U Rwanda ruzakira inama y’abakoresha icyogajuru cy’u Burayi

Mu cyumweru gitaha, kuva tariki 12 kugeza 16 Nzeri 2016, mu Rwanda hazateranira inama y’Ihuriro ry’Ibihugu by’Afurika bikoresha icyogajuru cy’u Burayi.

U Burayi bubinyujije mu kigo cya EUMETSAT bukodesha imirongo yabwo sateilte ku bihugu by'Afurika.
U Burayi bubinyujije mu kigo cya EUMETSAT bukodesha imirongo yabwo sateilte ku bihugu by’Afurika.

Iyi nama itegurwa n’Umuryango w’Uburayi ushinzwe ikoreshwa ry’ibyogajuru bitanga amakuru ajyanye n’ubumenyi bw’ikirere (EUMETSAT), ku nshuro yayo ya 12 ikazabera i Kigali.

Izaba igamije korohereza ibihugu by’Afurika bikoresha icyogajuru cya EUMETSAT. Ikazanareberwamo ibishobora gukorwa n’ibigenda bikorwa n’uyu muryango.

Bikazakorwa ku bufatanye n’abafatanyabikorwa bawo, kugira ngo hubahirizwe ibyo ibihugu by’Afurika bikoresha icyogajuru cya EUMETSAT bikeneye.

Inama ya EUMETSAT iba buri myaka ibiri, izibanda ku makuru ibihugu by’Afurika biba bikeneye ko icyogajuru kibifatira no kurebera hamwe amahugurwa akenewe ku bifashisha icyo cyogajuru muri Afurika.

Ikigo cy’ubumenyi bw’Ikirere cy’u Rwanda (Meteo Rwanda), kiri mu myiteguro yayo, ntigitangaza amakuru menshi y’icyo kiyitezeho. Ariko ikizwi ni uko igiye kubera mu Rwanda mu gihe ibipimo bitangwa n’iteganyagihe ry’iki kigo bigishidikanwaho.

Urugero ni nk’imvura idasanzwe “El Niῆo” bari batangaje ko yagombaga kuranga itangiriro ry’Umuhindo wa 2016. Iyi mvura yaje kugwa bisanzwe, ahubwo ica ibintu Umuhindo urimo kurangira, ibintu byaciye intege abahinzi.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

njyewe mbabazwa nuko amakuru yose y’Africa akontororwa n’amahanga.
Africa twashyize hamwe kuburyo twiyubakira network yacu y’Africa kuburyo amakuru y’Africa atarenga umugabane wacu. Rwose abahanga n’abashakashatsi nibadufashe bige kuriki kibazo kuko birababaje

Bienfait yanditse ku itariki ya: 7-09-2016  →  Musubize

Tubashimiye Uburyo Mutugezaho Amakuru Neza Mukomereze Aho

Habakurama Olivier yanditse ku itariki ya: 6-09-2016  →  Musubize

Nibbureb neza kugirango bazze batanga ibyukurere neza. Vyozza vutanga icuzere kubanyaguhugu.

Jimmy yanditse ku itariki ya: 6-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka