Urukiko rwategetse ko Maj Dr Rugomwa afungwa by’agateganyo
Urukiko rwa gisirikare rwategetse ko Maj Dr Aimable Rugomwa na mukuru we Nsanzimfura Memelito bafungwa by’agateganyo iminsi 30.
Maj Dr Aimable Rugomwa, umuganga mu bitaro bya gisirikare i Kanombe, na mukuru we w’umusivili, bararegwa gufatanya kwica umwana w’umuhungu witwa Mbarushimana Theogene, ku cyumweru tariki 4 Nzeli 2016, hagati ya saa tatu na saa yine z’ijoro.
Urukiko rwa Gisirikare ruri i Nyamirambo ruvuga ko rushingiye ku kuba Maj Dr Aimable Rugomwa yemera ko yakubise Mbarushimana Theogene kugeza amushyize hasi, kandi uwo Mbarushimana akaba yarapfuye bigaragara ko yazize gukubitwa, ari impamvu zikomeye zituma uyu musirikare na mukuru we, bakwiriye gufungwa by’agateganyo iminsi 30.
Ubushinjacyaha bwa gisirikare buvuga ko Maj Dr Rugomwa na Nsanzimfura ngo bafashe Mbarushimana bamujyana mu gipango baramukubita. Amaze kunegekara baramujyana, bamuta hanze. Ayo makuru ngo bayakesha umutangabuhamya w’umuturanyi wa Maj Dr Rugomwa.
Ku rundi ruhande ariko, Maj Dr Rugomwa avuga ko Mbarushimana ari we nyirabayazana w’urupfu rwe. Kuko ngo yaje ari nijoro azanye ijeki y’imodoka, agatangira gufungura ipine y’imodoka ye.
Maj Dr Rugomwa ukekwaho icyaha cy’ubwicanyi gihanwa hagendewe ku ngingo ya 140 y’igitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda. Bivuze ko ahamwe n’icyo cyaha yahita afungwa burundu.
Maj Dr Rugomwa na mukuru we bahawe iminsi itanu yo kuba bajuriririye iki cyemezo cy’urukiko.
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
ahaaa mwabantu mwe agasozi kagusabye amaraso ntuyakarenza kirazira, ubundi nibaza ko Major yagombye kuba yarakoze commandos course, buriya aba yaramutokoje gusa ubundi akiryamira mugitondo inzego zibishinzwe zikamujyana naho we yakubise nkabacivlians, ubwo byarabaye reka turebe uko Ubutabera buzabyitwaremo niyihangane peee!!! gereza ubu ni iyabagabo not for cheap people.
Biratangajepe umuyobozi nkuwakorayomarorerwa agombaguhanwa kuko ntabumuntu agira
MAJ Dr!!!!!!!, major dogiteri kweli, itorero, ingando,amakosi, amashuri, .......... hababaje umugorewe, nabana be numuryango wuwo yahekuye.
umuganga wumwicanyi avura ate? umusiniya officer utazi guhana ntanamenye amategeko abikomora he? sininyeshyamba. mukurikirane wasanga afite mental problems. biragayitse. RDF ntiyabyihanganira. bisubirwemosi non niba hari nabasigaye bateye batya twashira. abafiteibibazo nkibi bamenyekane. batallions and brigades barimo zibafashe
Umuryango wa theogene twizeye tudashidikanya ko. bagomba guhabwa ubutebera bunoze.kandi nshimira na rdf kubwigikorwa cyiza bakoze cyo kubahafi umuryango we.asante
hoya nibahanwe kuko kubona umumajor wongeyeho Dr ni ugusebya igisirikare cyacu cy’urwanda kabisa.