Ubushakashatsi mu Rwanda ngo buracyakeneye kongerwamo ingufu

Ubushakashatsi mu Rwanda ngo ntiburagera ku rwego rushimishije, ku buryo bugikeneye kongerwamo ingufu kuko raporo nyinshi ku Rwanda zitangazwa n’abanyamahanga.

Prof. Thomas Kigabo akangurira abashakashatsi b'Abanyarwanda kwandika ku by'iwabo aho gutegereza ko byandikwa n'abanyamahanga.
Prof. Thomas Kigabo akangurira abashakashatsi b’Abanyarwanda kwandika ku by’iwabo aho gutegereza ko byandikwa n’abanyamahanga.

Byavugiwe mu nama yabaye kuri uyu wa gatanu tariki 9 Nzeri 2016, yahuje abashakashatsi Nyarwanda mu by’ubukungu bibumbiye mu ihuriro ryitwa EPRN. Bari bagamije guhugurana banibutswa ko ari bo bagomba gufata iyambere mu kwandika no gutangaza iby’igihugu cyabo.

Prof. Thomas Kigabo, umushakashatsi akaba n’impuguke mu by’ubukungu, avuga ko hari byinshi byiza igihugu gikora ariko Abanyarwanda ntibabyandike.

Yagize ati “Impamvu twahuye ni ukugira ngo abashakashatsi bakiri bato tubatoze gushakashaka no kwandika ku gihugu cyabo kuko hari byinshi byiza kigenda kigeraho ariko ntibyandikwe.”

Bamwe mu bashakashatsi bitabiye iyi nama.
Bamwe mu bashakashatsi bitabiye iyi nama.

Yavuze ko igenamigambi ry’igihugu rigomba gushingira ku bushakashatsi kuko ari bwo bufasha abarishyira mu bikorwa nk’uko bigenda mu bihugu byateye imbere.

Umuyobozi wungirije wa kaminuza y’u Rwanda, ishami ry’Imali n’Ubukungu, Françoise Kayitare Tengera, agaruka ku mbogamizi abashakashatsi b’Abanyarwanda bahura na zo.

Ati “Icya mbere ni wa muco ukiri mu Banyarwanda wo kutandika no kudasoma cyane kandi ari ryo pfundo ry’ubushakashatsi. Hari kandi abavuga ikibazo cy’ubushobozi buke n’ubwo tutabishingiraho kuko icy’ibanze ari ugutekereza.”

Avuga ko Abanyarwanda nibandika cyane ku gihugu cyabo bizatuma hatongera gutangazwa ibyanditswe n’abanyamahanga akenshi biba binyuranye n’ukuri kuko bizaba byanditswe na ba nyirabyo.

Vedaste Habamenshi na we witabiriye iyi nama, avuga ko bidakwiye ko ibireba u Rwanda byazajya bishakirwa mu nyandiko z’abanyamahanga gusa.

Ati “Raporo nyinshi ku Rwanda usanga zaranditswe n’Abanyaburayi, Abanyamerika n’abandi, washaka izanditswe n’Abanyarwanda ubwacu ukazibura.

Ni twe tugomba gukurikirana, kwandika no gutangaza iby’iwacu kuko umunyamahanga atari we uzaza kutubwira ibibazo dufite n’umuti wabyo.”

Yongeraho ko abashakashatsi bo mu Rwanda bagifite ikibazo cy’ubumenyi budahagije ku buhanga bwo gukora ubushakashatsi ndetse n’ugize icyo yandika akakirekera mu kabati aho kukinyuza mu bitangazamakuru mpuzamahanga ngo kigaragarire isi yose.

EPRN ngo ifite intego yo gushakira abashakashatsi amahugurwa yo ku rwego mpuzamahanga kugira ngo hazamurwe ireme ry’ubushakashatsi bukorwa n’Abanyarwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka