Ubujurire ku byiciro by’ubudehe buradindiza ubwitabire bwa mituweri

Abaturage bajuririye ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo ntibitabira kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza kuko bategereje ibyiciro bishya.

Abakozi b'utugari bashyize ingufu mu kwandika amakarita ya mituweri.
Abakozi b’utugari bashyize ingufu mu kwandika amakarita ya mituweri.

Nyuma y’aho Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ishyiriye ahagaragara itangazo ryo gufatira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza ku biro by’utugari, abakozi b’utugari n’abakorerabushake ni bo bandika amakarita ndetse akaba ari na ho bagaruka kuyareba.

Byatumye umubare w’abitabira kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza mu Karere ka Kamonyi uva kuri 49% ugera kuri 54% mu gihe cy’ibyumweru bibiri gusa.

Cyakora, umubare w’ubwitabire uracyari muto ugereranyije n’imyaka yatambutse. Bamwe mu baturage bagaragaza indi mbogamizi ijyanye n’ibyiciro by’ubudehe bashyizwemo bidahuye n’ubushobozi bwabo.

Ngo bategereje igisubizo ku bujurire bakoze ngo babone gufata icyemezo ku bijyanye na mituweri.

Ndahimana wo mu Kagari ka Kigese, Umurenge wa Rugarika, afite umuryango w’abantu barindwi.

Aragira ati “Nka njye banshyize mu cyiciro cya kabiri kandi nta sambu mfite, nta nka; kubaho ni ugukora ibiraka gusa. ..ntabwo ndishyura koko. None se ari nkawe wakwishyura kandi utaramenya ikiciro urimo”?

Hari n’abandi batigeze bagaragara ku rutonde rw’ibyiciro byasohotse, abo na bo baracyategereje kuko batanze umwirondoro w’imibereho yabo ngo bakorerwe ibyiciro.

Uwamahoro Prisca, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Kamonyi ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage, atangaza ko ibisubizo ku byiciro bitarenga iki cyumweru kizarangira tariki 28 Kanama bitagaragajwe.

Ariko asanga hari abari bishyuriwe na Leta umwaka ushize kubera bari mu cyiciro cya kabiri, banze kwirihira kandi uyu mwaka hazishyurirwa abari mu cyiciro cya mbere gusa.

Ati “Abaturage rwose bakwiye gucika ku muco wa “dependence”, wo kumva ko igihe cyose bafashwa; bagacuka hanyuma hakishyurirwa abo bigaragara ko batishoboye koko.”

Kugeza ubu, Umurenge wa Mugina ni wo uri imbere mu kwishyuraa umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza n’ubwitabire bwa 63, 1% , umuyobozi wungirije w’akarere akaba atanga icyizere cy’uko uku kwezi kwa Kanama gusiga akarere kose kageze byibura kuri 80%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka