Umwaka utangiye hari abatazi n’abatishimiye ibyiciro bashyizwemo

Bamwe mu baturage bahangayikishijwe n’uko umwaka wa Mituweri utangiye baribuze ku rutonde rw’ibyiciro by’ubudehe, abandi bakaba barashyizwe mu byo bavuga ko badakwiye.

Bireba ku malisiti y'ibyiciro by'ubudehe.
Bireba ku malisiti y’ibyiciro by’ubudehe.

Umwaka w’ ubwisugane mu kwivuza urangirana n’itariki ya 30 Kamena. Impinduka zagaragaye mu byiciro by’ubudehe zatumye bamwe umwaka wa 2016/2017 utangira batarishyura umusanzu bitewe n’uko babuze ibyiciro baherereyemo kuko batibonye ku rutonde ruri ku mirenge.

Kaligirwa Francine, wo mu Kagari ka Rukambura, mu Murenge wa Musambira, yibuze ku rutonde rw’ibyiciro by’ubudehe. Avuga ko ahangayikishijwe n’uko azajya avuza umuryango we w’abantu 11.

Aragira ati “Mu bantu 30 bavuze ko bazarihirwa mu kagari kacu, sindimo kandi umwaka ushize nararihirwaga kuko mfite abana icyenda, bose ni bato ku buryo ntabona ubushobozi bwo kubishyurira”.

Abadepite basuye Akarere ka Kamonyi mu mpera z’ukwezi gushize bagize impungenge ku mubare wa 7,1% uzarihirwa mituwei na Leta, mu gihe mu mwaka ushize harihirwaga 29%. Bibaza niba icyo kinyuranyo cya 22% baravuye mu bukene koko. Depite Hindura ati “Ese aba baturage bagize ubushobozi”?

Abaturage bageza ku badepite ibibazo biri mu byiciro by'ubudehe.
Abaturage bageza ku badepite ibibazo biri mu byiciro by’ubudehe.

Uwamahoro Prisca, Umuyobozi w’Akarere ka Kamonyi Wungirije ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, na we yemera ko hari abibuze mu byiciro by’ubudehe.

Ngo hatanzwe impapuro bazatangiraho amakuru ngo bashyirwe mu byiciro. Ndetse n’abashyizwe mu byiciro badakwiye, yasabye abadepite kubafasha mu gukora ubuvugizi bagahindurirwa.

Cyakora, abadepite bagaragaza ko basanze abenshi mu baturage bifuza kujya mu cyiciro gifashwa, ibyo bavuga ko bidatanga isura nziza.

Depite Kantengwa Julienne ati “Iyo turi aho tuvuga ngo twiheshe agaciro, twumvaga y’uko abaturage bifuza kujya mu cyiciro cya kane, ariko ntabwo ari ko bimeze. Ubwo abaturage bifuza kujya mu cyiciro cya mbere ntabwo ari tendance (intumbero) nziza kubona abaturage bifuza kujya mu bukene, aho kujya mu bukire”.

Leta irihira Mituweri abari mu cyiciro cya mbere, abo mu cyakabiri n’icya gatatu bagatanga 3,000FRW kuri buri muntu; naho abo mu cya kane bishyura 7,000FRW.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

hano i Rwamagana mu murenge wa mwulire ntawushaka kujya mu cya mbere ariko nuko abakene bagashyizwe mu cya kabiri bose bari mu cyagatatu ariko abakire bahari bari mu cya kabiri abaturage barabajije abayobozi ngo ntacyo babikoraho ni ukudusura hano i Ntunga mukiyumvira abaturage bararira babuze uwo....

NITWA ALIAS yanditse ku itariki ya: 10-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka