Umunyarwanda arahatanira igihembo mpuzamahanga cya filime

Shema Deve wandika akanatunganya filime ndetse akanaziyobora, arahabwa amahirwe yo kwegukana igihembo cya filime ngufi nziza, kubera iyo yakoze yise “Running.”

Filime "Running" ihabwa amahirwe yo kwitwara neza.
Filime "Running" ihabwa amahirwe yo kwitwara neza.

Shema w’imyaka 24 ari mu bahatana mu marushanwa yo kwandika filime ngufi zo ku rwego mpuzamahanga, yiswe Focus on Ability abera muri Australia.

Mu kiganiro yagiranye na Kigali Today, Shema avuga ko intego ya filime ye ari ugushishikariza urubyiruko rufite ubumuga kujya rwiyumvamo ubushobozi bwo kugira icyo rukora kigamije iterambere kuruta uko baha umwanya munini gutekereza ku bumuga bwabo.

Shema avuga ko hari n’izindi filime ebyiri z’Abanyarwanda zihatana muri urwo rwego, ibisabwa bya mbere ni ukuba ari filime nziza ariko ngufi itarengeje iminota 5.

Shema Deve ukora amafilime.
Shema Deve ukora amafilime.

Avuga kandi ko gutsinda biri buryo bubiri, hari filime izemezwa n’abakemurampaka ko ariyo filime ngufi ihiga izindi ku rwego mpuzamahanga, nyirayo akazahembwa amadolari 1500, hakaba na filime izatsinda kuko yatowe cyane bityo igatsinda kubera amajwi menshi.

Shema yemeza ko afite icyizere ko filime ye yazaba iya mbere muri izo 17, naramuka abonye amajwi menshi. Agasaba Abanyarwanda kumushyigikira bakamutora.

Utora ajya ku rubuga www.focusonability.com.au, agakanda kuri “international short films”, agahitamo iyitwa “Running” ya Shema, agakanda ahanditse “vote now”. Bisaba ko umuntu utora agomba kuba afite email.

Uyu musore uhatanira igihembo cyo gukora filime ngufi nziza, avuga ko “Running” atari yo filime ye ya mbere, kuko hari n’izindi yakoze.

Avuga ko yakunze kwandika filime kuva mu 2009, Muri 2013. Yitabiriye iserukiramuco rya filime za gikirisito (Christian films festival), aho yahakuye ubumenyi buruseho mu bijyanye no kwandika filime.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka