Uwari ushinzwe gusana intwaro muri FDLR yatahutse

Majoro Shamamba wari usanzwe asana, akanacura intwaro muri FDLR yitandukanyije nayo ataha mu Rwanda, kubera kurambirwa ubuzima bw’ishyamba.

Majoro Shamamba wari ushinzwe gusana intwaro muri FDLR.
Majoro Shamamba wari ushinzwe gusana intwaro muri FDLR.

Maj Sendegeya avuga ko nta bitero yigeze ajyamo kuva FDLR yatangira cyakora ngo intwaro zagiraga ibibazo niwe wazisanaga. Kuba atashye mu Rwanda byatewe n’amakuru y’uko mu Rwanda hari umutekano.

Yagize ati "Narayikoreye FDLR, ariko byari bikwiye ko Ntaha ngasanga umuryango wanjye kuko nashoboye kumenya amakuru ko mu gihugu ari amahoro. Naho muri FDLR nta mutekano n’amahoro kubera amacakubiri."

Maj Sendegeya Alphonse uzwi ku mazina na Shamamba yahunze 1994 afite ipeti rya Ajuda, nyuma yo gutangira igisirikare cya FAR 1974. Agahamya ko ari mu batangije uyu mutwe.

Ati "Ndi umwe mubatangije umutwe wa FDLR nshinzwe gusana no gukora intwaro. Ninjye wari ushinzwe iryo shami ndetse nari mfite abamfasha twari batatu, umwe yatashye 2009 naho undi asigayeyo."

Atashye mu Rwanda mu cyahoze ari komini Kinigi, ubu ni Akarere ka Musanze. Avuga ko nyuma yo gufata umanzuro wo gutaha.

Kwitandukanya na FDLR bikaba imwe mu mpamvu zatuma icika integer, kuko nta bandi bazi gusana no gukora intwaro uretse umuntu umwe Maj Sendegeya yari yarigishije, nk’uko abitangaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

AHA EREGA NABANDI NIBA TAHE BAZE BASANGE IMIRYANGO Y’ABO! KUKO NTAKEZA K’ISHYAMBA.URAKAZA NEZA MU RWAKUBYAYE.

IRADUKUNDA ERIC yanditse ku itariki ya: 24-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka