Umushinjacyaha wa FDLR yitandukanyije na yo ataha mu Rwanda

Major Karemera Innocent uzwi nka Kamere Dos Santos muri FDLR mu gice cya Kivu y’Amajyaruguru, yageze mu Rwanda nyuma yo kwitandukanya n’uwo mutwe.

Maj. Karemera Innocent wari umushinjacyaha wa FDLR, yatashye mu Rwanda.
Maj. Karemera Innocent wari umushinjacyaha wa FDLR, yatashye mu Rwanda.

Ku masaha ya saa munani z’amanywa yo kuri uyu wa Gatanu, tariki 15 Nyakanga 2016, ni bwo Maj. Karemera wari umushinjacyaha wa FDLR muri Kivu y’Amajyaruguru, yari ageze mu Rwanda aherekejwe n’abandi barwanyi bane bavuye muri FDLR Foca.

Akigera mu Rwanda, yatangarije Kigali Today ko yitandukanyije na FDLR agataha mu gihugu cyamubyaye kuko asanga nta hazaza ha FDLR uretse kugwirwa n’ibibazo idashobora kwikuramo.

Yagize ati “Natangiye gutekereza gutaha kuva Gicurasi uyu mwaka kubera ibibazo byari muri FDLR yacitsemo ibitse, imiryango mpuzamahanga yabakuyeho amaboko kandi barimo kugabwaho ibitero ubutitsa. Mpisemo kwitahira mu gihugu cyanjye.”

Maj. Karemera avuga ko tariki ya 10 Nyakanga 2016 ari bwo yavuye aho yakoreraga abana na Brig. Gen. Ntawunguka Pacifique (uzwi ku mazina ya Gen. Omega) uyobora Segiteri ya Kivu y’Amajyaguru maze yerekeza Tongo ahari ibiro bya MONUSCO, imuzana Goma.

Uru ni urutonde rw'abandi barwanyi ba FDLR batahanye na Maj. Karemera n'imiryango yabo.
Uru ni urutonde rw’abandi barwanyi ba FDLR batahanye na Maj. Karemera n’imiryango yabo.

Avuga ko FDLR asize nta mbaraga ifite kuko uretse gusubiranamo, itorohewe n’ingabo za Congo FARDC na MONUSCO bari kuyigabaho ibitero, bikiyongeraho n’indi mitwe ya Mai Mai irimo kubarwanya.

Maj. Karemera ahamagarira n’abandi barwanyi asize gushyira ubwenge ku gihe bagataha mu gihugu cyabo aho kugwa mu mashyamba ya Congo badafite icyo barwanira kuko ababayobora babakoresha mu nyungu zabo, agasaba Abanyarwanda asanze kumwakira nk’Umunyarwanda uje kubaka igihugu cye ntibamugireho ikibazo.

Karasira Peter wari umurinzi mu basirikare ba Brig. Gen. Omega, avuga ko gucikamo ibice byatumye FDLR ita imbaraga yari afite ku buryo abarwanyi benshi bari ku ruhande rwa Col. Wilson Irategeka wari umuyobozi wungirije Gen. Maj. Rumuli ariko ubu wigumuye.

Karasira avuga ko abarwanyi benshi bashaka kujya kwa Col. Wilson kuko ashaka gucyura impunzi no guharanira uburyo bataha naho Gen. Rumuli we ngo akaba afite gahunda yo kugumana impunzi no kuziheza mu mashyamba.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nibatahe sha bave mumashyamba bareke guts igihe icyo bataye kirabaye.

fred yanditse ku itariki ya: 16-07-2016  →  Musubize

Iyizire twubake uje uri gen, ubwose abari hasi yawe barinze iki?

UHORAHO P atrick yanditse ku itariki ya: 15-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka