Umuyaga uvanze n’imvura wasenye amazu 26

Amazu 26 y’abaturage bo mu Karere ka Bugesera yasambuwe n’umuyaga uvanze n’imvura yaguye ku itariki ya 14 Nzeli 2016.

Imwe munzu yasambutse igisenge
Imwe munzu yasambutse igisenge

Ayo mazu ni ayo mu mirenge ya Nyamata na Mayange. Abasenyewe amazu bahise bacumbikirwa na bagenzi babo; nkuko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Nyamata, Rurangirwa Fred, abisobanura.

Agira ati “Abasenyewe amazu yabo bacumbikiwe n’abagenzi babo kuko imvura yahise mu ijoro ndetse banabafasha kugira ibyo barokora mubikoresho byabo kugira ngo bitangirika”.

Mu murenge wa Mayange ho umuyaga wanangije insina, unagusha amapoto atwara insinga z’amashanyarazi.

Mu gitondo cyo ku itariki 15 Nzeli 2016, abaturage basenyewe bazindutse basana amwe mu mazu yabo yangiritse.

Igisenge cy'inzu cyagurutse
Igisenge cy’inzu cyagurutse

Sebatware Ruben, ushinzwe gukumira ibiza mu karere ka Bugesera, avuga ko bagiye gushakira inkunga abangirijwe n’ibiza. Bazabafasha kubona isakaro.

Imvura yaguye mu karere ka Bugesera ntiyageze mu mirenge yose. Ahubwo umuyaga niwo wari mwinshi cyane.

Iyi nzu igisenge cyasambutse bituma igikuta cy'inzu kigwa
Iyi nzu igisenge cyasambutse bituma igikuta cy’inzu kigwa

Abaturage bo karere ka Bugesera basabwa kuzirika ibisenge by’amazu yabo. Ibyo bizatuma akomera. Basabwa kandi kurushaho gutera ibiti kugira ngo bigabanye ubukana bw’umuyaga ubasenyera.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

ABAYOBOZI BA KARERE NIBA MUKARERE BAFITE IBABAFASHE HAKIRIKARE

HAGENIMANA yanditse ku itariki ya: 16-09-2016  →  Musubize

Twihanganishije abahuye nizo ngorane

Elias yanditse ku itariki ya: 16-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka