Umuryango we wamusanze yiyahuye
Migabo Celestin wari umukuru w’umudugudu wa Gisunzu, mu karere ka Rutsiro, umuryango we wamusanze mu bwiherero, yimanitse mu mugozi yapfuye.
Migabo wari ufite imyaka 54, yayoboraga umudugudu wa Gisunzu mu kagari ka Hanira, umurenge wa Manihira. Bamubonye mu gitondo cyo kuri uyu wa 18 Nzeli 2016.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Manihira, Jules Niyodusenga avuga ko nta mpamvu nyayo izwi yaba yamuteye kwiyambura ubuzima.
Yagize ati “Nta kindi twari tumuziho yari umuntu w’inyangamugayo kuko yari n’umukuru w’umudugudu”
Kimwe mu bikekwa nka nyirabayaza ni ikimwaro yaba yaragize ku munsi w’ejo, nyuma yo gushinjwa n’umugore yari yahaye ikiraka cyo kumuhurira ingano, wavuze ko yamusambanyije, nk’uko Niyodusenga abivuga.
Abaturanyi ba Migabo bavuga ko uyu mugore ataha, abana bamufatanye ingano bahuruza ababyeyi babo n’abaturanyi, umugore yisobanura avuga ko ingano yazihawe n’uwamukoresheje nyuma yo kumusambanya.
Niyodusenga uyobora uyu murenge avuga ko iki aricyo bakeka ko cyamuteye kwiyahura.
Ati “Wasanga ari ipfunwe ryabimuteye, ariko jye twanahuye ku mugoroba mbona nta kibazo afite. Gusa yari umuntu wagize abagore benshi, kuko uwambere yarapfuye, uwa kabiri barananiranwa, uwa gatatu niwe bari kumwe”
Migabo yari afitanye abana bane n’umugore asize yashatse ku nshuro ya gatatu.
Ubwo Migabo bamusangaga yiyahuye, umugore we ntiyari ahari kuko yari yaraye mu masengesho.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
Kwiyahura Ntabwo Aribyiza
Migabo ndamuzi twarakoranye mu murenge wa MAnihira, ari umukuru w’umudugudu , yitangiraga akazi ke kdi yari inyangamugayo , gusa birababaje kuba yiyahuye.
Kwiyahura ni ubugwari.Ibibazo umuntu yaba afite byose ntibigomba gutuma yuyahura ahubwo akwiriye gushaka uko abicyemura.
Bamwe biyahura bibwira ko bahunze ibibazo ariko urupfu rwabo ruteza ubindi bibazo birimo ubupfubyi,ubupfakazi, ubukene ndetse n’inzangano mu muryango, n’ibindi.
Kwiyahura ni ubugwari.Ibibazo umuntu yaba afite byose ntibigomba gutuma yuyahura ahubwo akwiriye gushaka uko abicyemura.