Ubwiza bw’umugore udafatanyije n’umugabo ntibugira akamaro - Jeannette Kagame

Madamu Jeannette Kagame arashishikariza abagore kurangwa n’ibikorwa by’ubumuntu kuko ari byo biranga ‘Umugore mwiza’ ariko abibutsa gufatanya n’abagabo kuko ngo nubwo umugore yaba mwiza ariko adafatanya n’umugabo, ubwo bwiza butagira akamaro.

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n'abagize Mothers' Union mu kwizihiza yubile y'imyaka 50. Aha bakataga umutsima w'ibirori.
Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’abagize Mothers’ Union mu kwizihiza yubile y’imyaka 50. Aha bakataga umutsima w’ibirori.

Ibi Madamu Jeannette Kagame yabivuze kuri iki Cyumweru, tariki 31 Nyakanga 2016, ubwo yifatanyaga n’Umuryango w’Abagore bo mu Itorero Angilikani, Mothers’ Union, wizihizaga yubile y’imyaka 50 ugeze mu Rwanda.

Uyu muryango mpuzamahanga wibanda ku bikorwa by’iterambere ry’umugore n’iry’umuryango muri rusange.

Mu myaka 50 umaze mu Rwanda ukaba waragize uruhare mu kubaka ubusugire bw’imiryango no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwabo.

Madame Jeannette Kagame hamwe n'abari bitabiriye ibi birori.
Madame Jeannette Kagame hamwe n’abari bitabiriye ibi birori.

Muri ibyo birori byabereye i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, Madamu Jeannette Kagame yashimiye uyu muryango ibikorwa by’ingirakamaro bakora nk’abagore b’umutima kuko ari inshingano zabo.

Yagize ati ”Umugore mwiza cyangwa witonda, ni urangwa n’ibikorwa byiza kandi by’ubumuntu nk’ibyo Mothers’ Union ikora.“

Madamu Jeanette Kagame yakomeje yibutsa abagore inshingano ikomeye yo kubaha no gufatanya n’abagabo babo kugira ngo babashe kubaka umuryango ufite ireme.

Madamu Jeannette Kagame yibukije abagore kurangwa n'umutima w'ubumuntu kandi bagafatanya n'abagabo.
Madamu Jeannette Kagame yibukije abagore kurangwa n’umutima w’ubumuntu kandi bagafatanya n’abagabo.

Yagize ati “Nagira ngo ariko mbibutse ko iyo umugore mwiza adafatanyije n’umugabo, ubwo bwiza bwe butagira akamaro.”

Yashimiye Mother’s Union n’Itorero ry’Abangilikani muri rusange ku ruhare rukomeye bagize rwo komora ibikomere Abanyarwanda basigiwe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, anabashimira uruhare bakomeje kugaragaza mu kubaka umuryango nyarwanda ushingiye ku bumwe n’amahoro.

Madamu Jeanette Kagame yijeje Mother’s Union ubufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation abereye Umuyobozi w’Ikirenga, kugira ngo ibikorwa byabo byo guteza imbere umuryango birusheho kwihuta no kugera kuri benshi.

Umuyobozi wa Mothers’ Union mu Rwanda, Rwaje Josephine, yavuze ko iyi myaka 50 ishize, isize uyu muryango ufashije Abanyarwanda benshi mu iterambere ry’umuryango kandi ukaba uzakomeza kubaba hafi.

Josephine Rwaje, Umuyobozi wa Mothers' Union mu Rwanda.
Josephine Rwaje, Umuyobozi wa Mothers’ Union mu Rwanda.

Yagize ati “Muri iyi myaka 50 Mothers’ Union imaze, twagize uruhare rukomeye mu kwimakaza ubusugire bw’imiryango, turwanya ihohoterwa ryakorerwaga abagore, ndetse dushishikariza imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko gusezerana haba mu mategeko no mu itorero.”

Muri iyi myaka kandi, ngo batangije gahunda zirimo ”ijisho ry’umuturanyi” ndetse n’igikorwa cyo kwakira abana b’imfubyi kugira ngo barererwe mu miryango.

Abanyamuryango ba Mothers' Union bageneye impano y'igiseke Jeanette Kagame.
Abanyamuryango ba Mothers’ Union bageneye impano y’igiseke Jeanette Kagame.

Rwaje kandi yavuze ko bishimira ko bafashije imiryango itandukanye mu iterambere ryabo babashishikariza kwibumbira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, ndetse bakaba barafashije urubyiruko rutandukanye kwiteza imbere.

Uyu muryango wa Mothers’ Union wizihije yubire y’imyaka 50, watangijwe mu Rwanda mu mwaka wa 1966. Ibirori byo kwizihiza iyi yubile byitabiriwe na Lynne Tembey, Umuyobozi wa Mother’s Union ku rwego rw’isi.

Bakoze n'urugendo rwo kwizihiza uyu munsi.
Bakoze n’urugendo rwo kwizihiza uyu munsi.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 8 )

iyo umugore yuzuye ubuntu bw’Imana akongerwaho gukundwa n’umugabo we,yiyumvamo ubwiza butagira ingano. kndi koko aba ari mwiza!

J.M. yanditse ku itariki ya: 18-09-2017  →  Musubize

NIBYINGENZI GUFATANYA HAGATI Y’ABAGIZE UMURYANGO

ABAYEZU ERIC yanditse ku itariki ya: 1-08-2016  →  Musubize

twubake ingo zitajegajega bizafasha no kubaka u Rwanda rutangaje

kanani yanditse ku itariki ya: 1-08-2016  →  Musubize

kuva na kera kose umugore yakomeje kuba mutima w’urugo bityo n’igihugu kikabyungukiraho, habaye hari abatatiye uwo muco nibisubireho, Jeannette Kagame yakoze ku nama ze yatanze

Kivura yanditse ku itariki ya: 1-08-2016  →  Musubize

dushimire First Lady ku nama ze adahwema guha abanyarwanda , turagukunda nukuri

nzirorera yanditse ku itariki ya: 1-08-2016  →  Musubize

Ndababwiza ukuri ko Mothers’Union yagize akamaro gakomeye mu iterambere ry’abagore cyane! Hari igihe kubera n’intege nke ntawatekerezaga icyamuteza imbere, cyane cyane ko nta n’ubukangurambaga cyangwa ubujyana bwabonekaga bushishikariza abantu kwiteza imbere! Iyo Mothers’Union na Nyakubahwa Madam Jeanette Kagame badahaguruka ngo badushakire icyaduteza imbere, ubu tuba twinywera mu mbetezi twarasinze! Turabashimira cyane ibyiza batugezaho cyane cyane rwose Jeanette Kagame.

Kantengwa yanditse ku itariki ya: 1-08-2016  →  Musubize

Mothers’ Union yaje ikenewe kandi sinshidikanya ko imaze guteza imbere abanyarwandakazi batari bake. Dushimira cyane kandi Nyakubahwa Madam wa President wa Repubulika udahwema gushakira abanyarwandakazi icyabateza imbere.

Iribagiza yanditse ku itariki ya: 1-08-2016  →  Musubize

Dushimira cyane Madamu Jeannette Kagame uburyo aharanira itembere ry’umwari n’umutegarugori w’umunyarwanda. Twese dufatanije dushobora kugera kuri byinshi. Impanuro araziduha ni ahacu ho gukora inshingano zitureba.

Amani yanditse ku itariki ya: 1-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka