Uruhuri rw’ibibazo ku bagomba kwimurwa ahazaterwa icyayi

Bamwe mu baturage bagomba kwimurwa ahagomba guterwa icyayi mu Karere ka Nyaruguru baravuga ko uburyo bwo kubishyura burimo ibibazo by’urudaca.

Guverineri Alphonse Munyantwari yizaza abaturage ko mu cyumweru kimwe ibibazo byabo byose bizaba bimaze gukemuka.
Guverineri Alphonse Munyantwari yizaza abaturage ko mu cyumweru kimwe ibibazo byabo byose bizaba bimaze gukemuka.

Aba baturage batuye mu tugari twa Gorwe mu Murenge wa Mata, na Ngeri mu Murenge wa Munini, hari kubakwa imidugudu y’icyitegererezo bazatuzwamo kugira ngo amasambu yabo ahingwemo icyayi.

Iyi midugudu irimo kubakwa n’umutwe w’inkeragutabara mu ngabo z’igihugu, ku bufatanye ikigo gishinzwe kohereza mu mahanga ibikomoka ku buhinzi (NAEB).

Bavuga ko ibikorwa byo kubabarurira imitungo ndetse no kuyishyura bikorwa mu buryo batishimiye.

Batung agatoki ahanini abakozi b’abanyabiraka ba NAEB babafasha mu bikorwa byo kubaruza imitungo yabo.

Imwe mu nzu abo abo baturage bazatuzwamo.
Imwe mu nzu abo abo baturage bazatuzwamo.

Bimwe mu bibazo aba baturage bagaragaza birimo ibyo kuba bamwe baratanze ibyangombwa bigaragaza imitungo yabo yabaruwe, ariko ngo mu kwishyurwa bakabura bimwe muri ibyo byangombwa, ibibazo byo kwishyurwa ibice, gusinyirwa batabizi n’ibindi.

Nyirahabimana wo mu Kagari ka Gorwe mu Murenge wa Munini agira ati ”Nk’ubu natanze ibyangombwa bitatu kuko dufite amasambu atatu ngeze ku kagari bashyize muri mashini barambwira ngo hari icyangombwa kitarimo! Cyagiye hehe kandi twarabitanze byose byuzuye”.

Umukozi wa NAEB uri gukurikirana ibikorwa byo kubara imitungo no kwimura abaturage, Ngarambe Jovit, ntahakana ko bishoboka ko habaho amakosa, kuko ngo umuturage asabwa gusinya ku byangombwa bibiri, bityo hakaba habaho ikosa mu kwimura amakuru ava ku cyangombwa kimwe ajya ku kindi.

Abatuye kuri utu dusozi bose bazimurwa haterwe icyayi.
Abatuye kuri utu dusozi bose bazimurwa haterwe icyayi.

Ngarambe ariko, avuga ko igihe umuturage asanze hari ikibazo kiri mu byangombwa bye asabwa kwihutira kukigaragaza kugira ngo afashwe.

Ati “Ntawe uhakana ko habamo ikosa, gusa iyo umuturage amaze kuribona agomba kubitumenyesha tukabikemura”.

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Munyantwari Alphonse, nyuma yo kumva ibi bibazo yijeje abaturage ko mu gihe cy’icyumweru kimwe, ubuyobozi bw’akarere bugiye kubikemura buri wese akabona ibyo agomba kubona ntawe urenganyijwe.

Muri utu tugari twa Gorwe na Ngeri harimo kubakwa amazu 100, muri yo hakaba harimo agizwe n’izu imwe izatuzwamo imiryango 4 (ibyo bita four in one), ndetse n’izizatuzwamo imiryango 2 (two in one).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka