravier izakorwa na Nizeyimana Jean Pierre ufite imodoka ya Fuso. Yagombaga gutwara inshuro 3 agahabwa amafaranga 35000 kuri buri nshuro.

Tariki 10/11/2011 Nizeyimana yanditse yishyuza maze bucyeye bwaho yishyurwa amafaranga 105000 bivugwa ko yatwariye umucanga. Mu kwishyura hakoreshejwe sheke yanditseho Habimana Jean Baptiste (umushoferi wa ambulance y’ikigo nderabuzima cya Birembo) nawe ngo wayashyikirije uwo yari agenewe ari we Nizeyimana Jean Pierre.

Igenzura ryerekanye ko impapuro z’amasezerano yo kwishyura Nizeyimana zari impimbano kuko ngo atari we watunze umucanga. Umucungamari w’icyo kigo, Byukusenge Augustin, yavuze ko ubuyobozi bw’ikigo nderabuzima bwafatanyije n’umushoferi wa ambulance y’ikigo nderabuzima cya Birembo bitwikira ijoro butundisha gravier iyo ambulance. Ibi kandi byemejwe n’umuforomo witwa Mukamuheto Therese ndetse na Nkurunziza John ushinzwe isuku bari baraye izamu icyo gihe.

Muramutse Fideline, ushinzwe umugenzuzi w’imari n’umutungo wa Leta mu Karere ka Nyabihu, yavuze ko Habimana nawe yamaze kwemera icyaha abinyujije mu nyandiko akanasaba imbabazi.

Safari Viateur

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka