Umuyobozi w’abarinda Gen. Mudacumura wa FDLR yatawe muri yombi

Maj. Sabimana Iraguha uzwi ku mazina ya Mugisha Vainqueur wari ukuriye abarinda Umuyobozi Mukuru wa FDLR FOCA, Gen. Mudacumura, yafashwe n’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).

Gen. Sylvestre Mudacumura uyobora FDLR FOCA arindwa n'umutwe wari uyobowe na Maj. Sabimana watawe muri yombi.
Gen. Sylvestre Mudacumura uyobora FDLR FOCA arindwa n’umutwe wari uyobowe na Maj. Sabimana watawe muri yombi.

Ku wa 11 Kanama 2016, ni bwo Maj. Sabimana yatawe muri yombi n’ingabo za FARDC aho akorera muri Kiyeye - Rutshuru, akaba ari we wari ukuriye itsinda ririnda Gen. Mudacumura.

Yari umwe mu bayobozi b’abarwanyi FDLR yagenderagaho, akaba asanzwe anashakishwa n’ubutabera bwa Congo kubera ibyaha by’intambara yakoze ahitwa Busurungi muri Walikale mu gihe cya Omoja Wetu.

Umuvugizi w’Ingabo za FARDC muri Kivu y’Amajyaruguru, Capt. Guillaume Ndjike Kaiko, avuga ko Maj. Sabimana yari umuyobozi muri FDLR ushakishwa n’ubutabera bwa Congo kubera ibyaha yakoze ahitwa Bunyakiri muri 2013, aho ashinjwa kwica abantu 32.

Uyu muvugizi wa FARDC muri icyo gice, yasabye abandi barwanyi ba FDLR kuva mu mashyamba bakishyikiriza ingabo za FARDC na MONUSCO.

Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Kanama 2016, ingabo za Congo zatangaje ko kuva mu 2015 kugera muri Nyakanga 2016 zimaze kwica abarwanyi 140 ba FDLR, ko hafashwe abarwanyi 323 naho abandi barwanyi 191 ngo bagiye muri MONUSCO ku buryo bashobora gutaha mu Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mumukomeze kuko alifanya mubaya sana kwetu kiyeye na nyanzale

Nkwihangana yanditse ku itariki ya: 14-12-2017  →  Musubize

None ko ushaka kumukanira urumukwiye wowe urwawe ruzakanwa nande ko nawe utari umwere

Alias yanditse ku itariki ya: 16-08-2016  →  Musubize

nafatwe ahubwo nibishoboka bamutuzanire naha turumukanire

kayijuka yanditse ku itariki ya: 15-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka