U Rwanda ntirutinya guharanira inyungu zarwo – Perezida Kagame

Perezida Paul Kagame, avuga ko iyo bibaye ngombwa u Rwanda rudaseta ibirenge mu guharanira inyungu z’abanyagihugu kuko ari zo ziza ku isonga.

Perezida Kagame ahamya ko u Rwanda rudatinya guharanira inyungu zarwo
Perezida Kagame ahamya ko u Rwanda rudatinya guharanira inyungu zarwo

Perezida Kagame yabitangarije mu kiganiro yahaye abanyeshuri bagera kuri 400 biga muri kaminuza ya Yale yo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, tariki ya 20 Nzeli 2016. Cyateguwe mu rwego rw’ikigega cyiswe “Coca Cola World Fund”.

Perezida Kagame avuga ko umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu waranzwe no kutumva ibintu kimwe. Ibivugwa ku Rwanda bitari byo bifatwa nk’ukuri. Ariko ashimangira ko ibyo bidakwiye kandi u Rwanda rudaseta ibirenge mu guharanira inyungu zarwo.

Yagize ati “Iyi si dipolomasi yo guhatirwa kwemera ibitari byo. U Rwanda ntirwigeze rubyemera. Iyo badukoze mu jisho, duhitamo kwihagararaho, tukarwanira ukuri byaba na ngombwa bikatugiraho ingaruka.”

Umukuru w’igihugu avuga ko umubano w’ibihugu bikomeye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere wagombye kurangwa n’ubwubahane no guharanira inyungu z’ibihugu byombi hatabayeho kwikanyiza.

Perezida Kagame yahaye ikiganiro abanyeshuri babarirwa muri 400 bo muri Kaminuza ya Yale
Perezida Kagame yahaye ikiganiro abanyeshuri babarirwa muri 400 bo muri Kaminuza ya Yale

Agaragaza ko kuba cishwa ha bitagira aho bigeze ibihugu biri mu nzira y’amajyambere. Ahubwo yaba igihugu gifite ubushobozi buke n’igifite bunini bikwiye guharanira inyungu zabyo mu bwubahane.

Atanga urugero avuga ukuntu ibihugu by’Afurika y’Iburasizuba byiyemeje guca imyenda yakoze izwi nka Caguwa. Byabikoze mu rwego rwo kongerera ubushobozi inganda no guhindura imyumvire y’abenegihugu kandi ibihugu byose bikazabyungukiramo.

Perezida kandi yagaye imyitwarire y’ibihugu bikomeye bishaka ko ibihugu bikishakashaka nk’iby’Afurika bigendera ku murongo wabyo kandi bitandukanye cyane.

Ati “Amerika n’ibindi bihugu bikomeye bifite ubushobozi bwo kurema isi nk’uko babishaka ariko hari izindi mbaraga zava mu bandi mukorana mu bwubahane ndetse umusanzu wabo ugahabwa agaciro.”

Iki kiganiro cyari gifite insangamatsiko igira iti “Akamaro k’ubufatanye bushingiye ku ndangagaciro mu guharanira umutekano, amahoro n’iterambere mpuzamahanga”.

Cyitabiriwe n’ababaye abaperezida nka Mary Robinson (Irlande) na Raila Odinga (Kenya) ndetse n’ambasaderi wa Amerika muri UN, Samanta Power n’abandi batanze ibiganiro.

Andi mafoto

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

yes, abandi bayobozi ba Africa baramutse ari uko babyumva uyu mugabane wayobora isi.

maurice yanditse ku itariki ya: 22-09-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka