Yemerewe inka nyuma y’umwaka iye ayiriganyijwe n’umukuru w’umudugudu

Tegejo Silas wari umwaze umwaka ategereje umukuru w’Akarere ka Kamonyi ngo amugezeho akarengane yagize, yashumbushijwe indi nyuma yo kugaragaza ibyamubayeho.

Tegejo Silas yagaragaje akarengane ko kwamburwa inka ariko umuyobozi w'akarere amwemerera kumushumbusha.
Tegejo Silas yagaragaje akarengane ko kwamburwa inka ariko umuyobozi w’akarere amwemerera kumushumbusha.

Umwaka ushize Tegejo yahawe inka ya “Girinka” nk’utifashije ariko iza kuba ingumba. Yagejeje ikibazo cye ku mukuru w’umudugudu aho atuye mu Kagali ka Nyarubuye mu Murenge wa Rugarika ngo bayigurishe aguremo indi ariko bimuviramo kuyamburwa ihabwa abandi.

Kuri uyu wa gatatu tariki 24 Kanama 2016, nibwo yagejeje ikibazo cye ku muyobozi w’akarere nyuma yo kukimarana umwaka yaratinye kukigeza ku munyamabanga nshingwabikorwa w’akagari, avuga ko nawe yari ashyigikiye icyemezo cy’umukuru w’umudugudu.

Yagize, ati “Maze umwaka barayinyatse ariko nari naracecetse. Nkavuga nti ‘ntabwo nabaza gitifu w’akagari kandi akorana n’uw’umudugudu. Nkavuga nti nzabaza icyo kibazo umuyobozi w’akarere yaje. Ubwo aheruka rero yaje ndwaye.”

Umukuru w’umudugudu yashatse guhakana ibyavuzwe n’uyu mugabo ahubwo agahamya ko yari agiye kuyirigisa atabibwiye komite ya Girinka , ariko abaturage bavuganira umugabo bemeza ko yarenganye akwiye gusubizwa inka ye.

Umwe muri bo yagize ati “Njyewe uko mbibona, uyu mugabo yagurishije inka ku buryo buzwi, na bariya bayimwatse bari babiziranyeho ahubwo ni uko babonye Meya bagashaka kumwitakana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Aimable Udahemuka yagaye inzego z’ibanze zagize uruhare mu irengana ry’uyu muturage, amwemerera gushumbushwa indi nka mu zizatangwa mu minsi ya vuba.

Ati “Hari usanga bashyira ijwi hejuru ku kibazo uba ubajije ubuyobozi, ibyo biba bigaragaza ko bitishimiye imyanzuro yafashwe. Aho rero niho dufatanya n’abaturage.”

Mu nteko y’abaturage yitabirwa n’ubuyobozi bw’akarere, abaturage babugaragariza icyizere kiruta icyo bagirira inzego z’ubuyobozi zibegereye. Bamwe muri bo bahamya ko banyurwa cyane n’igisubizo kivuye ku muyobozi w’akarere.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka