Ubuhinzi muri Afurika y’Uburengerazuba bwibasiwe n’abamamyi

Umushakashatsi w’umunya-Burkina Faso, Rasmane Ouederago, yatangarije inama y’impuguke mu buhinzi y’AFRACA ko n’iwabo muri Afurika y’uburengerazuba hari abamamyi b’imyaka.

Umushakashatsi Rasmane Ouederago.
Umushakashatsi Rasmane Ouederago.

Yavuze ko kudategereza kugurisha imyaka mu buryo bwemewe, ngo bituma abahinzi batabona amafaranga yo kwishyura inguzanyo baba barafashe mu bigo by’imari.

Uyu mushakashatsi yakoze inyigo mu bihugu by’Afurika y’Uburengerazuba bivuga Igifaransa ari byo Burkina Faso, Senegal, Mali, Benin, Guinee Conacry na Cote d’Ivoire.

Avuga ko muri ibyo bihugu ubuhinzi butezwa imbere n’ubucuruzi bw’umusaruro wabukomotsemo, ku buryo ngo hari ibigo by’imari bimaze kugira igishoro kirenga miliyoni 270 z’amadolari y’Amerika.

Ati ”Abahinzi bishyira hamwe bakishingira ikigo cy’imari kimwe cyangwa byinshi, ariko ntabwo bishobora kubahesha igishoro cyabateza imbere mu buryo burambye, bitewe n’imbogamizi zavuzwe zirimo ubumamyi bw’imyaka.”

Rasmane Ouederago asaba za Leta gushyiraho politiki zihamye zo guteza imbere ubuhinzi, ariko zigafatanya n’abashinzwe ubutabera mu gukumira ibyaha by’abakoresha nabi umutungo wo guteza imbere ubuhinzi.

Inama y’AFRACA igaragaza impungenge ko mu myaka ine iri imbere, aho isi izaba isabwa kugaburira abagera kuri miliyari icyenda barimo ebyiri z’Abanyafurika, igasaba inzego zibishinzwe gukora ibishoboka byose kugira ngo ubuhinzi buhabwe ingengo y’imari ihagije.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka