Umuntu utaramenyekana yataye uruhinja rw’amezi abiri mu gihuru

Umubyeyi utaramenyekana yataye uruhinja rw’umukobwa ruri mu kigero cy’amezi abiri mu gihuru, rutoragurwa n’Ubuyobozi bw’Umurenge wa Nyamata mu Karere ka Bugesera, ari na ho byabereye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamata, Rurangirwa Fred, avuga ko uwo mwana yatawe mu Mudugudu wa Gatare mu Kagari ka Kayumba ku wa 27 Nyakanga 2016 ahagana mu ma saa tatu z’ijoro.

Yagize ati “Twatabajwe n’umuyobozi w’umudugudu atubwira ko batoraguye umwana mu gihuru kiri muri metero 200 uvuye ku muhanda wa kaburimbo.”

Avuga ko muri iryo joro, bahise bashaka aho uwo mwana aba acumbikiwe maze umukecuru witwa Mukantabana Beatrice yemera kumwitaho mu ijoro rimwe.

Ati “Twasanze nta kibazo afite mu bijyanye n’ubuzima, none ababikira bo mu kigo cyita ku bana cy’Abajambo bemeye kumurera kuko bafite n’abandi.”

Rurangirwa yavuze ko aho kugira ngo abantu babyare abana babajugunye ahubwo bazajya babyihorera kuko ari igikorwa kigayitse.

Uyu muyobozi yasabye abaturage kureba abakobwa baba barabyaye vuba ariko bakaba batabana n’abana babo muri iyi minsi, bakamenyesha ubuyobozi bubegereye. Uyu mwana yahise ahabwa izina rya Ihirwe Marie Rose.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Yooo IMANA NI NZIZA PE.IHE UMUGISHA ABO BABIKIRA BAKOMEJE GUKORERA NYAGASANI

IZERE yanditse ku itariki ya: 28-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka