Urubyiruko rushamikiye kuri FPR rwiyemeje kurwanya inda zitateguwe

Urubyiruko rwo mu Karere ka Gisagara rushamikiye ku muryango wa FPR Inkotanyi, rwiyemeje gushishikariza bagenzi babo umurimo no kurwanya inda zitateganyijwe.

Urugaga rw'Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Gisagara.
Urugaga rw’Urubyiruko rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Gisagara.

Ibi byagarutsweho mu nteko rusange y’uru rubyiruko yateranye ku wa Gatandatu, tariki 9 Nyakanga 2016.

Bamwe muri uru rubyiruko bavuga ko hakigaragara imyumvire iri hasi kuri bamwe mu rubyiruko nka bo, ntibashake guhaguruka ngo bakore biteze imbere, kandi ntibanyurwe n’ubuzima babayemo, aho gukora bakaba bakwishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi ngo babone ibyo bakeneye.

Bavivugiye ko mu muri 2015, aka karere kazaga ku isonga mu kugira umubare munini w’abakobwa bari barangije amashuri yisumbuye batwaye inda zititeguwe.

Tuyishimire Claudine, umwe mu bahagarariye abandi muri uru rubyiruko, agira ati “Ikibazo tugihura na cyo ni urubyiruko rufite imyumvire iri hasi rudashaka gukora kandi rukifuza ibigezweho.”

Tuyishimire avuga ko hari abana b’abakobwa bagwa mu bishuko byo kwishora mu ngeso mbi biturutse ku kwifuza ibintu bigezweho birimo amaterefone, bikaba byabaviramo gutwara inda batateganyije.

Rutaburingoga Jerome, Umukuru wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gisagara.
Rutaburingoga Jerome, Umukuru wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gisagara.

Uru rubyiruko ruvuga kandi ko rugiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga ku kwitabira umurimo ndetse rukazanashinga amahuriro yigisha kwirinda inda zitateguwe mu rubyiruko.

Uwitwa Ngabonziza Jean ati “Tugenda dushinga za Clubs tugahuza ibitekerezo, hakabaho kwizigamira ngo dushake uko twatera imbere, ubu twatangiye no kujya tuganira ku kwirinda inda zitateguwe.”

Umukuru wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Gisagara akaba n’umuyobozi wako, Rutaburingoga Jerôme, avuga ko imbaraga nke urubyiruko rukunze kugira ziterwa no kutanyurwa n’imibereho yarwo.

Uyu muyobozi akavuga ko kujya mu mirimo ibyara inyungu no kwibumbira mu makoperative biri mu byarufasha bikanarurinda gutwara inda zitateguwe.

Agira ati “Kwishyira hamwe bakagira umurimo, biri mu byabafasha kurwanya ibi byose: ibiyobyabwenge, ababashuka, kuko usanga ababijyamo ari uko nta murimo baba bafite.”

Abagize icyiciro cy’urubyiruko bagize 66% by’abaturage bose b’Akarere ka Gisagara, nk’uko ubuyobozi bwako bubyemeza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka