Umubano wa Ngoma na Gasabo witezweho kunganirana mu iteambere

Umubano wihariye hagati y’Akarere ka Gasabo n’aka Ngomba witezweho gufasha buri karere gucyebura akandi, kuko kamwe ari ak’icyaro akandi kakaba ak’umujyi.

Umurima wa hegitari zirenga 800 z'inanasi ni kimwe mubyashmwe n'itsinda ryari ryaturutse mu karere ka Gasabo.
Umurima wa hegitari zirenga 800 z’inanasi ni kimwe mubyashmwe n’itsinda ryari ryaturutse mu karere ka Gasabo.

Akarere ka Gasabo nk’akarere k’umujyi ariko gafite imirenge umunani y’icyaro muri 15 ikagize, kizeye ko ibikorwa bijyanye n’ubuhinzi no kuhira imyaka bikorerwa muri Ngoma bazabyigiraho bateza imbere iyo mirenge.

Ubuyobozi bw’akarere ka Ngoma bwatembereje itsinda rya Gasabo ahahingwa inanasi zihinze zahujwe ku ubtaka bwa hegitari zirenga 800 n’umushinga wo kuhira imyaka mu Murenge wa Rurenge uzakorwa kuri hegitari zisaga 300.

Nyamurinda Pascal, vice perezida w’inama njyanama y’akarere ka Gasabo, avuga ko imishinga nk’iyo basanze yafasha abaturage ba Gasabo bagituye mu cyaro.

Ibikorwabyo kuhira imyaka imusozi kuri hegitari 300 nabyo byabereye akarere ka gasabo ishuri.
Ibikorwabyo kuhira imyaka imusozi kuri hegitari 300 nabyo byabereye akarere ka gasabo ishuri.

Yagze ati “Bidufasha guhana ubunararibonye,imishinga nk’iyi natwe yadufasha kuko dufite igice cy’icyaro. Mu byukuri twize byinshi kandi by’ingirakamaro, rwose navuga ko aka karere ka Ngoma ari ishuri ryiza kandi rigiye kudufasha mu guteza imbere uduce tw’icyaro dufite.”

Umuyobozi w’Akarere ka Ngomba, Nambaje Aphrodise yatangaje ko akarere ka Gasabo nk’Akarere k’Umujyi wa Kigali, Ngoma yakigiraho byinshi nk’akarere k’icyaro kari mu nzira yo kubaka umujyi.

Ati “Uyu mubano kuva tuwutangiye twizeye ko tuzungukiramo byinshi ndetse bikagera no kubo tuyobora. Akarere kamwe kabera ishuri akandi, dufite igishushanyo cy’umujyi wa Ngoma, ubwo murumva ko akarere ka Gasabo hari ibyinshi twabigiraho.”

Akarere ka Gasabo ni aka kabiri kagiranye umubano wihariye n’akarere ka Ngoma, nyuma y’Akarere ka Nyamasheke.

Tariki 26 Kanama 2016, nibwo uyu mubano wihariye watangijwe ku mugaragaro, mu ruzinduko itsinda rihagarariye Akarere ka Gasabo ryagiriye muri Ngoma.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka