U Rwanda ntiruzihanganira amahoteli atanga serivisi mbi

Leta y’u Rwanda yashyize abagenzuzi mu mahoteli agera kuri 84 yo mu Mujyi wa Kigali kugira ngo bakurikirane uko abaje mu nama y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe bakirwa.

Hoteli izakira nabi abashyitsi baje mu nama ya AU ngo izahanwa.
Hoteli izakira nabi abashyitsi baje mu nama ya AU ngo izahanwa.

y’Umuryango w’Afurika yunze Ubumwe irimo kubera mu Rwanda kuva kuri uyu wa 10-18 Nyakanga 2016 ikaba iteraniyemo ababarirwa mu bihumbi bitatu na Magana atanu.

Muri buri hoteli ngo hoherejwemo abagenzuzi bane ngo barebe niba buri mushyitsi ahabwa serivisi nziza, zirimo no kubona amafunguro ahagije kandi asukuye. Abo bagenzuzi bazaguma muri izo hoteli bagenzura serivisi zihatangirwa kugeza inama irangiye.

Francine Havugimana Uwera, Umuyobozi Wungirije ushinzwe Ubukerarugendo muri RDB yabwiye Kigali Today ko, iryo tsinda ry’abagenzuzi rigizwe n’abantu babiri bashinzwe umutekano (2 security officers), umuntu umwe uvuye muri RDB n’undi umwe uturutse mu biro bya Perezida.

Uwera, aburira abafite amahoteli ko uzatanga serivisi mbi ku bashyitsi azahanwa, yagize ati “Hoteli zizajya zitanga amafunguro ya mu gitondo ayo ku manywa ndetse n’aya nijoro…Ikindi ntitwakwemera ko hagira hoteli n’imwe itanga serivisi mbi kuko byasiga isura mbi ubukerarugendo muri rusange.”

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka