Umujyi wa Kigali urizeza kongera icyizere abaturage bawugirira

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali burizeza ko buzongera icyizere abawutuye bagirira inzego z’ibanze, nyuma yo kugaragarizwa ko kidahagije.

Umujyi wa Kigali uri kongera ibikorwa remezo ari na ko urushaho kunoza serivisi.
Umujyi wa Kigali uri kongera ibikorwa remezo ari na ko urushaho kunoza serivisi.

Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge yakoze raporo mu mwaka ushize wa 2015, ivuga ko igipimo cy’icyizere abaturage b’Umujyi wa Kigali bafitiye inzego z’ibanze kingana na 69% mu Karere ka Nyarugenge, kandi ngo mu karere ka Gasabo ho kiri hasi cyane.

Umushakashatsi muri Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, Tuyisabe Florida agira ati:"Abaturage mu mijyi usanga bafitiye icyizere gike inzego z’ibanze; ibi batubwiye ko biterwa n’impamvu zishingiye cyane ku misoro, ku myubakire no gusabwa kwimuka aho batuye."

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Mme Monique Mukaruriza yumvise ubushakashatsi bwa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge, avuga ko ubwo bazaba bakora inyigo ubutaha mu myaka itanu iri imbere, ngo hari ibizaba byahindutse kugira ngo abaturage bazabe bishimira ubuyobozi.

 Fidele Ndayisaba, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y'ubumwe n'ubwiyunge(ubanza), Mme Monique Mukaruriza wamusimbuye ku buyobozi bw'umujyi wa Kigali (hirya ye).
Fidele Ndayisaba, Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge(ubanza), Mme Monique Mukaruriza wamusimbuye ku buyobozi bw’umujyi wa Kigali (hirya ye).

Ati "Hari ibimaze gutangira gukorwa, aho buri wa gatatu ari igihe cyo gukemura ibibazo by’abaturage, nta n’impamvu yo kongera gusiragira ku biro by’utugari, ku murenge cyangwa ku karere, ubu tuzajya tubasanga mu mirenge yabo."

Ku bijyanye n’imiturire, ntabwo igishushanyo mbonera kizimura abantu bose, nta n’ubwo hose hazubakwa amazu maremare gusa, kuko hari karitiye zimwe na zimwe zizaguma uko zimeze, ahubwo tugashyiramo ibikorwaremezo."

Mukaruriza asobanura ko igihande cy’Uburasirazuba bw’umujyi wa Kigali ari ko gace gashya ko guturwamo, ariko ko mu bice by’i Burengerazuba bwawo nka Nyamirambo, ngo hazagumana isura yaho y’umujyi wa kera. Icyakora ngo ntabwo Leta izafunga amaso nibona hari abantu bashobora kuburira ubuzima bwaho mu gutura nabi.

Komisiyo y’ubumwe n’ubwiyunge ikomeza ivuga ko muri rusange igipimo cy’ubumwe n’ubwiyunge cyazamutseho 10% mu myaka itanu ishize, kivuye kuri 82.3% kugera kuri 92.5%, ariko igasaba inzego zose kudatezuka na gato.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka