Ubujiji ku isonga mu biteza amakimbirane yo mu miryango - IRDP

Ikigo cy’ubushakashatsi n’ubusabane bugamije amahoro (IRDP) kiravuga ko ubujiji buri ku isonga mu biteza amakimbirane yo mu miryango kandi ko inzego zihagurutse zikaburwanya, amakimbirane yagabanuka.

Bamwe mu bakoreweho ubushakashatsi bo mu Karere ka Bugesera.
Bamwe mu bakoreweho ubushakashatsi bo mu Karere ka Bugesera.

Kuva mu mwaka ushize wa 2015, iki kigo cyatangiye ubushakashatsi bugamije kureba igitera amakimbirane mu miryango no kureba umuti wo kuyarandura.

Ubwo bushakashatsi bukaba bukorerwa mu byiciro bitandukanye birimo ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, inzego z’umutekano, abanyamadini, abikorera n’abahagarariye abaturage.

Rwungunuza Felix, umwe mu bakoreweho ubushakashatsi, yemeza ko ku isonga hari ubujiji no kudasobanukirwa amategeko, ari na byo byatumye ihame ry’uburinganire ryakirwa nabi hagati y’abagabo n’abagore.

Agira ati “Ndatunga agatoki bamwe mu bagore bumvise nabi uburinganire ariko kandi bamenye ko umugabo ari we ugomba kuba umutware w’urugo.”

Kamanzi Athanasie yagize ati “Umugore hari ibyo yari yarakumiriweho, nyuma abwiwe ko noneho abifitiye uburenganzira, yumva ko agiye hejuru aho kumva ko hari izindi nshingano ahawe. Birasaba imbaraga zo kwigisha abagabo n’abagore kugira ngo barusheho kumvikana.”

Abakorerwaho ubushakashatsi bose bavuga ko igisubizo cyabonekera mu biganiro hagati y’abashakanye buzuzanya, ariko kandi bagasaba inzego zifite gukemura amakimbirane mu nshingano kugira iki kibazo icyazo.

Ruzima Aimable ushinzwe gukurikirana ibikorwa mu kigo IRDP, avuga ko nyuma yo kurangiza ubu bushakashatsi, hazakurikiraho ubuvugizi mu nzego za Leta zifite mu nshingano kwirinda no gukemura amakimbirane.

Ibyo ngo bizatuma imirongo migari izaba yavuyemo ishyirwa mu bikorwa, cyane ko iri gutangwa n’abaturage ubwabo.

Agira ati “Ikigo IRDP cyizeye ko nubwo amakimbirane ataranduka burundu, azagabanuka ku kigero gishimishije, kuko dukurikije ibitekerezo abaturage barimo gutanga ku mpamvu ziyatera, bigaragara ko ahanini ari ubujiji no kudasobanukirwa.”

Yakomeje agira ati “Inzego zose nizinjira mu kibazo neza, hakabamo kwigisha abana bakiri bato no kwigisha abaturage muri rusange, u Rwanda ruzaba rufite umuryango utagaragaramo amakimbirane.”

Ubu bushakashatsi ku makimbirane yo mu miryango yo mu Rwanda, burimo gukorerwa mu turere icumi, bikaba biteganyijwe ko buzasozwa muri uyu mwaka wa 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka