Basabwe gucika ku ngeso yo guhuguza

Abaturage bo mu Turere twa Nyabihu, Ngororero, Muhanga na Gakenke, basabwe gucika ku ngeso mbi yo guhuguza, bashaka gutungwa n’ibyo batavunikiye.

Babisabwe na Minisitiri w’ ubutegetsi bw’igihugu Kaboneka Francis kuri uyu wa 14 Nzeli 2016.

Hari mu muhango wo gutangiza ukwezi kw’imiyoborere ku rwego rw’igihugu, wabereye mu Karere ka Nyabihu mu Ntara y’Uburengerazuba.

Minisitiri Kaboneka avuga ko yasanze muri utu turere hari abaturage bagishaka indonke kubaturanyi babo.

Yavuze ko hakiri n’abaturage banga kuva ku izima kubyemezo byafashwe n’inkiko, ndetse n’abafite umuco wo kwitakana abayobozi b’inzego z’ibanze igihe babonye abo mu nzego zo hejuru.

Yagize ati “ Nagira ngo mbasabe muri rusange mujye mworoherana. Ntabwo ari byiza gushaka kubona ibintu utavunikiye. Ntabwo biduhesha agaciro twisubireho”.

Minisitiri Kaboneka yahwituye abayobozi batinda gukemurira ibibazo abaturage, anahwitura abaturage banga kuva ku izima, igihe inkiko zabafatiye ibyemezo.

Ati “Simpakana ko hari abayobozi barangarana abaturage. Ariko dufite n’ikibazo cy’abaturage batemera kuva ku izima “.

Abayobozi b'inzego z'ibanze bo mu turere twa Nyabihu, Ngororero, Muhanga na Gakenke
Abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu turere twa Nyabihu, Ngororero, Muhanga na Gakenke

Prof. Shyaka Anastase umuyobozi mukuru w’ikigo cy’igihugu cy’imiyoborere (RGB), avuga ko muri uku kwezi hazafatwa ibipimo bizatuma hamenyekana urutonde rw’ibibazo byakemuwe n’ibitarakemuwe .

Ibi bipimo ngo bizafasha gukurikirana ibitarakemuwe, kugirango bikurikiranwe birangizwe.

Prof Shyaka Anastase avuga ko hazafatwa ibipimo by'imikemurire y'ibibazo, ibitarakemuwe bigashakirwa ibizubizo
Prof Shyaka Anastase avuga ko hazafatwa ibipimo by’imikemurire y’ibibazo, ibitarakemuwe bigashakirwa ibizubizo

Insanganyamatsiko izibandwaho muri uku kwezi kw’imiyoborere igira iti “Imiyoborere myiza, imiyoborere ishingiye ku muturage, inkingi y’iterambere rirambye”.

Mu bibazo abaturage bagaragaje basanze harimo ibifite ishingiro n'ibindi bigaragaza guhuguzanya hagati yabo
Mu bibazo abaturage bagaragaje basanze harimo ibifite ishingiro n’ibindi bigaragaza guhuguzanya hagati yabo
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

bagebarya ibyobaruhiye.

hatangimana theoneste yanditse ku itariki ya: 15-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka