UNHCR ihangayikishijwe n’icyendera ry’abafasha impunzi z’Abarundi

Mu mafaranga akenewe kugirango ishami rya Loni ryita ku Mpunzi (UNHCR), ribashe kwita ku mpunzi z’Abarundi ziri mu Rwanda, hamaze kuboneka 18% byayo gusa.

impunzi bihumbi 40 ziracyaba muri shitingi
impunzi bihumbi 40 ziracyaba muri shitingi

Mu gihe hasigaye amezi atatu ngo umwaka wa 2016 urangire, muri miliyoni 94.5 z’amadorari y’Amerika zari zikenewe uyu mwaka, hamaze kuboneka miliyoni 16,9 gusa nk’uko Martina Pomeroy, umukozi wa UNHCR mu Rwanda abivuga.

Martina avuga ko bahangayikishijwe n’uko umubare w’impunzi ku isi ugenda wiyongera nyamara abaterankunga batiyongera.

Yagize ati “Bidutera ikibazo gikomeye cyane nka UNHCR kuko dufite umubare munini cyane w’impunzi nyamara tukagira ubushobozi buke.”

Ayo mafaranga UNHCR ikeneye ni ayo kwifashishwa mu kurinda impunzi muri rusange, kurinda abana, kwita ku bagore no gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ubuzima n’imirire, amazi n’isukura, aho kuba, uburezi n’indi mibereho.

UNHCR ivuga ko n’ubwo bitoroshye, u Rwanda rudahwema kuyifasha mu kwita ku mpunzi no kuzikemurira ibibazo uko rushoboye, binyuze muri Minisiteri yo gukumira ibiza no gucyura impunzi, MIDIMAR.

Martina ati “Ubwo bufatanye bwaturinze ibiza bikomeye kuko bwatumye impunzi zikemurirwa by’amazi n’ubuzima.”

Nyuma y'umwaka umwe gusa shitingi ziba zishaje
Nyuma y’umwaka umwe gusa shitingi ziba zishaje

Ingengo y’imari UNHCR ikeneye ngo impuzi zose ziba mu Rwanda zitabweho ni miliyoni 105.4 z’amadorari y’Amerika ku mwaka, ariko kugeza ubu bamaze kubona 36% gusa byayo mu gihe umwaka werekeza ku musozo.

Martina avuga ko kuba ibihugu n’abaterankunga bigenga barimo kugenda biguruntege mu gufasha impunzi bituma imibereho yazo igenda yangirika.

Avuga ko impunzi z’Abarundi ibihumbi 40 bingana na 80% ziracyaba muri shitingi, nyamara zisaza mu umwaka umwe.

UNHCR ivuga kandi ko mu Nkambi ya Mahama icumbikiye impunzi z’Abarundi hari umubare munini w’abana bakeneye ubufasha bwihariye no gukurikiranwa umunsi ku munsi nyamara hakaba nta bakozi bahari ndetse n’ibikoresho.

Muri abo bana ababarirwa mu 2,119 batagira imiryango bakeneye abo kubitaho by’umwihariko (social workers). Mu bakozi 174 bakenewe, kuri ubu ngo hari 50 bonyine.

Abana 2,119 batagira imiryango bakeneye abo kubitaho by'umwihariko
Abana 2,119 batagira imiryango bakeneye abo kubitaho by’umwihariko
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Miliyoni 94,5 z’amadolari ni amafaranga UNHCR ikeneye mu gufasha impunzi z’abarundi gusa.

Miliyoni 105.4 z’amadolari ni amafaranga UNHC ikeneye mu gufasha impunzi zose ziri mu Rwanda ( Abarundi n’abanyekongo).

NB: Mu nkuru nta kosa ririmo mu Rwanda ntihaba impunzi z’abarundu gusa.

Editor yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

Imibare yanyu ntihura kuko mutangira muvuga ko hakenewe 94.5 Million USD angana na 18%. Mukarangiza muvuga ko hakenewe 105 Million USD hakaba harabonetse angana na 36%. Ese hari inkunga yabonetse mwandika iyi nkuru? Ese Muyandika UNHCR yasubiye mumibare y’akenewe akava kuri 94.5 million to 105 Million USD ? Mukosore!

vuguziga yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka