Kizito n’abo baregwana ibyaha by’iterabwoba n’ubugambanyi bakatiwe gufungwa iminsi 30
Urukiko rw’Ibanze rwa Kacyiru rwategetse ko umuhanzi Kizito Mihigo n’abandi batatu bakurikiranyweho ibyaha birimo kugambanira no gushaka guhungabanya umutekano w’igihugu bafungwa iminsi 30 mbere y’uko urubanza rwinjira mu mizi.
Abacamanza batangaje ko ibyaha aba bose uko ari bane baregwa bikomeye, ruhita rutegeka ko bakomeza bagafungwa, ubwo rwari rwasubukuwe kuri uyu wa Mbere tariki 28/4/2014.
Ibi bitandukanye n’ibyo Maitre Bigaraba Rwaka John na Maitre Felix Sengabiro Musore bunganira Kizito bari basabye ko yaburana ari hanze. Ibi kandi byari byasabwe n’abandi batatu bafunganywe na Kizito.
Cassien Ntamuhanga yari yavuze ko agomba kubanza gucyemura ibibazo by’abanyeshuri bagomba gusubira ku ishuri, mu gihe Niyibizi Agnes yari yavuze ko afite umwana agomba kurera kandi akaba agomba gukurikirana amasomo.
Ubwo yageraga imbere y’urukiko ku nshuro ya kabiri, abunganizi ba Kizito bari bifuje ko yagirwa umwere ndetse agahita arekurwa kuko ibyaha ashinjwa atigeze abikorera mu ruhame kandi akaba ntawe yari yarabishishikarije.
Ku ruhande rwa Kizito n’abamwunganira hari hagaragayemo ugusa no kudahuza, aho Kizito yemeye ibyo aregwa byose ndetse akanasabira imbabazi ibyo yakoze byose we yita umwuka mubi wamuteye kuvuga nabi abayobozi b’igihugu harimo no gutuka Perezida Kagame. Ariko abamwunganira bo bagaragaza ko ibyo nta cyaha yakoze kuko yabiganiraga n’umuntu hagati yabo ariko atigeze agira umugambi wo kubishyira mu bikorwa.
Abandi baregwana na Kizizo basa n’aho bemeye ibyo bashinjwa ndetse bakanabisabira imbabazi, ariko bagashimangira ko ibyo biganiro babishowemo no kutamenya ko bifite ingaruka mbi ku gihugu.
Ntamuhanga na Niyibizi bavuga ko batari babizi naho Jean Paul Dukuzumuremyi akavuga ko yashakaga kwirira amafarnaga yari yemerewe.
Ikindi kigaragra muri uru rubanza ni imbaga y’abagore n’abakobwa baba baaje kwifatanya na Kizito, ku buryo iyo agiye ubona basigaye mu gahinda banakaherekezesha amashyi menshi imodoka imujyanye.
Urukiko ruzongera gusubukura nyuma y’iminsi 30 uhereye umunsi urubanza rwaciriweho, mu gihe iperereza rigikomeza.
Emmanuel N. Hitimana
Inkuru zijyanye na: Kizito Mihigo
- Iperereza rya RIB ku rupfu rwa Kizito Mihigo ryagaragaje ko yiyahuye
- Kizito Mihigo yapfuye yiyahuye - Polisi
- RIB yemeje ko Kizito Mihigo yatawe muri yombi
- Amashimwe ni yose kuri Kizito na Ingabire Victoire bakijijwe Gereza
- Kizito Mihigo na Ingabire Victoire bahawe imbabazi
- Kizito Mihigo yasabiwe gufungwa burundu
- Mama wa Kizito Mihigo ntabwo arwaye
- Kizito Mihigo nabo bareganwa bireguye ariko bataha batazi niba bazafungwa iminsi 30
- Minisitiri Mitali yagize icyo atangaza ku itabwa muri yombi ry’umuhanzi Kizito Mihigo
- Kizito Mihigo ariyemerera ko yakoranaga na RNC na FDLR
- Umuhanzi Kizito Mihigo arakekwaho ibikorwa byo guhungabanya umutekano w’igihugu
- Ngoma: Kizito Mihigo yabasusurukije anabakangurira kuzitabira amatora
- Kirehe: Kizito Mihigo yakoze igitaramo cyo gutegura amatora y’abadepite
- Kizito Mihigo, Sophia na Fulgence basusurukije Abanyagakenke
- Nyamagabe: KMP irasaba urubyiruko kugira umuco w’amahoro n’ubwiyunge
- Ubumuntu ntibugomba gupfobywa n’ubumuga-Umuhanzi Kizito Mihigo
- Kizito Mihigo yashyize ahagaragara indirimbo yahimbiye ikigega AgDF
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ahaaaa birabaje kubona kizito agambanira uwo nakwita ko arumubyeyi we.
ndabona kizito gewe bamufunga burundu kuko ibyo yakoze ntibibaho utokora umuntu ijisho ejo akarigukanurira niyitegereze arebe icyo umurengo umara buriya arikwicuza icyoyabikoreye nabandibose bafite imigambi nkiye babonereho