Ubuhinzi ni “inkingi ya mwamba” y’ubukungu – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame ahamya ko ubuhinzi atari rumwe mu nzego zigize ubukungu, ahubwo ari bwo ubukungu bushingiyeho.

Perezida Kagame avuga ko ubuhinzi ari bwo ubukungu bushingiyeho
Perezida Kagame avuga ko ubuhinzi ari bwo ubukungu bushingiyeho

Yabitangarije i Nairobi muri Kenya, mu kiganiro yatangiye mu nama yiga ku iterambere ry’ubuhunzi muri Africa (African Green Revolution Forum: AGRF).

Yagize ati “Ubuhinzi ntabwo ari rumwe mu nzego zigize ubukungu bwacu ahubwo ubuhinzi nibwo ubukungu bwacu bwubakiyeho”

Perezida Kagame avuga ko mu nzego zitandukanye z’iterambere, hagaragaramo ubuhinzi. Ni yo mpamvu ngo hakwiye gushyirwaho ingamba zitandukanye zibuteza imbere zirimo ikoranabuhanga.

Ahamya ko ikoranabuhanga ari ngombwa kandi ko ari bwo buryo bufatika butuma ikintu runaka kigerwaho.

Perezida Kagame avuga kandi ko gushyira mu bikorwa izo ngamba ziteza imbere ubuhinzi bireba buri wese. Abari, abategarugori n’urubyiruko muri rusange na bo bakwiye kugaragaza uruhare rwabo.

Abikorera nabo ngo bagomba kugira uruhare rufatika mu iterambere ry’ubuhinzi. Bakabona mu buhinzi amahirwe adasanzwe azageza Afurika ku iterambere rirambye.

Gusa ariko ngo ibyo ntibikwiye kuba amasigarakicaro, bikwiye gushyirwa mu bikorwa. Ati “Nimureke tubishyire mu bikorwa, tureke kubivuga gusa.”

Iyi nama yiswe "The 2016 African Green Revolution Forum (AGRF), yatangiye ku itariki 05 kugeza 09 Nzeli 2016.

Irahuza abakuru b’ibihugu, abashakashatsi, amashyirahamwe y’abahinzi, abashoramari n’abafatanyabikorwa kugira ngo barebere hamwe icyakorwa kugira ngo umuhinzi wo muri Afurika arusheho gutera imbere abikesha ubuhinzi akora.

Perezida Kagame yayitabiriye nyuma y’icyumweru avuye muri iki gihugu, aho yari mu nama mpuzamahanga ya Tokyo yigaga ku iterambere rya Afurika (Tokyo International Conference on African Development).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Turashimira Umusaza Wacu Paul Kagame,kurubu intambwa urwanda rwateye rurashimishije ugereranyije no mumyaka yashije ubu urwanda rurihaza kandi rugasagurira n’amasoko ariko rwose #MINAGR igiciro cyifumbire bazagabanye amafaranga murakoze yari #ntwali saad ,from :rugarama,mukama ,nyagatare.

Ntwali Saad yanditse ku itariki ya: 7-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka