Umusirikare wa FARDC yafatiwe mu Rwanda yanga gusubira muri Congo

Cpl. Mambu Vert, umusirikare wa Congo Kinshasa yanze gusubizwa mu gihugu cye nyuma y’uko afatiwe mu Rwanda avuga ko ashaka ubuhunzi.

Cpl. Mambu Vert (hagati) yanze gusubira muri RDC, asaba ubuhungiro mu Rwanda.
Cpl. Mambu Vert (hagati) yanze gusubira muri RDC, asaba ubuhungiro mu Rwanda.

Cpl Mambu Vert yafatiwe mu Rwanda mu mpera z’ukwezi kwa Kamena 2016 avuga ko ashaka ubuhunzi kuko umuyobozi we yamuririye amafaranga angana n’ibihumbi 228 ya Congo.

Komando Mambu avugana n’itsinda rya EJVM rishinzwe gukemura ibibazo ku mipaka ihana imbibi na Congo, yatangaje ko adashaka gusubira mu gihugu cye ahubwo asba ko bamwemerera agatanga ibikoresho akigumira mu Rwanda.

Yagize ati "Ndi umusirikare wa Komando, nzi ikizambaho ninsubira Congo. Nshaka ko u Rwanda rumfasha kubona ubuhunzi naho Congo nyisubize ibyayo."

Abandi basirikare ba Congo bafatiwe mu Rwanda, basubijweyo ariko Cpl. Mambu Vert yanga gusubirayo.
Abandi basirikare ba Congo bafatiwe mu Rwanda, basubijweyo ariko Cpl. Mambu Vert yanga gusubirayo.

Mambu avuga ko agera mu Rwanda yakiriwe neza ashimira imyitwarire y’Ingabo z’u Rwanda.

Agira ati "Nabonye ubuzima mbamo hariya muri Congo nkorera igihugu umuyobozi akandira amafaranga, bituma nshaka kuva mu gisirikare kandi ngumye Congo banyica kuko umuyobozi wanjye yandakariye."

Mambu avuga ko ashaka kuguma mu Rwanda nk’impunzi agahakana ko yarwanya igihugu cye.

Mu mvugo yumvikanamo akababaro, yatangarije umunyamakuru wa Kigali Today ko “gusubira muri Congo bingana no gopfa”.

Ati "Nabaye komando, nakoreye igihugu. Kuba narakivuyemo nkaza mu Rwanda nzafatwa nk’umugambanyi. U Rwanda n’abarengera uburenganzira bwa muntu bamfashe."

Abajijwe niba asubijwe amafaranga atasubirayo, yahakanye ko atifuza gusubira muri Congo.

U Rwanda rwasubije Congo abasirikare babiri n’umumotari naho Mambu we yanze gusubira Congo, igikorwa kitishimiwe n’intumwa za Congo Kinshasa na Afurika y’Epfo muri EJVM, bemezaga ko yatwarwa ariko abandi baranga kuko bagomba kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Abasirikare barindwi ni bo bamaze gufatirwa mu Rwanda muri 2016 bambukiranyije umupaka binyuranyije n’amategeko.

Lt. Col. James Baine wari uhagarariye u Rwanda mu kubatanga, yatangaje ko Cpl. Mambu akomeza gucumbikirwa n’Ingabo z’u Rwanda kugeza igihe ikibazo cye kizakemukira kuko EJVM yavuze ko bizayigarura.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

nange ndumva mwamurekera murwamata n’ubuki kko i congo turahazi nabagome bamwica urw’urubozo rdf imugirire ikigongwe nkuko isanzwe igira neza

elie rapper tc yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

ese mwabwirwa n’iki igituma adasubirayo ababishinzwe bacigenzure neza rwose

ninja plusx yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

Bamurekere mu rwaGasabo

nsabiyaremye adolphe yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

Bamurekere mu rwaGasabo

nsabiyaremye adolphe yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

Bariya bantu erega data bafashwe nabi ku buryo bwose. Ntawutazi ubuzima bwo muri Congo, buriya ayo mafaranga avuga ko yambuwe n’umukuriye mu gisirikari ntabeshya. Muri Congo ibyo birasanzwe.

Jovit yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

Bariya bantu erega data bafashwe nabi ku buryo bwose. Ntawutazi ubuzima bwo muri Congo, buriya ayo mafaranga avuga ko yambuwe n’umukuriye mu gisirikari ntabeshya. Muri Congo ibyo birasanzwe.

Jovit yanditse ku itariki ya: 3-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka