"Transformateur" y’inkorano yaba ari yo ntandaro y’ishya rya Bambino [VIDEO]

Amakuru aturuka muri Polisi y’igihugu aravuga ko "transformateur" y’inkorano ari yo ishobora kuba intandaro y’inkongi y’umuriro wibasiye ikigo cy’imyidagaduro cya "Bambino Super City".

Igice cyahiye ni igikorerwamo Bar na Resitora abagana Bambino biyakiriramo.
Igice cyahiye ni igikorerwamo Bar na Resitora abagana Bambino biyakiriramo.

Umwe mu bapolisi bakuru utifuje ko amazina ye atangazwa, wari uhari ubwo imodoka yagenewe kuzimya inkongi z’umuriro yari itangiye akazi, yatangarije Kigali Today ko amwe mu makuru batangiye kwegeranya harimo n’iyi "transformateur" (icyuma cyongera cyangwa kikagabanya ingufu z’amashanyarazi) yari iri mu byakuwe ahahiye.

Yavuze ko iyo "transformateur" igaragara ko ari inkorano, ari kimwe mu byo bazifashisha bareba icyateye iyi nkongi.

Transformateur ikekwa na Polisi kuba mu ntandaro z'iyi nkongi.
Transformateur ikekwa na Polisi kuba mu ntandaro z’iyi nkongi.

Hahiye inzu yakoreragamo "Bar" na Resitora abagannye "Bambino Super City" biyakiriramo. Ibyahiriyemo birimo ibyuma bikonjesha ( firigo, Congerateurs) ibyuma biteka (Cuisiniers) n’ibikoresho byifashishwa muri restora, nk’amasahani n’intebe; nk’uko umuyobozi w’iki kigo Gatarayiha Augustin yabitangaje.

Yagize ati “Ibyo ari byo byose bishoboke kuba ari amashanyarazi, kuko nta muriro wacanwe, nta muntu wakoraga, nta n’umuntu wari urimo. Hari hazimye hose uretse ama-congerateurs n’amafirigo biba bicometse.”

Yavuze ko inkongi yatangiye ahagana mu ma saa 10h10, ubwo bari mu mirimo y‘ubwubatsi, bagahuruzwa ko Bar na Resitora bihiye. Yavuze ko ubusanzwe ayo masaha nta kazi kaba kahakorerwa, uretse amafirigo aba acometse.

Ati “Nta muntu wakomeretse n’abaje gutabara bose batangiye gusakambura ariko ntihagira ukomereka.”

Kizimyamoto ya Polisi yaje icubya umuriro.
Kizimyamoto ya Polisi yaje icubya umuriro.

Yavuze ko hakiri kare ku buryo bahita babarura ibyangiritse nubwo yemeza ko ari byinshi hakiyongeraho n’inyubako yasenyutse bayizimya. Ariko yizeza abakiliya babo ko izindi serivisi zose batanga uretse aho biyakirira zizakomeza nk’uko bisanzwe mpera z’icyumweru (week-end).

Yavuze ko ari bwo bwa mbere bahura n’ikibazo cy’inkongi mu myaka igera kuri 10 bamaze batangiye gukorera muri iki kigo giherereye mu Karere ka Kicukiro mu Murenge wa Masaka.

Bambino bisobanura umwana mu rurimi rw’Igitaliyani. Bambino Super City yatangiye imirimo yayo mu mwaka wa 2008.

Isanzwe ihuriramo abana bidagadura kandi bakiyungura ubumenyi, binyuze mu mikino no kwidagadura.

Andi mafoto

Nubwo bari bazimije umuriro ariko wakomeje gucumbeka.
Nubwo bari bazimije umuriro ariko wakomeje gucumbeka.
Abakozi bakoze uko bashoboye mu gukiza ibikoresho byari mu nyubako.
Abakozi bakoze uko bashoboye mu gukiza ibikoresho byari mu nyubako.
Gatarayiha, umuyobozi wa Bambino, asobanurira Polisi yaje kuzimya uko babonye inkongi itangira.
Gatarayiha, umuyobozi wa Bambino, asobanurira Polisi yaje kuzimya uko babonye inkongi itangira.
Ibyo biti byari inkingi z'ahari iyi Bar na Resitora.
Ibyo biti byari inkingi z’ahari iyi Bar na Resitora.
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka