Umukino w’urusimbi urabahombya

Abatuye umurenge wa Rubengera mu karere ka Karongi, bavuga ko umukino w’urusimbi bakunze kwita “Akazungu Anarara” ukwiye gucika kuko ubahombya.

Niyomugabo acanga amakarita abakinnyi bagakurikira ngo batsinde
Niyomugabo acanga amakarita abakinnyi bagakurikira ngo batsinde

Uyu mukino ugizwe n’amakarita atatu, imwe isa ukwayo.Ukina asabwa gutanga amafaranga, agakurikirana ucanga amakarita, yafindura aho ikarita idasa n’izindi iri, agakubirwa kabiri amafaranga yatanze, yatsindwa akayahomba.

N’ubwo ntawerura ngo yemere ko akina uyu mukino, Maniragaba Alphonse umwe mubo twasanze iruhande rw’aho ukinirwa, avuga ko abona benshi bahahombera amafaranga bari gukoresha ibindi.

Yagize ati “Dore nk’ubu hari uwo bamaze kurya ibihumbi bitanu yari agiye kwishyura mituweli, ubu se arasubira mu rugo abwira ngo iki umugore?”

Uwimana Immaculée avuga ko abona uyu mukino ari ubujura, kuko ntawe arabona uwutsinda. Avuga ko ubuyobozi bukwiye guca imikono nk’iyi kuko iteza ibibazo abaturage, igihe batungutse uko babyifuzaga.

Niyomugabo umwe mu bacanga aya makarita, avuga ko asanga nta kibazo, uyu mukino uteye, kuko umuntu ashobora kugerageza amahirwe akareba ko atsinda.

Ati” Ntawe mpatira gushyiraho ibye, kandi erega na Yesu yatubuye amafi, sinjye mutubuzi wa mbere. Ukurikiye neza ararya akunguka.”

Ndayisaba Francois, umuyobozi w’akarere ka Karongi, avuga ko nta minsi ishize bamenye amakuru kuri uyu mukino. Avuga ko agiye gusaba inzego z’umutekano kubafasha kuwuhagarika.

Ati ” Ngiye kubwira polisi, inkeragutabara na Dasso, dufatanye tubirwanye, ariko tunashishikariza abaturage kwirinda gukomeza kuhatakariza amafaranga, kuko hari aho mperutse gusanga umugore bamaze gutwara ibihumbi 5000 yari agiye guhahisha.”

Uretse kuba umukino w’urusimbi utwara amafaranga abaturage, unabatwara umwanya kuko aho ukinirwa hahora hahagaze abakina n’abareba uko ukinwa.

Ahakinirwa urusimbi hahora abantu bakina cyangwa bareba abakina
Ahakinirwa urusimbi hahora abantu bakina cyangwa bareba abakina
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka